Angelica Zambrano yeretswe ubwami bw’ijuru ndetse anabona bimwe mu byamamare i Kuzimu!
Angelica Zambrano yeretswe ubwami bw’ijuru, ikuzimu ndetse no kugaruka kwa...
Nitwa Matabaro victore, ndi umubyeyi , ndubatse mfite abana cumi na babiri n’umufasha. Nagije ikibazo ndahuma ubwo nakoraga kuri ambasade y’Abadage. Nahumye ari mu gitondo ngiye mu kazi, nabanje kubona ikibunda, icyo gihe abakozi bo kuri ambasade baramfashe banjyana kwa muganga.
Banjyanye kuri CHUK, nabo birabananira banyandikira amataratara(Lunette), icyo gihe ambasade y’Abadage yantumirije amarineti avuye iwabo mu Budage ,ndayambara ariko sinabasha kubona. Baravuzengo kuba amarinetei atagize icyo atanga, banyohereje muri Kenya kugirango mpure n’umuganga uvura amaso w’Umudage kugirango nananirwa azabone kunyohereza mu Budage aribo bamvura. Nageze muri Kenya uwo muganga arapima arangije avugako nta mpamvu yo kunyohereza mu Budagekuko imbone zanjye z’amaso zari zarashiririye. Uwo muganga yandikiye igipapuro yemezako ntazongera kubona burundu, yavuzeko bakwiye kunjyana mu kigo cy’abatabona bakanyigisha kugendesha inkoni. Nagiye mu kigo marayo amezi atandatu na bo bampa igipapuro kinsezerera, ndaza ndataha mu Rwanda. Ngeze mu Rwanda kuri ambasade bansabira ikiruhuko kuko twari twarakoranye neza, kubera twakoranye neza bansabyeko mbaha umuhungu wanjye agakora mu mwanya wanjye, ubu niho akora. Naratashye ndatuza nguma mu rugo, n’ubuhumyi bwanjye ariko nari ntarakizwa, icyo gihe nari umukatorike ariko nabwo sinajyaga njyayo ariko umugore wanjye yari umupantekote, yakomeje gusenga ansengera bigeze aho Imana imuha isezerano rivugako umugabo we azabona ariko akijijwe.
Yaje kumbwirako ninkizwa nzabona ariko bamubwiye, naragiye niga mu banyagice kugirango nzabatizwe, nize mu banyagice ndangije ndabatizwa,nabatirijwe ahantu bita i Gihogwe, kubera ukuntu nasengaga cyane abantu benshi bari baziko nimara kubatizwa aribwo nzareba. Nakomeje gusenga, ndakomeza ndasenga n’umufasha wanjye asenga. Hano mu Gatsata batangiye gusenga , hari umupasiteri witwa Uwambaje Emmanuel, akajya apanga amasengesho, iminsi itatu,iminsi irindwi, iminsi icumi gutyo najye ariko nkomeza kuyasenga.
Ukuntu nayasengaga bavugaga ibyifuzo nk’uko ubu tubivuga, icyo gihe ababaga bafite ibyifuzo byabo barabyandikaga, nagiraga ipfumwe, uti ese abandi barandika, nkibaza nti’ Ese icyifuzo cyanjye kizumvikana gute ? Nuko nkomeza gusenga . Igihe cyarageze bapanga amasengesho y’iminsi irindwi nyazamo. Umunsi wa mbere narasenze, uwakabiri nuko, umunsi wa Gatatu numva ijwi rinjemo, ati wowe uzaguma utya ? Haguruka ubwire Pasiteri ko ushaka kureba kugirango ujye usoma Bibiliya kandi ko ushaka kwandika kugirango ujye utanga ibyifuzo byawe, nuko sinazuyaza ndahaguruka n’inkoni yanjye, njya ku ruhimbi, mbwira pastier ngo njye ndashaka munsengere kuko ndashaka guhumuka kugirango njye nsoma bibiliya,njye nandika n’ibyifuzo byanjye, ati icara aho ngaho tugusengere,pfukama,ndapfukama,inkoni yanjye nyishyira hasi. Baransengeye , bavuze ngo Haleluya ndebye mbona umukeka mbona ni ubururu n’icyatsi, ndebye ku ruhande mbona izuba,mpita mbona gutyo, ndavuga nti mumpereze nshime Imana, barashidikanya bazana bibiliya harimo ishusho y’umwana, ati urareba iki muri iyi bibiliya ndavugango ndareba ishusho y’umwana, mbona ntyo nshima Imana kugeza n’ubungubu.
Umwana wavutse ndi impumyi icyo gihe ubu ari kwiga muri kaminuza, nyuma havutse batatu ntabwo nari mbazi nabonye maze kubona uwo munsi . Ubwo nahumaga nta etaje nziza zari zubakwa, nta borudire, umujyi ntabantu benshi bawubagamo nka none,ahenshi hari hatarajya kaburimbo, ibyo byose iyo mbirebye mbona ari ibitangaza. Ndashima Imana ko yampumuye,Imana ni igitangaza, Yesu kristo yarakoze uko yarari n’uyu munsi niko ari.
Abantu batemera ibitangaza by’Imana ni ubuyobe kuko Imana ni nkuru, Yesu kristo arakora kuko abaganga barananiwe,Abadage nawubarusha ubushobozi, batanze amafaranga menshi birananirana bandika urwandiko ko ntazongera kubona ukundi ariko Yesu kirisito yankozeho mu kwizera ndahumuka
Angelica Zambrano yeretswe ubwami bw’ijuru, ikuzimu ndetse no kugaruka kwa...
Mu mwaka wa 1992 CHOO THOMAS, umunyamerika ukomoka muri KOREA yabaye...
iyi nkuru itangirana n’agace gato k’umubyeyi w’ uyu mwana wagize iyerekwa...
Nitwa Iyakabumbye Stefano nabaye ipfumbyi maze ukwezi kumwe mvutse, icyo...
Ibitekerezo (0)