Ubuhamya bwa muzehe Fideli wakize sida nyuma yo gikizwa akareka ubupfumu

Amazina ni NDUKIYE Fidele mvuka mu bana barindwi mu babyeyi batandukanye, mama yari umugore mukuru batandukanye ababyeyi banjye mfite imyaka ibiri, ubwo buzima bwangizeho ingaruka ntarinzi:Nkazakarande cyangwa imyuka mibi kuko kugeza uyu munsi nkanjye sindashaka umugore kubera karande kuko icyo gihe sinari nemerewe gushaka umugore ahubwo nari umusambanyi kuko mfite n’umwana w’umuhungu ufite imyaka 19 niwe muhererezi wanjye naho umwana wanjye mukuru afite abana babiri nawe yashatse akuze, nibo bana mfite babiri, nakuze abantu bambwirako nazimutse kuko nakuze nzerera ,mu mikino nyuma yaho naje kuba inzererezi burundu, jya mumahanga atandukanye, icyo gihe nari mfite imyaka mirongo 32 mvayo mfite imyaka mirongo 60 .

Nagendaga mu bintu by’abapfumu kugirango ndebeko nabona amahoro ariko sinigeze mbona amahoro, nagize amahoro aho nemeye kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza . Abapfumu babaho kuko guhera mu mwaka 1999 nanjye ubwanjye naje gukora umurimo w’ubupfumu mu mujyi wa kamembe barahanzi cyane nkora uwo murimo byari ibanga kuko abantu bari baziko ndi umuvuzi uvura indwara zimwe na zimwe nk’amibe ,ibivubo ,ifumbi n’izindi ndwara zitandukanye nyuma yaho naje kuvumbura ibindi byo gutanga inzaratsi biturutse muri byabyatsi natangaga inzaratsi mu isoko , ku bacuruzi, kundaya, kubakozi ndetse nabashaka ibyubahiro, ubukire benshi babwiragango mbarangire inzira ijya kwa BURIGA.

BURIGA akorana n’abantu baba bashaka kujya i kuzimu,icyo ndakizi kuko hari aba bikora kugirango nigane ubupfumu byaturutse kwirari jy’inzoga kuko nabonaga abapfumu banywaga inzoga nkajya kuvumba icyamabaje nuko bashyiraga imbere bakabwira bantu ko arinjye mwisiramu wabaye mu mahanga menshi kandi imiti yose arinjye uyibaha kandi sinajyaga mu bihuru gushaka iyo miti ahubwo nibo bayimpaga ngo jyenyikoresha mu gihe badahari ndabikoresha kandi mbona amafaranga aruta ayabo naje gusanga umugore ku muhanda turibanira tubyarana umwana, namuciye inyuma ku nshuti ye turaryamana antera sida, umugore yarantaye ansigira umwana nyuma naje kuremba mara amezi atandatu. Yesu yaje kunsanga ampa agakiza anyobora aho abakozi b’Imana bari ndatura barasengera ,ndakizwa Imana yampaye isezerano jyuko izankiza sida yarabikoze ubu narakize nyuma yaho inkiza n’igituntu ubu ntandwara ikimfata ndetse n’umwana wanjye yarafite imyuka mibi imuteza umururumba no kutaba mu rugo nawe Yesu yaramukijije, nagize kubabarira muri njye kuko Imana yaribinsabye narabatijwe mva mu bisiramu none ubu ndi umukristo kandi ndakijijwe ntacyakongera kuntandukanya n’Imana kandi nsaba abantu ko bagira kubabarira muribo.

Nguru urupapuro rwa muganga rwerekanako yakize SIDA


Ushobora kureba ubuhamya bwose bwa Muzehe Fideli unyuze kuri iyi link, ukumva umubano we n’Imana