Ubuhamya bwa Pastor Mukabarisa wamaranye inda(...)

Kwamamaza

agakiza

Ubuhamya bwa Pastor Mukabarisa wamaranye inda imyaka 3 abaganga barayibuze


Yanditswe na: Ubwanditsi     2021-05-21 10:15:10


Ubuhamya bwa Pastor Mukabarisa wamaranye inda imyaka 3 abaganga barayibuze

Pastor Mukabarisa Jeanne umubyeyi ukijijwe n’ubwo yanyuze mu bikomeye agatwita inda imyaka itatu abaganga barayibuze kandi amerewe nabi, ariko yikomeje ku Mana hanyuma iramusanga imubwira ko igiye kumukorera igitangaza akabyara kandi koko Imana yasohoje icyo yavuze.

Mu buzima iyo Imana ishaka kuguha agakiza nta cyo wakora ngo uyicike kuko ibinyuza aho abantu batakekaga nk’uko yabigenje kuri Pastor Mukabalisa aho yakijijwe mu 1983 biturtse ku mwana we wari wagize uburwayi bw’amayobera akajya ava amaraso ahantu hose hari umwenge ku mubiri.

Ubwo burwayi bwakomeje kuba amayobera ariko umubyeyi w’umunyamasengesho yamusengeye iminsi ibiri hanyuma umwana arakira. Amaze gukira Mukabalisa yahise akunda Imana y’uwo mubyeyi ndetse yakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwe.

Mu magambo ye Pastor Mukabarisa Jeanne arasobanura uko yabanye inda imyaka itatu hagati aho yajyaga kwipimisha abaganga bakayibura kandi we ayumva:

Ati: “Maze gukizwa hari mu 1987 igihe cyarageze nsama inda ingumamo ndayibana umwaka wa mbere urashira, uwa kabiri urashira haza n’uwa gatatu, ariko nkajya numva amajwi y’abadayimoni bakaza bakambwira ngo njye kuraguza nkavuga ngo mu izina rya Yesu ntabwo nzaraguza ahubwo nzasenga Yesu azankiza.

Najyaga kumva nkumva abadayimoni bampamagaye mu izina ryanjye nkabatokesha mu izina rya Yesu, bakambwira ngo wabwiwe n’iki ko turi abadayimoni? Nkababwira ko ari Imana yo mu ijuru ibimpishurira. Nagiraga ntya nkumva igikeri kiravuze mu nzu mbese byari ibibazo.Iyo ibyo bidayimoni byabaga byavuze nahitaga ntangira kuva cyane bangeza kwa muganga bigahita bishira nuko abaganga bagashakisha ibyo ndwaye bakabibura, nagumagayo byamara kubayobera bakansezerera ngataha.

Nabwiraga abaganga ko mfite umwana mu nda bakampakanira. Umubiri warangoye ku buryo najyaga kubona nkabona mu nda ibyara hasohotsemo inyo nkazifata nkajya kwereka umutware wanjye, namugera imbere nkazibura akanyita umusazi. Hari igikeri cyari cyaratuzengereje kuko cyarazaga kikavuga ariko tukagisahaka tukakibura. Umunsi 1 nari nicaye mbona kirimo kirataruka ku birenge byanjye ndasakuza nti dore cya gikeri ndababwira ngo bakice bajya kukijugunya ariko bagarutse cyongeye kuvugira mu nzu. Nafashe inkoni ndakica mu izina rya Yesu ndagenda ndakijugunya nticyongeye kugaruka.

Nyuma y’ibyo natangiye kubona inda igaruka nkajya numva umwana mu nda arimo konka, ariko bya bindi byari bikiza, nuko umunsi umwe njya kwa muganga bapimye umwana baramubura abaganga barambwira ngo ibyo mbabwira ntibishoboka ngo sinaba ntwite ngo ngire inyo mu nda kandi barapimaga bagasanga ndi muzima bakayoberwa aho inyo zituruka.

Igihe kimwe nararembye bajya kumvuza Kabarondo biranga njya mu bitaro bya Rwinkwavu ndarayo bukeye numva ijwi rimbwira ngo “Ibi byose bimarwa no gusenga kandi ubuhungiro ni Yesu mu gitondo utahe. Bwarakeye mbitekerereza musaza wanjye aje kunsura kuko yari akijijwe yavuze ko tugomba gutahana duhita dusezera ibitaro. Nahise nerekeza ku rusengero haza n’undi mubyeyi turasenga nuko ijwi ry’Imana rimuvugiramo ngo ntibazongere kunsengera ahubwo ntegereze igisubizo cyanjye”.

Natangiye kuba mu masengesho nkajya mu butayu igihe kinini cyane ariko Imana yaransanze imbwira ko Izankiza kandi nimara kunkiza nanjye nzakiza abandi. Ndabyibuka nari ndyamye njya mu iyerekwa mbona umuntu araje arakomanga arambaza ngo ni iki twagukorera, nahise mubwira ko icyo nakorerwa ari uko Uwiteka Imana yankiza. Nahise numva indirimbo ivuga ngo nitugera iwacu mu ijuru tuzacuranga tuvangemo n’akadiho.

Nkiri mu iyerekwa wa muntu yarongeye arakomanaga urugi rurikingura mbona yambaye umwenda wera arambwira ati “Imana yawe irantumye ngo urabunza umutima uwujyana he? Ibyo byose nujya ubona bije ujye umenya ko ari amashywa nk’uko umuntu afata igicuma akagihurugutura akakimaramo amashywa kikaba igikoresho cyiza, nawe ni ko Uwiteka Imana yawe igira ngo uhinduke ishaka ko uba igikoresho kizima”.

Muri iryo yerekwa nagiye kubona mbona uwo mugabo ampereje imyenda ngo njye nambika abana banjye, narayayakiriye aragenda ariko akimara kugenda nahise mbona nabyaye mbona umwana aryamye imbere yanjye, mbona umusore mwiza w’ibigango aje imbere yanjye arambwira ngo uwo mwana ntihagire umuntu umufata muganga ataraza kumwita izina. Yahise agenda agaruka ku munsi wa gatatu arambwira ngo noneho muganga aje kwita umwana izina. Namuhereje umwana aramuterura arvuga ngo wa mwana we uvuye mu marira menshi no mu gahinda kenshi witwa Byiringiro Liliane, umuntu wese uza kukureba agende aguteruye.

Asoza ubuhamya bwe Pastor Mukabalisa Jeanne arashima Imana ko ibyo yabonye mu iyerekwa byasohoye bikarangira Imana imuhaye umwana w’umukobwa witwa ‘Byiringiro Liliane’ aboneraho kubwira abantu ko imbaraga z’Imana zikora ibirenze ubwenge bwacu ko dukwiye kuyikomezaho.

Source: vision tv

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?