Ubuhamya bwa Janviere:Urugendo rwo gukira(...)

Kwamamaza

agakiza

Ubuhamya bwa Janviere:Urugendo rwo gukira ibikomere no kubabarira abamwiciye


Yanditswe na: Ubwanditsi     2021-04-13 09:02:50


Ubuhamya bwa Janviere:Urugendo rwo gukira ibikomere no kubabarira abamwiciye

Mwizerwa Janviere Nyirankundwa ni umubyeyi wagizweho ingaruka na Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994 ariko Imana yaramurinze ararokoka ndetse abasha gutera intambwe yo gukira ibikomere no kubabarira abamwiciye umuryango.

Mu gice cya mbere cy’ubu buhamya twabonye ibikomeye yanyuzemo muri Genocide. Mubyukuri urugendo rwo gukira ibikomere ntirworoshye ariko Janviere Mwizerwa yararugenze arusohoza amahoro akira ibikomere ndetse ababarira abamwiciye abantu nk’uko abisobanura agira ati:

“Namaze igihe kinini ntashobora kurira bitewe na bwa busharire nagiraga, ndibuka mama yahoraga arira akambaza ati “Mwana wanjye kuki utajya urira?Kuki wigize agasimba? Namusubizaga ko nta marira mba mfite ahubwo bikantangaza ukuntu umuntu yicara akarira”. Kugeza ubu ikimenyetso cy’uko nakize ni amarira, ni ukwemera ko amarira agwa mbizi neza ko ndi imbere y’abantu kuko n’iyo nakeneraga kurira narihishaga. Ikintu gishobora gutuma umuntu akira ni ukurekura amarangamutima ye akemera kurira no kuvuga ibyamubayeho.

Urugendo rwanjye rwo gukira nanyuze mu mahugurwa y’isanamitima ngira inyigisho zimwe na zimwe nakira. Hari abantu ntakiraga mu buzima (abo amateka yise abahutu) urwo rugendo rero nakoze mu buzima muri ayo mahugurwa ngasohora mu marangamutima uwo mujinya n’urwo rwangano nagize byamfashije gukira ariko kandi nakoze urugendo rwo kwemera ibyambayeho.

Mubyukuri nari igitsire kugira ngo ntaba umwana w’umugore naracecekaga simbivuge. Impamvu ntariraga kandi mbabaye ni uko hariho abana basigaye bonyine, numvaga njyewe kurira ari ubutesi nkumva simbyemerewe. Urwo rugendo nararugize rwo kwemera ko nanjye nababaye kandi ko nabuze bamwe mu bagize umuryango wanjye. Kurekura amarangamutima yanjye ni byo byagiye binkiza numva mbaye muzima”.

Nyuma y’urugendo rutoroshye rwo gukira ibikomere Mwizerwa Janviere yakoze, hakurikiyeho urundi rwo kubabarira nk’uko abisobanura.

“Urugendo rwo kubabarira ntabwo ari ikintu cyabaye umunota umwe, mu mahugurwa nabayemo hari ikintu cyiza nabonye. Hari ukuntu dukizwa ariko hakabaho inyigisho tutumva neza ugasanga umuntu yakira ko Imana ibabarira ibyaha cyangwa se ko Kristo ku musaraba yadukijije ibyaha, ariko iri jambo: intimba zacu n’imibabaro yacu ni byo yishyizeho ntituryumve ku buryo umuntu ashobora gukira. Umuntu akumva ko ari igikorwa cyarangiriye ku musaraba ariko ntabyumve nk’igikorwa cyamukorewe. Icyo nakoze ni ukongera kwakira cya gikorwa Kristo yakoreye ku musaraba kuko igikomere ntabwo umuntu yumvaga yakijyana ku Mana ngo byemere. Natangiye kureba ibyambayeho n’ingaruka hanyuma ntangira kubizanira Imana numva ndabohotse.

Maze guha Yesu ibingoye nahise nkira ari bwo nagize umugisha wo kujya muri gereza ya Nyanza data niho avuka, ngezeyo navuze sogokuru, nyogokuru na data ndangije mbaza niba hari umuntu muri bo unzi mbona hafi ya bose baramanitse. Kubera ko nari nababariye, nari njyanyweyo no kubatangariza imbabazi nababwiye ko nzanywe no kuabatangariza imbabazi kandi narabikoze numva ndaruhutse kuko hari igikorwa Imana yari imaze gukora mu mutima wanjye.

Ariko hiyongereyeho ikindi kintu cyanejeje, ndibuka umwe mu bari bafunzwe, nsohotse arankurikira arambwira ati: “Ni njyewe wishe iwanyu kwa sogokuru” akibimbwira narikanze ariko ndamuhobera ndamubwira ngo Imana imuhe umugisha kuko ansabye imbabazi, nahise mubwira ko mubabariye. Ariko yahise ansaba imbabazi birafasha byorohera uzitanga kubabarira. Icyo gihe ndi mu mahugurwa nabashije kubona abahagarara mu cyuho, abari abahutu ariko batarakoze Genocide bakavuga bati: “Utubabarire mu izina ry’abahutu, abahutu twakoze nabi”. Icyo kintu cyaramfashije.

Ku ruhande rwo mu rusengero mu rugendo rwo gukira no kubabarira nabifashijwemo n’abantu twasenganaga babimfashijemo bakoresheje ibikorwa batavuze, barankundaga, bakamfata neza, bakambanira neza bantoje kuba mu nzu y’Imana kuko narakererarwaga bambaza ngashaka kwivumbura nkumva nshaka gukubiramo ibya Genocide byose ngo mbibatureho, ariko babitwaye mu rwego mvuga ngo abantu bose ntabwo ari babi, ndakira nsubira mu buzima busanzwe”.

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?