Ubuhamya bwa Nyirinkindi Aimable Warokowe na(...)

Kwamamaza

agakiza

Ubuhamya bwa Nyirinkindi Aimable Warokowe na Yesu Nyuma yo kuba mu bikorwa by’ubukonikoni.


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-08-16 12:10:31


Ubuhamya bwa Nyirinkindi Aimable Warokowe na Yesu Nyuma  yo kuba mu bikorwa by’ubukonikoni.

Aimable w’imyaka 53 y’amavuko ni umukristo ukorera umurimo w’Imana muri ADEPR,muri paroisse ya Cyeza mu itorero ry’akarere rya Muhanga. Afite umugore n’abana, arashima Imana cyane ko yamukuye kure, nyuma yo gukorana n’imbaraga z’umwijima,nyuma yo kuroga umuntu ntapfe ,yavuze n’uburyo yanywanye n’inkoko kugirango atazakubitwa n’inkuba . Muri iki gice cya 1 cy’ubuhamya bwe aricuza umwanya yataye mu byaha,ariko agashima ko Imana yamurindiye muri uwo mwijima igahagarara ku buzima bwe ntapfe. Igice cya2 azavuga uko yahamagawe naho ageze mu rugendo rwe rw’agakiza n’ubutumwa bwiza.yatangiye ati”

Kubera ko navutse mu muryango wizera abakonikoni kandi ukagira n’ibigirwamana, Nabyirutse nsanga iwacu baterekera banaraguza cyane. Ubu ngira indasago nyinshi kurutugu,mu birenge n’ahandi henshi,ariko muri ibyo byose ndashimira Imana ko yandokoye mu buryo bw’ubutabazi kuko mbonako njye narimfuye. Nabaga muri uwo mwijima mbifatanyije n’ubusinzi bwambase, ndabyibuka nageze n’aho nifuza ikintu cyatuma ntava mu rugo ariko ndakibura. Kera baravugaga ngo hari ubwo umuntu ashaka umugore akamuroga kuba mu rugo, ariko njye naravugaga nti ’icyampa byibura nkabona uwo mugore akandoga kutava mu rugo sinjye mu kabari’.

Nashakishije umugore wampa ubwo burozi ndabubura. Beneda burya tubona abantu bakora ibyaha barushye, Ibyo barimo si uko babikunze ahubwo ni ububata bwa satani. Nabaye mu businzi kugeza ubwo nacitse mu rugo nibera muri ubwo buzima. Ndibuka hari ubwo barumuna banjye babazaga ababyeyi aho mba kubera batakimbona, nyuma baza no kumpiga aho nari ndi, bazana imodoka ngo bancyure ariko nza kubata mukabari nigira mu ndaya barambura barataha. Ibyo bintu nabyo ndabyicuza cyane kuko numva nabateye igikomere.

Mu 1989 Data amaze gupfa nibwo nahawe inshingano yari afite zo guhagarara mu muryango kubera ko bambwiraga ko apfuye arozwe, kandi ko ngomba kumuhorera nk’umwana w’imfura mu muryango. Icyo gihe rero nibwo ninjiraga mu bukonikoni, ninjiriye mu badayimoni bitwa gifaru, ni abadayimoni bakoreraga mu ruhu. Rwari uruhu rw’inzogera icumi bakajya baza tukavuganira mu cyumba, bakoreshaga ururimi rw’ikinyarwanda kivanze n’ikirundi. Nabaye muri ubwo buzima rero bigera n’aho banshyizeho ingenza, kuko bambwiye ko bashaka guhana uwishe data. Ngo bakamuteza igisebe ku murundi kizajya gihora kivamo intozi.

Babivuze gutyo kuko nta mategeko y’Agakiza yabimbuzaga, nanjye numva koko umuntu wishe Data agomba gupfa ukonguko. Muri uko kubigeraho bansabye ikintu gikomeye ko ngomba kuroga uwo muntu ariko ndashimira Imana ko uwo muntu atapfuye , kuko iyo apfa numvaga umutima uzahora unshira urubanza. Bampaye ikizamini rero gikomeye bantegeka ko ngomba kujya guhiga urutozi, nkaruvanga n’ibindi bintu bansabye birimo impindu n’ibindi byinshi bansabye, bambwira n’uburyo mbikoresha ngo nkore uburozi bwo kwica wa muntu. Byambereye ikintu gikomeye kuko nahize urwo rutozi ndaheba, nza kubabwira ko narubuze.

Aimable Nyirinkindi wabaye mu bikorwa by’ubukonikoni, Imana ikamurokora

Icyo gihe rwa ruhu twavuganaga nibwo rwaje ninjoro turaganira rumbwira ko urutozi barumboneye, mvanganya n’ibindi bari bantegetse, Nibwo nagendaga mu masamunani z’ijoro ndara nshukura mu nzira aho uwo muntu yakundaga kunyura , ngo mbitabemo ariko bwari ubutswa ntacyo byafashe . Ndashima Imana ko nabimuteze ntapfe. Nyuma yaho nibwo abadayimoni bambwiye ko ngo bagiye kumpa urukingo kuko abishe data bashaka kunkubitisha inkuba itagira amazi. Nagize ubwoba cyane bitewe n’ukuntu nzi inkuba, iyo ndebye hirya no hino bashyira ku mazu imirindankuba, ntan’umuntu utayitinya. Numvaga bindenze kumva ko nzakubitwa n’inkuba igicu kitakubye, ntan’imvura ntanokwitegura.

Ariko ndashimira Imana cyane ko muri ibyo byose yo yabirushije imbaraga ikandengera ikandinda. Abadayimoni rero bambwiye ko bafite urukingo ariko ko arinjye ugomba kubigiramo uruhare, ko ngomba gusangira umuti n’inkoko. Nabwo inkoko byari amaburaburizo kuko ubundi bari bambwiye ko ngomba kuwusangira n’igisiga, ariko babona ko inkoko ariyo iri hafi kandi ikaba iri mu bwoko bw’ibisiga.

Icyo gihe umukonikoni wakoranaga n’abo badayimoni yazanye iyo nkoko, Hamwe n’igikombe kini cya kera bitaga ‘Mironko ‘ icyo gikombe bari bashyizemo urwagwa na pirimusi n’imiti y’amafu ntabashije kumenya iyo ariyo. Bafata ya sake bayikata ku isunzu, amaraso yayo bayashyira muri cya gikombe, nanjye bankata mu gahanga amaraso bayashyira muri cya gikombe. Ya nkoko bayisatura mu gatuza, bavanamo amaraso bayashyira muri cya gikombe, nanjye bansatura mu gatuza bavanamo amaraso bayashyira muri cya gikombe. Nyuma basatura ururimi rwa ya nkoko, amaraso bayashyira muri cya gikombe, nanjye bansatura ururimi amaraso bayashyira muri cya gikombe. Icyakurikiyeho rero bansabye ko njyewe n’iyo nkoko tugomba kunywa uwo muti tukawumara, kugirango tutawica.

Bambwira ko njyewe uzi ubwenjye ndibunywe nyuma.( Ariko nta bwenge waba uzi ubwenge ugasangira n’inkoko?) Impamvu bambanjije ni uko ngo inkoko yashoboraga kuwunywa ntiwumare, ubwo rero yagombaga kubanza njyewe uzi ubwenjye nkawumaramo wose. Inkoko bayisomesheje mu gikombe inshuro zigera nko muri eshatu, iranywa ariko ntiyatirimura. Barangije bati ’Umva rero, umuti usigaye ni wowe ugomba kuwunywa’. Ubwo ya micafu( imyanda) yose y’amaraso bavangavanze, ya miti byose ndagotomera ndanywa byinjira mu nda yanjye. Aha iyo mpageze nshimira Imana ko nta birwara nakuyemo , kandi nabonaga ibyo bintu bizangiraho ingaruka mbi.

Ibyo nakoze rero byabaye nk’aho nirahuriyeho umuriro, kubera ko mbere abadayimoni baturukaga muri uwo mukonikoni bakanyura mu ruhu bakaza tukabonana, ariko ubwo byabaye ngombwa ko noneho bangendaho umunsi ku munsi, umunota ku wundi, Kuburyo ibyo nabagamo byose ku manywa nijoro barabimbwiraga. Niba hari ibyo badashaka bakambwira bati biriya wiriwemo ntabwo tubishaka. Ubwo buzima nabubayemo ndarambirwa numva ko ntazabishobora guhora ngenzurwa n’abadayimoni , nibwo bandeshyashyaga ko ngo bagiye kunyigisha gucuruza.

Naje kwemera kugumana nabo kuko numvaga bangiriye neza, bambwira ko bagiye kutwigisha uburyo tuzajya twiba amafaranga, bwari ubujura bukomeye kuko bari baratwigishije imibare ya kidayimoni yabaga icuritse kandi ivanze n’udukoni, yari imibare y’amayoberane. Nk’urugero hari ubwo twajyaga mu iduka tugiye kurangura kuko twagiraga akabutike, Bari baratubwiye ko niba tugiye mu iduka, tujye dufata agapapuro twandikeho amafaranga tujyanye kurangura, ariko umubare wayo tuwandike mu nyandiko ya kidayimoni. Hanyuma tugende turangure baduhe ibicuruzwa maze kagapapuro tugate aho mu iduka twigendere.

Igitangaje ni uko twatahaga tugasanga ya mafaranga ari mu rugo yadutanzeyo! Twaje no kwinjira mubyo kubaga , aho twajyaga kugura inka tukandika igiciro cy’inka twemeranyijwe, Twamara kwemeranya igiciro tukacyandika ku gapapuro, twarangiza tukagata aho murugo nyuma babadayimoni bakayatugarurira. Muby’ukuri bwari ubujura buteye ubwoba. ubundi tukarara mu kabari muribyo , Mbese byari ibintu biteye ubwoba. Igihe rero cyaje kugera abadayimoni bambwira ko njyewe amafaranga ndimo kuyasesagura kubera ibya gisore, bambwira ko bagiye kujya bambikira amafaranga.

Byemejwe gutyo rero,kuburyo nakoze amezi atandatu yose nkora nyaverisa ku mupfumu. Ibi bimbabaza cyane iyo nagize intege nkeya zo gutanga amaturo cyangwa icyacumi, kandi narabashije kujya nyaha abadayimoni mugihe cy’amezi atandatu ntavanamo na bombo. Naje guhinduka umukene kuburyo buteye ubwoba, inkweto zanshiriyeho, imyenda inshiriraho abantu bampa induru. Muri iyo minsi nabenzwe inshuro zirenze eshatu kandi koko reka bibe kuko nari narandagaye meze nabi, ndi umuntu satani yangije. Naje kumva ndambiwe ubwo buzima babonye ko ngiye kubacika, baranshuka ngo bagiye kunyubakira inzu ndabyemera.

Muri iyo minsi banadukoreraga ibintu bisa n’ibitangaza aho bajyaga bazana amafaranga menshi yuzuraga icyumba, bigatuma tubagirira ikizere. Nageze aho mbambwira ngo nkore iki ngo nzabane nabo, Baransubiza ngo ndamenye sinzifuze kumera nkabo, mbabajije imbamvu bambwira ko ibyabo ntabimenya.Kumbwira ko rero bazanyubakira inzu n’ayo mafaranga batwerekaga byampaga icyizere ko ayo bambikiye yose nzayagarurirwa. Nubwo nagize icyo cyizere nkabyishimira ariko byari ukubeshya cyari icyizere cya satani ntacyo byamariye.

Barambwiye ngo mbwire abantu bose bashaka akazi ,abafundi ,abayede bose baze bakore, ariko ko tuzabahemba ukwezi gushize, ubwo bagombaga gukorera ideni. Narabyemeye ntanga itangazo nkuko abadayimoni bambwiye, bucya mu gitondo abantu benshi baza , mbabwira ko ari ugukorera ideni barabyemera. Ibikoresho byose byakoze kuri iyo nzu byari ku ideni baziko nyuma y’ukwezi nzabishyura. Igihe rero cyarageze ukwezi kurangiye inzu yari imaze kuba umutiba yuzuye,hakurikiraho ikibazo cyo kwishyura.

Mugitondo nagiye kubona mbona wa mupfumu araje akihagera nti ’bite amafaranga y’ababubatse ari he’, aransubiza ati arahari uraza kuyabona. Ati ahubwo niba hari icyo waraje numpe,ubwo tubyukira mu kabari kuko nari nizeye ko uwo munsi bari bumpe amafaranga mfite ibyishimo byinshi. Numvaga byibura ngiye kwisubiza icyubahiro bitewe nuko nari narabaye imbwa, narasebeye ahongaho. Gusa igitangaje ni uko ahubwo nari ngiye guseba kurushaho kuko byamaze kugera mumasatanu z’amanywa abakozi baraza , bati bimeze bite twe watwakiye ibyo kunywa,barabaha. Igihe kigeze rero mbwira wa mupfumu nti jya kuzana amafaranga agiye umutima umbwira ko atari bugaruke kandi koko niko byagenze.

Naje rero kumukurikira ngo ampe ayo mafaranga ngezi iwe ndamubura. Naho ngo yaragiye ageze munzira abadayimoni bati ntamafaranga tubaha, mwadusuzuguye. Abajije icyo twasuzuguyemo kirabura, nawe niko gutinya kugaruka mumaso y’ababa kozi ,nanjye kandi yari anzi ko ndi umunyamahane ndibumumerere nabi,afata umwanzuro wo kwihungira.

Byageze aho nanjye nshatse gutoroka ariko biranga abakozi buri gihe bakajya bazindukira iwanjye nkababeshya, ariko bigera igihe babirambiwe. Rimwe nibwo banteze ari mugitondo bashaka kuntema, ariko kuko bantinyaga kuko nari umurwanyi najyaga ndara mu kabari nterana amacupa, Habuze n’umwe wanyegera. Baje guhitamo kuntega abana nigishaga, nyuma bakurikizaho abagore, nyuma haza abagabo bafite imipanga rwose! Aho rero nahahuriye n’akaga gakomeye kuko abana barantutse abagore barantuka, nareba imipanga iri ahongaho nkagwa hasi ngaseka.

Icyaje kundokora aho n’iki? Ndibuka uburyo Imana yakijije Samusoni ikoresheje umusaya w’indogobe, agatsemba ababisha be akabarangiza, (Abacamanza 15:15-16), Nanjye nagiraga ingofero nambaraga y’umurimbo nari naragize nk’ikigirwamana ,kandi nyamara ntan’izindi mbaraga zayibagamo barayinyaka bayiteraniraho barayicagagura, bisa nk’aho ahari bashakaga kunyereka ko banyambuye icyubahiro Umutima urambwira ati uracyakora iki ahongaho Mpita niruka ndabatoroka. basigara aho barambura.

Aimable arashima Imana cyane kuko yaje kumurokora muri ubwo buzima bw’umwijima. Mugice cya kabiri cy’ubuhamya bwe azatubwira uko Imana yamuhaye agakiza nyuma y’uko abadayimoni bari basigaye bamwatsa umuriro mu mutwe, aho yirirwaga mu kumba afungiranyemo. Azanatubwira kandi urugendo rwe mugukorera Imana, N’icyo aburira abatuye isi muri rusange kubyerekeye agakiza. Ushaka Nyirinkindi Aimable wamwandikira kuri Email: [email protected]

Umva ubuhamya

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?