Angelica Zambrano yeretswe ubwami bw’ijuru ndetse anabona bimwe mu byamamare i Kuzimu!
Angelica Zambrano yeretswe ubwami bw’ijuru, ikuzimu ndetse no kugaruka kwa...
Nitwa Mukankusi Grace, mvuka mu Majyepfo y’igihugu ahahoze hitwa Gikongoro. Ndashima Imana yandokoye kuko ntazi uko narokotse bitewe n’ibihe bikomeye nanyuzemo. Nari narashatse mu muryango mugari uvukamo abantu icyenda bose bubatse bafite abagore n’abana benshi.
Ubwo Jenoside yabaga mu 1994 nari mfite umugabo n’abana batatu harimo n’uwo nonsaga.Icyo gihe twari dutuye hafi y’umujyi wa Gikongoro.
Nyuma y’ihanuka ry’indege ya Habyarimana wari Perezida, aho nasengeraga batubwiye ko Satani yamanutse kandi ko hari ubwoko buhigwa gusa badusabye ko uwo bari bushake kwica atagomba kubarwanya ahubwo akwiriye gutega umusaya bagakora ibyabo .
Ntibyatinze mu ijoro ryakurikiyeho abagabo bose bo mu muryango wanjye baraje barabajyana bababeshya ko bagiye ku irondo ariko nta numwe wagarutse.
Ubwo nari mvuye kubaza abandi bagore niba abagabo babo batashye, nicaye ku muryango ntangira konsa umwana , ako kanya igitero cyaraje, bahita binjira mu iduka, najye nyura mu cyanzu ntangira kwihisha.
Nihishe ku muturanyi wanjye nari nsanzwe ngirira neza, ndetse niwe wanzaniye abana banjye babiri bari barimo gukina ubwo nacikaga igitero cyari kije iwanjye. Yaduhishe munsi y’urutara, aho bazirikaga ihene, njyewe n’abana banjye twarahabaye ariko ntiyatugaburiraga, nageze aho abana banjye nkajya mbaha amahunguru y’ihene byibura bagire ngo ni ibishyimbo. Icyo kintu gihora kingarukamo, amahurunguru nayaherezaga umwana akayacira ariko abana ntibarize ntibatatse.Bitewe n’uko aho nari nihishe umugabo waho yari mu nterahamwe, byatumaga atarenganya uwo mugore kuko wenda yabaga yabuze uko agira.
Rimwe umugabo wo muri urwo rugo atahutse yavuze ko ucumbikiye Abatutsi azicanwa nabo, wa mugore yacunze umugabo adahari aratubwira ati ‘mujyende ataza kubica’. Naraye mu masaka n’abana banjye iminsi itari mike, rimwe umugore araza arambona ajya kuduhururiza. Nyuma yo guhururizwa, twahise twiruka umwana umwe arankurikira, undi anyura indi nzira agwa mu gitero bahita bamwica.
Twarakomeje turajyana tugeze mu ishyamba umwana umwe mukuru witwaga Emmanuel bamukubise igiti kirimo imisumari ahita apfa .Uwo nonsaga baramunyambuye nawe baca igiti gito, barakimukubita arapfa. Bahise bacukura akantu gatoya babashyiramo. Narababwiye ngo nanjye nimunyice baranga, abandi bagiye kunyica hari umugore wanze ko bamunyicira mu maso kandi atwite maze anjyana iwe.
Nubwo babishe ndeba, naraye ntasinziriye bucyeye nsubirayo kureba koko niba abana banjye bapfuye. Nasanze bapfuye. Nahise mba nk’umurwayi wo mu mutwe, ntangira kugenda nsaba uwanyica.
Nahuraga n’Interahamwe meze nk’umusazi, nkababwira nti nimunyice. Abantu nabonaga bahungira ku Gikongoro, njyewe nkabwira interahamwe nti nimunyice, bakanga, nashatse urupfu ndarubura.
Hari uwo nabwiye ngo anyice ati “ Nishe i Simbi, nica i Karama, nishe n’impinja ariko wowe sinkwica uzapfa nabi, mbura numwe unyica.”
Nageze ubwo nihisha ahantu mu gishanga mu miseke kandi nari nziko haba inzoka y’inkazi ariko ntiyandya. Nari nziko haba inzoka y’impiri ariko numvaga ntacyo bimbwiye, rimwe rero ari nijoro hariho ukwezi mbona ikintu iruhande rwanjye kirizingura, cyari iruhande rw’umunyinya nabaga negamyeho maze kirasama, nigira hirya gato ndagihunga.
Nakomeje kwifuza icyatuma ntaba Umututsi. Hari umuntu wanjyanye Uganda ambeshyako azangeza no muri Canada, ndagenda kuko numvaga najya ahantu ntazigera menyekana ko ndi uwo mubwoko bwahigwaga.
uwanjyanye yagerageje kuncuruza ngo njye ninjiza amafaranga tubeho ariko ndamutsembera. Uwo muntu yarambwiye ati ’uri umugore mwiza kandi uracyari muto, none ikigiye gukurikiraho ndashaka ko wajya ujya gukorera amafaranga, ukararana n’abanyamahanga. Ijoro rimwe uzajya uhabwa imitwaro 150 (amafaranga yakoreshwaga muri Uganda). Naramutsembeye mvuga ko nashatse ndi muto kandi ko nta wundi muntu nigeze ndyamana nawe uretse umugabo wanjye, ahita anyirukana.”
Inkweto zansaziyeho ariko sinananirwa, nararaga ngenda bukankeraho. Umunsi umwe nigiriye inama yo kujya ku Kiyaga cya Victoria ku mupaka wa Uganda na Sudani, nshaka kwiyahura.
“Intara zose zo muri Uganda narazigenze, nageze ku Kiyaga cya Victoria ngiye kwiyahura, igihe nari mpumirije nshaka kwinagamo, numvise ijwi riri mu muyaga rivuga ngo nzakugirira neza. Nahise ngira ubwoba ngenda nsubira inyuma, sinakwiyahura.”
Nubwo nanyuze muri iyo nzira y’umusaraba, ndashimira Imana yangiriye neza ikandokora kandi ubuzima burakomeje kuko turi mu gihugu gitekanye.
Source:Igihe.com
Sophie @Agakiza.org
Angelica Zambrano yeretswe ubwami bw’ijuru, ikuzimu ndetse no kugaruka kwa...
Mu mwaka wa 1992 CHOO THOMAS, umunyamerika ukomoka muri KOREA yabaye...
iyi nkuru itangirana n’agace gato k’umubyeyi w’ uyu mwana wagize iyerekwa...
Nitwa Iyakabumbye Stefano nabaye ipfumbyi maze ukwezi kumwe mvutse, icyo...
Ibitekerezo (0)