Ubuhamya bwa Makombe warokokokeye Genocide mu(...)

Kwamamaza

agakiza

Ubuhamya bwa Makombe warokokokeye Genocide mu nzu irimo gushya


Yanditswe na: Ubwanditsi     2021-04-16 07:22:32


Ubuhamya bwa Makombe warokokokeye Genocide mu nzu irimo gushya

Makombe Theo umugabo ufite umugore n’abana 4 mugihe cya Genocide ubwo yahigwanga ngo yicwe, yanyuze mu buzima bugoye kuko mu bantu 50000 bari kumwe i Rukumberi harokotse 300 gusa. Ubwo abicanyi bamwirukagaho yiroshye mu nzu irimo gushya ariko Imana yamurindiyemo avamo ari muzima ndetse nyuma yaje gukizwa yakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwe.

Mu magambo ye, Makombe aradusobanurira inzira y’umusaraba yanyuzemo n’uko imbaraga z’Imana zahamuhagazeho.

Ati: “Rukumberi iri hagati y’ibiyaga: Mugesera, Mwirira n’umugezi w’Akagera. Iyo ugiye gusohoka muri Rukumberi umera nk’aho uvuye mu kirwa. Ku wa 7 Mata saa cyenda z’umugoroba abicanyi bose bateraniye mu isoko rya Rubona ari ryo marembo ya Rukumberi barimo kudupangira. Nahise mbona papa umbyara yiruka agenda akomanga kungo z’abantu aburira abantu bose. Saa cyenda abicanyi n’interahamwe baje bakoze umurongo bagenda gahoro inzu bagezeho bakayisenya, bakayisahura ndetse bakayitwika bagakomeza, barasaga mu kirere ariko nta muntu bica ari uguhahamura abantu ngo nibajya kubica bazabe barabanje kubamugaza.

Uwo munsi rero twaraye mu masaka, mu bihuru. Ku itariki ya 8 Mata twikusanyirije hamwe abana bato batwara amabuye, abagabo batwara imiheto, amacumu n’ibyuma bakabirwanisha ariko urabyumva icyuma n’isasu ntibyoroshye. Icyumweru cyose rero twararwanye ndetse tukanabatsinda bagahunga, ariko batangaga amakuru bakavuga ko Rukumberi yananiranye bagatumizaho ikigo cya Kibungo na Gako bakaza mu ma bisi baje gutabara bavuga ko ngo interahamwe zananiwe. Badushyize ahantu bazana amabatayo yuzuye amakamyo n’amabisi baradutera ni ukuvuga ngo mu minsi igera muri 30 twarimo duterwa n’imbaraga z’igihugu zishoboka zose.

Uburyo Imana yankijije buratangaje. Bibiliya iravuga ngo iyo Uwiteka atari we wari mu ruhande rwacu ubwo abantu baduhagurukiraga, baba baratumize bunguri tukiri bazima kub’umujinya wabo wacanwaga kuri twe. Mubyukuri sinari umukristo sinasengaga. Icyabaye rero twarimo gushakisha ahantu hose haba hari ibyiringiro, twari dufite iradiyo ayigurana na cassette ya korari Hoziyana (Gakinjiro) twarayumvaga umunsi wose ntiturambirwe yarimo amagambo atari ay’ubuhanzi ahubwo ari ay’ubuhanuzi ariko iyo cassette yaburiye kandi ikiza ubugingo bwa benshi n’ubwo ubuzima bwinshi bwahashiriye.

Ku ruhande rwanjye hari igihe nagwaga mu gitero cy’interahamwe n’abasirikare ndi jyenyine ngahita nibuka ya ndirimbo “Dusabe tuzahabwa kandi nidukomanga tuzakingurirwa” akenshi rero naravugaga ngo aya magambo wasanga ari Imana yayavuze. Nahise niyemeza gusaba Imana ngo ntizatume mfa kuko bicaga nabi cyane. Umunsi umwe bangose ubuhungiro bwari busigaye yari inzu y’ibyatsi batwitse yakongotse igisenge cyamaze kugwamo imbere, nabonye abantu bari kwicira imbere yanjye mbona ko urwo rupfu rurutwa no kwicwa n’umuriro. Nari nambaye ibirenge ariko ninjiyemo nta gutekereza mbwira Imana ngo n’ubwo utandinda umpe gupfa neza kuko ndashaka kujya mu ijuru.

Ako kantu ko kuvuga ngo n’ubwo utandinda ndabibona ko utabishobora ni ko Imana yuririyeho. Nkigera muri iyo nzu nicaye ku gace k’urukuta kari kaguye ariko sinatekerezaga umuriro. Abicanyi rero babonye ibirenge byinjiye kuko igisenge cyari cyamaze kugwa.Umwe rero yinjiyemo ankurikiye mbona arinjiye ari hafi gukandagira ku kirenge cyanjye, njyewe nateze umutwe ndavuga ngo ngize amahirwe yantema rimwe umutwe ugahita uvaho.Uko nateze ijosi ndimo kubwira Imana ngo Mana ndaje ahangaha ntiwandinda birakurenze nuko umuntu yahise ahunga umuriro wahise ufata ikiganza cye ahita asohoka yirukanka avuga ngo harimo umuriro, ati “Nta kuntu umuntu yarokokera muri uyu muriro reka tumwihorere”.

Byabaye inshuro zigera kuri enye bamwe bagenda abandi bagaruka, ngera ho ndavuga ngo umenya ya Mana ishobora no kundindira ahangaha. Byageze saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nsohokamo nsanga abantu benshi babiciye kuri iyo mbuga, umutima warambwiraga ngo nsohoke niruke bikanga, urumva urupfu rwari twari twamaze kurumenyera. Nsohotsemo nari nzi ko ari jye jyenyine usigaye ariko twahitaga twirukira ahantu hitwaga ku ibanga tugahurira mu mbuga kugira ngo turebe abasigaye kandi koko mpageze nasanze hari abasigaye icyakora ababyeyi banjye n’abavandimwe batatu barishwe.

Nyuma gato y’icyo gihe, inkotanyi twatangiye kuzumvira muri Mugesera dutangira kubona abari abicanyi batangiye guhunga. Utarapfuye kuri uwo wagatandatu yabayeho keretse uwishwe n’indwara cyangwa impanuka. Mubyukuri mu bantu bagera ku bihumbi 50 bari i Rukumberi twarokotse turi abantu 300 murumva rero ko ari Imana yabikoze atari imbaraga zacu”.

Mugice cya 2 tuzarebera hamwe uko yaje kwakira Yesu akamukiza ihungabana n’ibikomere yatewe na Genocide.

Source: Agakiza Tv

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?