Ubuhamya bwa Esther IKIREZI Imana yarinze(...)

Kwamamaza

agakiza

Ubuhamya bwa Esther IKIREZI Imana yarinze afite amezi 8, nyuma imukorera ubukwe ari impfubyi (Igice 3)


Yanditswe na: Ubwanditsi     2018-05-30 07:44:52


Ubuhamya bwa Esther IKIREZI Imana yarinze afite  amezi 8, nyuma imukorera ubukwe ari impfubyi (Igice 3)

Mu gice cya mbere cy’ubuhamya bwa IKIREZI Esther atangira atubwirako ari umubyeyi ufite abana babiri umuhungu n’umukobwa ariko mu gice cya kabiri dusoje yatubwiyeko aho yabaga amaze guhindura idini bamwirukanye ku ncuro ya kabiri gusa bamwirukana amaze kumenyana n’umwana w’umukobwa nabwo bamaranye igihe gito. Muri iki gice cya gatatu tugiye kumva ubuzima bugoye Esther IKIREZI yahuye nabwo ariko kuko yaramaze gukizwa Imana ibana na we.

Nuko rero uwo mumama abonyeko nanze gufata umwanzuro nsubire muri gatorika aranyirukana, Yanyirukanye haciyeho igihe gito menyanye n’umwana w’umukobwa warutuye ahantu hitwa I Kigoma. Uwo mwana rero niwe wanjyanye iwabo, tugeze I Kigoma sinibuka neza itorero basengeragamo nahavuye ntasenze ariko mba mubundi buzima bugoye nta menyereye: ntangira kwahirira inka, kuyikukira, nkora neza kugirango nzabakureho ikintu cy’umumaro cyane ko bambwiraga ko bafite umukobwa uba i Kigali kandi hari umuryango wamutumye umwana w’impfubyi, bambwiragako bazamuhamagara akaza kunjyana. Ni cyo cyatumwe nkora neza kugirango mbashimishe bazanjyane i Kigali. Sinibuka igihe nahamaze bahamagara wa mukobwa wabo araza, arankunda anzana i Kigali urumva ndacyari umudivantisite. Naraje mpingukira Kacyiru mpingukira mu muryango usengera mu badivantisite ndahaba ariko nkomeza kumva rya jwi rimbwirako ritanshaka mu badivantisite.

Wa muhungu wa wamubyeyi wantoraguye yari yaraje I Kigali kera kandi mwibukeko atankundaga yari yaragerageje kunyica ntibyamuhira, uyu muhungu yaje kunshakisha arambona kuko yari yarumviseko naje i Kigali. Amaze kumbona yansabye wamuryango nabagamo baramumpa. Kuberako nari narababwiye uwo musore nuburyo anyanga barambwiyengo njyende musange namfata nabi nzagaruke bampa nimero ya terefone yabo(fixed phone). Icyatumye bamumpaye yaje avugako ashaka kumfata neza kandi mama we ari we wandeze. Uwo musore yaratuye i Kanombe naragiye turabana, iwe mpasanga umukozi babanaga mu cyaro , uwo mukozi arambwirango niko uragarutse ! Akomeza kubimbaza, mubaza impamvu abimbajije cyane arambwira ati “ Bosi yaravuze ngo azakwica, nujya no munda y’isi azagukurayo ” aravugango icyazanye bosi we i Kigali nawe urimo.

Muri iyo minsi nubwo nari umudive ariko nakunze cyane kwihererana n’Imana ngasenga, nkiyiriza nkumva nshaka kuzabona ukuboko kw’Imana bya cyane kuko nabonaga ntabundi burengezi, narimaze kumvako nta munani nzabona, nta muryango , nta gakondo. Ngeze muri urwo rugo natangiye gutotezwa nkazajya nkubitwa, nkabwirwa amagambo mabi , akambwirako azanyica akanyohereza aho bene wacu bagiye. Byagezaho umusore ambuza gusenga yaramaze kubibonako intsinzi yanjye nyikura mu gusenga Imana. Narimfite ubwenge mu ishuri ariko we akarwanyako niga, yambujije gusenga kuburyo niyo nasengeraga ibiryo ngiye kurya yankubitaga, ibi byatumye niha gahunda yo kuzajya nsengera muri douche, na toilet nkihererana n’Imana ngasenga. Nawe kandi yari umudive, navugango kungerageza kwe navugango byari mu mugambi w’Imana kuko nari naranze kuyumvira kubera kungerageza tubana kandi dusengana nahise mfata umwanzuro wo kuba umupantekote ariko mbura aho nazamubera kuko insengero za pantekote za hariya I Kanombe ntari nzizi.

Igihe cyagezeho kuko nigaga igitondo n’ikigoroba sinzajye njya kurya abandi bataha kurya njye nkajya gusenga hari urusengero bwabaga hafi no kugasaraba ku Nonko kuko niho nize amashuri abanza icyo gihe, yaje kubivumbura amenyako impamvu ntaza kurya ari uko mba nagiye gusenga, ampa itegeko ambwirako ninongera gusenga azanyica, nyuma abaturanyi baza kubimenya ko ashaka kuzanyica kuko yankubitaga byindenga kamere. Ibi byatumye ndwara umutima ariko kuko ntayandi mahitamo narimfite ndabyakira , iyo hagiraga umbwira nabi naragwaga cyangwa iyo nikangaga naragwaga no mu ishuri abana barasakuzaga nkagwa hasi ngahwera kubera umutima.

Ijwi ry’Imana ryaje kuza rirambwira ninjire mu ivuriro ryabaga mu marembo y’ikibuga cy’indege ndaryumvira njyayo, mpasanga umuganga , mutekerereza uko ndwaye icyo gihe nari mfite imyaka icumi. Muganga yanyitayeho aramvura ambwira neza mfatwa n’ikiniga ni ubwa mbere narimbonye umuntu ungirira neza kuva nava mu kigo kirera impfubyi. Igihe cyarageze abantu bamenyako ndwaye umutima natewe n’uwo musore, bamuhagariza Police iramufunga , police yaje kumurekura yemeyeko atazongera kumbwira amagambo mabi ariko akigera murugo iryo joro yahise atangira kunkubita noneho bamuhamagarije police arabacika, yahise asubira iwabo mu giturage. Umwe mu bapolisi niwe wanjyanye iwabo ariko mpageze iwabo mpasanga umukecuru nabwo mpahurira n’ubundi buzima bukomeye, ubuzima bwanjye nabuganirije umwana twigana twakundanaga ansabira kujya kuba iwabo, ababwira ubuzima bwanjye iwabo bamubwirako azanjyana ndagenda ndahaba, icyo gihe nigaga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza(primaire), nagezeyo nsanga uwo muryango ubamo abana icyenda nza ndi uwa cumi nsanga bafite abakozi babiri bahita babirukana noneho mama w’uwo mwana aranyicaza ambwirako icyo dupfana ari uko nzajya nkora akazi ko murugo kandi nkaniga gusa hano ubuyobozi bwatangiye kujya bunkurikirana. Narakoze cyane akazi kakoraga abakozi babiri babana twaranganaga harimo n’abanduta ariko akazi ndagakora kugirango mboneko bwacya kabiri.

Urwo rugo narubabariyemo kuko nari umwana murugo, ndi umukozi , ndi umuzamu kuko sinarikuryama ba nyirurugo batarataha kuko arinjye wafunguriraga imodoka, umugabo yakoraga Bralirwa umugore akora muri Serena kandi hari ubwo umwe yazaga saa saba, undi akaza saa sita ntabwo naribusinzire bataraza kuko nijye wagombaga kubafungurira. Abana ninjye wabatekeraga, nkabafurira,nabaga ndemerewe nisasiraga amarira nkayiyorosa ariko nkagira ijwi rimbwirango nzakugirira neza, nakomeje gukiranuka nubwo ntaherukaga murusengero wibukeko natandunkanye na wa muhungu yarambujije gusenga.

Nakomeje gusenga nkajya mbyuka nijoro ngasenga, nkumva nirinze icyaha nigisa nacyo iyo ngeze hano njya mbwira abantu ngo “Umuntu yakubuza uburyo ariko ntiyakubuza gusenga ” Hano narinkirwaye umutima ariko atari cyane kandi iyi mirimo yose nayikoraga umugongo wanjye ufite ikibazo kuko nari narigeze gukora impanuka nkiba muri cya kigo kirera impfubyi. Kubera imirimo myinshi nahoraga mbabara umugongo gusa narasengaga buri saa cyenda nari mfite marayika umbyutsa akankubita urushyi. Kubera umubabaro wo mu mutima ahantu nashyiraga umutwe hahoraga hatose ntihajyaga huma kubera guhora ndira. Nibazaga niba ndi umuntu bikanyobera, nkibaza mpfuye arinde wanshyingura bikanyobera numvaga mfite ibintu byinshi byo kwibaza, nkibaza icyo bizamarira kwiga.

Igihe cyagezeho umutima ukomeza kurwara, kuberako wamuganga yari yarakomeje kunkurikirana yaje kumbwirako hari abaganga bagiye kuza kubaga imitima CHUK,anshyira ku rutonde kugirango nzagende bambage arabimbwira ndabyakira.

Tuzakomeza ni igice cya kane ubutaha tumenye niba koko Umutima wa Esther barawubaze , tumenye ukuntu yaje kuva mu buzima bubi,tumenye uburyo yize segonderi kandi ari impfubyi.

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?