Menya neza ibiranga umugore mwiza n’umugore mubi, usobanukirwe n’ ubwiza bw’umugore ubwari bwo!
Burya umugore ni we rufunguzo rw’umubano, mu bavandimwe n’abaturanyi. N’ubwo...
Muri ibi bihe u Rwanda n’Isi yose bari kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye ubuzima bw’inzirakarengane z’Abatutsi barenga Miliyoni mu minsi ijana gusa, Apotre Dr. Paul Gitwaza Muhirwa uyobora itorero Zion Temple mu Rwanda no ku Isi, yatanze ubutumwa bw’ihumure ku banyarwanda n’inshuti zabo.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Mata 2021, Apotre Dr. Paul Gitwaza yagize ati "Shalom! Amahoro n’ihumure by’Imana Data bibane natwe Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka Genocide yakorewe Abatutsi muri 1994. Kuri iyi nshuro ya 27 Imana ikomeze imitima y’abanyarwanda bose, dufata mu mugongo imfubyi, abapfakazi n’abandi bose babuze ababo".
Yakomeje agira ati "Imana igusange ihumurize umutima wawe iwuzuze amashimwe n’indirimbo z’ubuhamya bw’ibyo Imana yadukoreye iyi myaka yose itambutse. Wowe wakomeretse wababajwe n’ibyo waciyemo, Uwiteka agukomeze kandi akwambike imbaraga, aguhe umutima wuzuye amashimwe n’ubuhamya aho uca hose azahakurindira kuko niyo ndahiro yasezeranye nawe".
’«Nunyura mu mazi nzaba ndi kumwe nawe, nuca no mu migezi ntizagutembana. Nunyura mu muriro ntuzashya, kandi ibirimi byawo ntibizagufata kuko ndi Uwiteka Imana yawe, Uwera wa Isirayeli Umukiza wawe. Nagutangiriye Egiputa ho incungu, Etiyopiya n’i Seba nahatanze ku bwawe.» Yesaya 43:2-3 ’
Yasoje asaba abantu guhanga amaso Imana, bagaharanira kwiyubaka no kwiteza imbere. Ati "Komeza uhange Imana yawe amaso, haranira kwiyubaka, no kwiteza imbere ejo hacu hari ibyiringiro. Mukomere, mukomeza kwiyubaka. #Kwibuka27"
Wakurikira n’iyi nyigisho: Ahari kurira kwararira umuntu bwacya impundu zikavuga Past Desire Habyarimana
Source: InyaRwanda.com
Burya umugore ni we rufunguzo rw’umubano, mu bavandimwe n’abaturanyi. N’ubwo...
“Umuntu niyibwira ko ari ikintu kandi ari nta cyo ari cyo, aba yibeshye....
« Ibintu 4 Yabesi yasabye Imana» 1 Ngoma 4:10 Yabesi yari afite igikomere...
Iyo tuvuze ijambo “umugisha” buri wese hari icyo ahita yumva kuko umugisha...
Ibitekerezo (0)