Ubuhamya bwa Muhawenimana Yesu yakijije(...)

Kwamamaza

agakiza

Ubuhamya bwa Muhawenimana Yesu yakijije ibikomere yatewe n’amateka


Yanditswe na: Ubwanditsi     2021-04-15 06:36:51


Ubuhamya bwa Muhawenimana Yesu yakijije ibikomere yatewe n’amateka

Jose MUHAWENIMANA yagize ibikomere bishingiye ku mateka u Rwanda rwanyuzemo aho abantu bashyirwaga mu moko atandukanye byatumye abaho mu buzima bubi, ariko Yesu yabaye mu ruhande rwe amwomora inguma zose amuha amahoro yo mu mutima.

Mu magambo ye Muhawenimana arasobanura inzira y’umusaraba yanyuzemo n’uburyo Yesu yamukijije ibikomere.

“Navutse muri 1994, Genocide yabaye nkiri umwana muto. Navutse kubabyeyi 2, umwe ari umututsi undi ari umuhutu. Papa niwe wari umututsi, mama ari umuhutu, mugihe cya Genocide, umuryango wacitse mo kabiri, njyewe, njya ku ruhande rwo kwa papa.

Mugihe cya Genocide, imiryango yacu yarahiganaga. Nyuma ya Jenoside, papa yinjiye igisilikare cy’inkotanyi, mama aragenda abyara abandi bana hanze, ariko papa,agarutse yanga gushaka undi mu gore. Nakuze mbona mu rugo haba ibintu by’amakipe ashingiye ku mateka.

Nyuma papa yaje gupfa, nsigarana na mama, n’imiryango y’iwabo kandi tutarahuzaga, bituma mbaho mubuzima bubi kugeza n’aho nahingiye, amafaranga, narasabye, niga nabi, abandi ubwo bagiraga, ababasura ku ishuri ariko njye ntawansuraga. Nize droit de l’homme (amategeko) kubera numvaga ko, nzihorera, ngasubirishamo, imanza, zose nkazihorera ku bampemukiye.

Nyuma kubera amahurwugwa y’isana mitima nagiye mbona yamfashije gukira ibikomere, binshoboza, kubabarira, no kubohoka. Ubu sinkiga, amategeko kugira ngo nzihorere, ahubwo nyiga kugira ngo nzafashe leta y’Urwanda kuzubaka igihugu, na ndi umunyarwanda”.

Asoza ubuhamya bwe arakangurira abantu bose kutaba ingaruzwamuheto z’amateka mabi n’ivanguramoko ahubwo ko bakwiye kubabarira no guhinduka bityo bakabana amahoro ati:

“Ubu ayo mateka, twakuriyemo no mu itorero biragara ko agenda abonekamo, None nabasabaga buri wese ukigendera muri ibyo bintu bya kera by’amoko, kutababarira, ko ibyiza ari uko yahinduka, akabarira, agahinduka. Kuko ntiwazjya mu ijuru, ugifite ibyo bibazo. Imana itugirire neza”.

Source:cepurhuye.org

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?