Umuvugizi w’ Itorero rya Pentecote byavugwaga ko yahunze, yagarutse mu Rwanda.
Hashize igihe bivugwa ko umuvugizi w’ itorero rya Pentecote mu Rwanda ADEPR...
Perezida wa Repubulika ya Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yatangaje ko ku munsi w’ejo ari ikiruhuko cy’amasengesho yo gusengera igihugu gikomeje kugarizwa bikomeye n’icyorezo cya Covid-19.
Imibare itangazwa na Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda igaragaza ko abamaze kwandura icyorezo cya Covid-19 mu gihugu hose ari 74260 mu gihe abo kimaze guhitana ari 752.
Itangazo rya Perezidansi y’iki gihugu ryashyizwe hanze kuri uyu wa Kane rivuga ko ejo ku wa Gatanu tariki 25 Kamena 2021, ari umunsi w’ikiruhuko mu gihugu hose kugira ngo kibashe gusenga gisaba Imana kugira icyo ikora kuri iki cyorezo gikomeje kuzahaza Uganda.
Rigira riti “Amasengesho azaba hifashishijwe ikoranabuhanga mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, Entebbe mu masaha ya mbere ya saa sita ariko abayobozi b’amadini n’amatorero bazayobora ayo masengesho hifashishijwe ‘Zoom.’”
Perezida Museveni kandi yategetse ko abaturage bagomba kwitabira ayo masengesho bari mu ngo zabo bifashishije ikoranabuhanga rya Radio, Televiziyo n’imbuga nkoranyambaga zizaba zitambutsa ayo masengesho mu buryo bw’ako kanya.
Iki cyemezo kije nyuma y’icyumweru, Museveni ashyizeho gahunda ya Guma mu Rugo mu gihugu hose izamara iminsi 42 nk’ingamba yo kubasha kugabanya ikwirakwira rya Coronavirus mu baturage.
Perezida Museveni ubwo yashyiragaho Guma mu Rugo yavuze ko ari uburyo buzafasha mu kurinda ko abanduye Coronavirus bakomeza kuyihererekanya banduza abandi, ibintu yavuze ko bizagabanya umubare w’abandura.
Source: Igihe.com
Hashize igihe bivugwa ko umuvugizi w’ itorero rya Pentecote mu Rwanda ADEPR...
Mu giterane cyiswe ‘Rwanda Shima Imana’ cyabaye kuri iki Cyumweru tariki ya...
Uwiringiyimana Theogene benshi bazi ku izina rya Bosebabireba kubera...
Kuri ubu, ngo bamwe mu byamamare mu byiciro binyuranye ku isi baba bari mu...
Ibitekerezo (0)