Ubutumwa bwiza, ni imbaraga y’Imana.

Kwamamaza

agakiza

Ubutumwa bwiza, ni imbaraga y’Imana.


Yanditswe na: Ubwanditsi     2019-06-20 08:59:11


Ubutumwa bwiza, ni imbaraga y’Imana.

ABAROMA 1.16-17
Erega ubutumwa bwiza ntibunkoza isoni: kuko ari imbaraga y’Imana ihesha uwizera wese gukizwa, uhereye ku Muyuda ukageza ku Mugiriki,kuko muri bwo ari na mo gukiranuka kuva ku Mana, guhishurirwa, guheshwa no kwizera kugakomezwa nako, nkuko byanditswe ngo “ukiranuka azabeshwaho no kwizera”

Iri jambo Pawulo yandikiye Abaroma riragaragaza ko kwamamaza ubutumwa bwiza bitagirira umumaro ububwirwa gusa, ahubwo ko bifasha cyane na nyir’ukubwamamaza abishyizeho umutima.

Kuko burarema, burakora, ni yo mpamvu bizindura abantu mu gitondo bakaza kubwumva; kandi kubwitaho ni bwo butunzi buruta ubundi bwose, kuko n’ubwo utagira ifeza n’izahabu ngo ubashe kubaho ubuzima buhambaye ukiri mu isi, iyo uri umukiranutsi w’ukuri uba uri umutunzi bihebuje:

Agakiza wahawe karuta byose kuko ni ko gahesha umuntu amahoro isi idafite, ari na yo mpamvu kuzinukwa icyaha no guhorana inzara n’inyota by’ijambo ry’Imana ari cyo gihesha umuntu kuba uwo kwifuzwa.

Nyamara benshi banze gukizwa, kubera ko banze kurekura ibinezeza by’isi (ubujura, ubusambanyi n’Ibindi) ariko iyo umutima wicishije bugufi ukareka ibyaha ugaharanira kumva no guha agaciro ubutumwa bwiza, bituma nyirawo ahinduka, akaba icyaremwe gishya!

Inshingano Yesu yasigiye abamwizera hano mu isi, ni ukwamamaza ubutumwa bwiza hose kugira ngo bugeze abantu ku musaraba.

Nawe rero uharanire gukomeza ubutumwa bwiza bw’ijambo ry’Imana kuko ntibikoza isoni, maze urusheho kubukunda no kubwamamaza hose, ni bwo uzabeshwaho na bwo.

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?