Menya ibitangaza Imana yakoreye Abanyamurenge (Igice ca mbere).
1). Umugabo witwa Sebukubo yakoreshejwe n’umwuka akoreshwa ikintu...
Uburwayi bwa Kim bwaje bumutunguye yatangiye yumva ububabare budasanzwe ndetse n’umuriro, akibibona gutyo yahise ajya ku bitaro nuko Dogiteri aramusuzuma amubwira ko arwaye igituntu ndetse na kanseri, Kim akibyumva yahise akeka ko agiye gupfa ndetse afatwa n’agahinda gakabije.
Ubusanzwe Kim yagiraga icyizere gikomeye cy’uko azarama igihe kinini ariko amaze kubona indwara y’igituntu na kanseri bimuhuriyeho yagize kwiheba. Yazengurutse mu mavuriro menshi abaganga bakamubwira ko nta cyizere cyo kubaho kwe.
Abaganga bamwe bamurangiye umudogiteri w’umushinwa nawe yamugezeho aramusuzuma hanyuma aramubwira ati: “njyewe ubwanjye sinashobora kukuvura nta n’undi muganga wo kw’isi wabishobora, uretse Imana yo mu ijuru”
Kuva icyo gihe Kim yatangiye kugenda mu muhanda abaza umuhisi n’umugenzi ahantu cyangwa se itorero yabasha kujyamo bakamusengera agakira.
Bamwe bamurangiraga ahantu hatandukanye nawe agira icyizere gikomeye ko ashobora gukira.
Kim yagiye ku itorero rimwe bamurangiye agezeyo yumvise ijambo ry’Imana ndetse yemera Yesu nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwe, byaramunejeje cyane kumva ko yacunguwe ndetse byanamuhaga icyizere cyo gukira ariko yareba umubiri we agasanga uburibwe ni bwose ariko akizera ko n’iyo byakwanga yakazabona ubugingo buhoraho.
Hamwe n’umutima we wose n’ubwenge bwose, Kim yatangiye gusenga Imana, umwe mu nshuti ze basenganaga yamugiriye inama y’uko yazajya gusengera ku musozi w’amasengesho (prayer mountain) akiyiriza ubusa hanyuma agahamagara Imana.
Bidatinze Kim na mama we bahise bajya kuri prayer mountain biyiriza ubusa iminsi itanu, muri iyo minsi yo gusenga nibwo Kim yatangiye kuruka amaraso ariko atangira kwizera Imana agira ati : “ndapfuye ariko mwami wanjye mpfire muri wowe”.
Uko iminsi yo kwiyiriza ubusa yagendaga ihita, Kim yatangiye kugenda amererwa neza akiyumvamo icyizere cyo kubaho. Kuva ubwo yafashwe n’umunezero ntiyongera kwibuka ububabare bw’uburwayi n’ubw’inzara ari naho bafashe umwanzuro wo kwiyongeza umunsi umwe iminsi yabo yo gusenga iba itandatu basenga ndetse baririmba buzuye umunezero.
Kugeza ubu, kubera ubuntu bw’Imana indwara yaragiye mbese Kim yarakize ni mushya muri Kristo Yesu kandi ntiyabona uko ashimira Imana kubw’imigisha yamuhaye kimwe cyo gusa umutima we uranezerewe.
Mu gusoza ubuhamya bwe, Kim aragira inama abantu barwaye n’abafite ibibazo ko bashaka Imana hamwe no kwiyiriza ugasenga Imana, ibisubizo bijya biboneka. Yesu yaravuze ati: ariko bene uwo ntakurwaho n’ikindi keretse gusenga no kwiyiriza ubusa (Yohana 17:21)
1). Umugabo witwa Sebukubo yakoreshejwe n’umwuka akoreshwa ikintu...
Nitwa Habyarimana Desire ndi umugabo wubatse urugo hamwe na Kiyange Adda-...
Angelica Zambrano yeretswe ubwami bw’ijuru, ikuzimu ndetse no kugaruka kwa...
Angelica Zambrano wo mu gihugu ca Ecuador igihugu
Ibitekerezo (0)