Ubushobozi bw’umugore, umusemburo w’impinduka(...)

Kwamamaza

agakiza

Ubushobozi bw’umugore, umusemburo w’impinduka nziza


Yanditswe na: Ubwanditsi     2021-03-08 07:25:45


Ubushobozi bw’umugore, umusemburo w’impinduka nziza

Kuwa 8 Werurwe buri mwaka,isi yose yizihiza umunsi wahariwe umugore.Ubusanzwe umugore yitwa intwari mu gihe ahuye n´ibihe bimukomereye akarangwa no kwigirira icyizere we ubwe ndetse akakigiririra n´Imana. Akomeza abandi ndetse atanga ubuzima mu muryango, mu gihugu ndetse n’isi yose muri rusange.Ubutwari bw´umugore si ubwa none gusa na kera bwahozeho.

Umugore ni umuntu w’ingenzi mu buzima kuko atanga ubuzima kandi mwibuke ko na Bibiliya ihamya ko umugore ari ingenzi ubwo Imana yamaraga kurema Adamu, yabonye ko adakwiriye kuba wenyine “Kandi Uwiteka Imana iravuga iti “Si byiza ko uyu muntu aba wenyine, reka muremere umufasha umukwiriye. Itangiriro 2:18.

Ubutwari bw’umugore bwahozeho kuva kera kose kugeza na bugingo n’ubu.Bamwe batekereza ko umugabo ariwe uza ku mwanya wa mbere mu kugaragaza ubutwari, ntabwo ari we wenyine kuko hari ingero z’abagore b´ingenzi Bibiriya itwereka bahinduye ubuzima bwa benshi. Ndetse no mugihe cyacu dukwiye kubafatiraho icyitegererezo.

Yayeli

Yayeli ni umugore wa Yabini, uyu mugore yabaye intangarugero mu butwari kandi yahinduye ubuzima bw´Abisilaheli, kuko niwe wabashije kwica Sisera wari warazengereje Abisilaheri, mugihe yahungiraga iwe, Yayeli yamwakiranye urugwiro, amaze gusinzira Yayeli afata urumambo ararumwicisha Abisiraheri banesha batyo (Abacamanza:4).

Mariya Magadalena

Mariya Magadalena yabaye umwe mu bahamije umuzuko wa Yesu Kristo. Nubwo hari mugihe gikomereye abakurikiye Yesu, we n’abagore bagenzi be ni bo bageze kumva ya Yesu mbere marayika ababonekera ababwira ko Yesu yazutse. Muri make bari baraye ijoro bagenda bajyanye ibihumura kumva ya Yesu.

Esiteri

Esiteri ni urugero rwiza mu kwitangira abandi,ni umugore wabaye intwari kuko yemeye gushyira ubuzima bwe mu kaga kugira ngo arokore ubwoko bw´Abayuda. Yafashe ubuzima bwa bene wabo abushyira ku mutwe we yiyemeza kujya guhura n’umwami nta burenganzira yahawe ngo akunde avuganire Abayuda be kwicwa (Esiteri 7:3).

Debora

Debora yari umuhanuzi akaba n´umucamanza w´Abisiraheri, ni we mugore wenyine Bibiliya igaragaza ko yabaye umucamanza mu bwoko bwa Isiraheri, Debora yari umunyabwenge cyane, yagiraga umuhate mu guca imanza zitabera.Uyu mugore yubahaga Imana kandi yayoborwaga n´Umwuka wera kandi mu gihe cye yabereye urumuri umuryango mugari (Abacamanza 4:4).

Mariya nyina wa Yesu

Mariya nyina wa Yesu ni intangarugero, mu byanditswe byera, ni uwo kwizerwa kuko yubashye umuhamagaro wÍmana.Yemera kubyara Yesu, yanyuze mu buzima bumukomereye ariko ntiyigeze acumura ku Mana (luka 1).

Rusi, umumowabukazi

Rusi yari umupfakazi, umugabo we yapfuye nta mwana amusigiye, mu by´ukuri yari afite umubabaro ukomeye ariko yagaragaje ukwizera gukomeye kuvanze no kwihangana ubwo yangaga gusiga nyirabukwe Naomi ngo ajye gushaka undi mugabo kuko yizeraga ko Imana izabagirira neza we na nyirabukwe, ubutwari bwa Rusi bwo kwizera no kubaha bikwiye kutwigisha kugira umuhate wo gukurikira Kristo.

Umugore n´umuntu w´agaciro kandi urangwa n´ubutwari, ndetse n’Imana iramwemera cyane kugeza n´aho yemeye ko umwana wayo Yesu abyarwa umugore. Umugore ni umuntu w´agaciro kenshi mu muryango, ndetse n´igihugu muri rusange kuko yifitemo ubwenge n´ ubushobozi bwo gukemura ibibazo byugarije isi.

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?