Ubuhamya bwa Nadine wumviye Imana akababarira(...)

Kwamamaza

agakiza

Ubuhamya bwa Nadine wumviye Imana akababarira umugabo we wamunanizaga


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-12-04 08:34:02


Ubuhamya bwa Nadine wumviye Imana akababarira umugabo we wamunanizaga

Munezero Nadine wahuye n’ibibazo by’agatereranzamba mu rushako rwe aho yahoraga yahukana, aho ahungiye nabo bakamubwira ko agomba kubanza gusiga abana kwa se,ibyo bikamubera inzitizi ikomeye. Bitewe no kunanizwa n’umugabo, Nadine yamugiriye inzika ndetse yumva atazamubabarira ariko Yesu yamuhaye ubutwari bwo kumubabarira ndetse afata umwanzuro wo kutazongera guta urugo ngo Yahukane.

Munezero Nadine ni umubyeyi wubatse ufite umutware n’abana batandatu, akomoka i Burundi ariko aba mu Rwanda ni umukristo akaba n’umuvugabutumwa mu itorero imbaraga z’amasengesho. Mu buzima busanzwe akora akazi k’uburezi cyangwa kwigisha.

Nadine yubatase urugo mu 2003, agenda yishyingiye ariko nyuma baza gusezerana imbere y’amategeko n’imbere y’Imana. Ariko mama wa Nadine ntibyamunejeje kuko yatekereje kujya kumukura aho yashatse avuga ko atahishimiye, nyamara ababyeyi bagenzi be baramubuza. Mu 2004 mubyeyi wa Nadine yitabye Imana.

Nyuma y’igihe gito Munezero ageze mu rugo rwe, yatangiye guhura n’amagorwa menshi rimwe akihangana ubundi bikamunanira kuko umugabo we yaramuremereraga cyane ndetse agera n’aho afata icyemezo cyo kwahukana incuro zigera muri enye. Mu magambo ye Nadine aradusobanurira ibyo yahuriye na byo mu rushako n’uburyo yabitsinze:

Ati:"Ibyo nibwiraga ko nzabona mu rugo si byo nabonye kandi uko nibwiraga ko umugabo wanjye azaba ameze si ko namubonye ahubwo twatangiye kutumvikana, mugihe nari ngize abana babiri natangiye kwahukana ariko kuko nari umwigisha (umwalimu) narebaga gusiga akazi bikanyobera nkabona ko nzasanga baragahaye abandi, mfata umwanzuro wo kuzajya nahukana mu kiruhuko.

Bitewe n’uko ababyeyi banjye bose bari barapfuye, nahukaniraga mu muri bene wacu, nagerayo bakambwira ko banyemera kuko ndi uwabo, ariko bakambwira ko abana ngomba kubasubiza kwa se, ibintu byamberaga umutwaro ukomeye cyane. Umugabo wanjye yageraga aho akaza kuncyura ngataha nkajya mu kazi ariko nagerayo n’ubundi za ngeso mbi duhora dushwanira akanga kuzihindura ngasanga bikimeze nka mbere.

Nabaye muri ubwo buzima bwo kwahukana ngera ku ncuro ya kane noneho numva mfashe umwanzuro udakuka wo gutandukana n’umugabo kuko nari mfite akazi, numvaga ntazabura icyo ntungisha abana. Icyo gihe umugambi nawushyize mu bikorwa ndagenda nkodesha inzu yo kubamo ariko urugamba nahaboneye ntirusanzwe kuko abagabo batangiye kungendaho bashaka ko turyamana mbese baranzengereza nyamara njyewe nkababwira ko mfite umugabo wanjye, unyumvire natangiye kumuvuga kandi naramutaye.

Bitewe n’uko nari umukristo nari nsanzwe mfite itorero nasengeragamo, begereye umugabo wanjye bamuba hafi kugira ngo urugo rutamusenyukana mbese bamugira inama zamufasha kubaho atiyandaritse.

Burya Imana yavuze ngo umugore n’umugabo bahure babe umwe ntiyari yibeshe kuko yari izi akamaro buri wese azagirira mugenzi we, ko umugabo azaba umutwe naho umugore akaba umutima w’urugo.Ntibyarangiriye aho abapasiteri batangiye kuza kumpugura ngo nsubire mu rugo, babishyizemo umuhate bazana n’umugabo wanjye ansaba imbabazi turasubirana twubaka urugo.

Igihe cyarageze Umwuka w’Imana akajya ambwira at:"Muri kumwe, ariko ntabwo uramubabarira, mugihe utaramubabarira ubikuye ku mutima, ibyo ukora ni imfabusa gusenga kwawe ntacyo bivuze". Ariko iryo jwi nabanje kuryirengagiza nkavuga nti:"Mubabarire n’ibintu yankoreye koko?"

Nakomeje gusenga Imana ngo imfashe impe imbaraga zo kubabarira umugabo wanjye. Ndashima Imana rero yaje kumfasha impa umutima w’imbabazi z’ukuri, Umwuka wera aza kumpa inkinzo (icyuma gikingira igituza) ndamwegera ndamubwira nti"Cheri sinari narakubabariye, ariko uyu munsi n’iyi saha ndakubabariye amakosa yose wankoreye, kandi nanjye umbabarire aho ntitwaye neza". Twarababariranye dutangira ubuzima bushya.

Nyuma yo kumubabarira niho Imana yatangiye kunkoresha mu ivugabutumwa ritandukanye, mbese twese turimo gukorera Imana tudafite urwicyekwe kuko twababariranye kandi natwe tukemera kwakira Imbabazi z’Imana".

Asoza ubuhamya bwe, Munezero Nadine aragira inama abubatse ingo kugira impano yo kwihanganirana kuko nta muntu uba umwere 100%. Kandi burya dushobozwa byose na Kristo uduha imbaraga zo gutsinda kamere y’icyaha.

Source:kwizera yesu tv

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?