Ubuhamya bwa Esther IKIREZI Imana yarinze(...)

Kwamamaza

agakiza

Ubuhamya bwa Esther IKIREZI Imana yarinze afite amezi 8, nyuma imukorera ubukwe ari impfubyi (Igice 2)


Yanditswe na: Ubwanditsi     2018-05-28 06:05:31


Ubuhamya bwa Esther IKIREZI Imana yarinze afite  amezi 8, nyuma imukorera ubukwe ari impfubyi (Igice 2)

Mugice cya mbere, Esther yatubwiye ukuntu nubwo Imana yamnurinze ariko atarakijijwe nubwo yasengaga ari umukarisimatike anashengerera. Yatubwiye ukuntu yari umwicanyi kuko yari yarimitse ubwoko muri we, yarabitojwe arabikurana. Muri iki gice aratubwira inzira yanyuzemo kugirango akizwe.

Igihe cyarageze abarokore baza gukora igiterane hafi yaho nabaga, barabyina bararirimba, barigisha ariko ntibyamfasha ahubwo narinagiye kubashungera gusa nari nabatije n’intebe. Narinagiye kubashungera ndebe abahutu n’abatutsi barimo nkuko narimenyere iwacu muri Kiriziya ariko ngezemo mbura abahutu n’abatutsi. Pawulo niwe wanditse ijambo rikomeye aravugango bakundwa ubu turi abana b’Imana uko tuzasa ntikurerekanwa,icyakora Yesu niyerekanwa tuzasa nawe.

Umunsi tuzasa na Yesu abahutu n’abatutsi ntibaza bahari nta n’abatwa bazaba bahari. Muri icyo giterane havuyemo umudamu muto uhetse umwana atera ikorasi aravuga ngo twavutse ku ngoma y’amahoro tubyarwa n’imbuto itabora, iyo korasi ndayikunda cyane. Ameze kuririmba iyo korasi yampaye gutekereza, kumbe babantu babyarwa n’umugabo umwe ? Ariko ngira ikibazo ni gute abasaza, abacecuru, abasore, abakobwa ,abagore n’abagabo umuntu umwe ashobora kubabyara. Icyo kibazo ndakijyana.

Aha rero niho numvise ijwi kandi nari naradodeshe imyenda mbura igihe gito njye kuba mu kigo cy’abihaye Imana kugirango mbone uko nzaba umubikira. Ijwi ryaraje rirambwirango hariya siho uzankorera umurimo, uzabatizwa mu mazi menshi, rirambwirango nzagukoresha Iby’ubutwari muri iki gihugu ndetse no hanze yatyo, nzabana nawe gusa sinamenyeko ari ijwi ry’Imana ariko riza ryarambwiyengo “Ndi Uwiteka” ubundi iyo Imana ije yibwira umuntu,icyo gihe iryo jwi ryampamagaye mu izina, wibuke umupfumu yariyabwiye wa mumama ko ntazaba umubikira ahubwo nzaba ikindi kintu we atazi.
Ijwi ryarambwiye ngo njye kubatizwa mu mazi menshi ariko najyaga mbona abarokore ari abasazi, nabonaga ukuntu basenga basakuza, bavuga indimi umuntu atumva, barira nkabona njyewe sinabasengeramo nkabona ibintu byabo byose ni akavuyo ibyo byose nabishingiragaho nkabona ntaba umupantekote. Bukeye haje kuba igiterane cy’abadivantisite ariko ubwa mbere habanje icy’abapantekote. Nkuko nari nabikoze no mugiterane cya mbere rero nabwo naje muri icyo cy’abadivantisite kureba mo abahuti n’abatutsi naho ndababura, nsubirayo ku munsi wa kabiri nabwo sinababona. Ndi muri icyo giterane rero umuvugabutumwa yarampagurukije arandondora, abadive ntabwo bagira ibintu by’uburondozi n’uyu munsi iyo mbyibutse ndatangara.

Uwo muvugabutumwa yarambwiyengo nintihana amako nzapfa, ibyo abimbwira mu giterane cy’abantu berenga igihumbi. Yambwiye ibintu byinshi engeraho ko ndi indushyi y’impfubyi itagira epfo na ruguru. Nkiri aho nahise mfata umwunzura ko ngomba kugenda nkiga abakmbatiza. Ubwo naratashye ngeze murugo rya jwi ryaragarutse rirambwirango jyenda ubatizwe mu mazi menshi rimba ijambo riri mu Abaroma 13:8-9, rivugango “Ntimukagire umwenda wose keretse gukundana, kuko ukunda undi aba ashohoje amategeko, kuko ibi ngo “Ntugasambane, ntukice, ntukibe, ntukifuze” n’ayandi mategeko yose, bihurira muri iri jambo ngo “Ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.”

Icyo gihe umwuka wera yahise ampishurira ko ndi umwicanyi nubwo nari ntarafata bwa burozi ntangire nice abantu, icyo gihe nahise njya kubabarira abantu: umuntu wese nabwiye nabi namusabye imbabazi, bamwe nitanga abahutu ndababarira. Narize mbatizwa mu badivantisite yamyenda narnziko nzambara ninjya kuba umubikira niyo nambaye mvuye muri Yoradani. Ubwo rya jwi ryampaga rya jambo ryantegetse no kujya nsenga,urumva sinarinzi no gusenga ikindi nta muntu wari buze amapagarare imbere ambwirize kumko narinzi kureba amoko. Icyo gihe nagiye gutira Bibiliya yera umumama twariduturanye. Ntangira gusoma uluntu Yesu yasenze iminsi muirongo ine nkumva njyewe sinzayishobora ariko nkumva nzabigerageza.

Icyo gihe natangiye kuzajya njya gusenga njyenyine mu ishyamba ngasoma ijambo ry’Imana kandi nuzuye umwuka wera ubwo narinegereje kubatizwa nibwo nuzuye umwuka wera ntangira kuvuga mu ndimi nshya, ntangira guhabw aimpano yo guhishurirwa, ntangira guhabwa impano yo kumva ijwi. Naba ninjiye iwawe ufite umugambi wo kungirira nabi nkabimenya. Maze kubatizwa nahawe ubutumwa bwo kubwiriza mu muhanda, aha nabwiweko abantu bagiye kuzajya bagenda mu modoka bakoresheje amakarita, nahawe ubutumwa bwinshi kandi ibyo nabwiwe byarabaye. Kubera kugenda mvuga ubutumwa mu muhanda abantu bajyaga banyita umusazi ariko nkumva ijwi rimbwira ngo “Nzakugirira neza”

Uwo mu mama wanderaga abonye mpinduye idini yabyakiriye nabi ambwirako nzanye amacakuri y’amadini mu rugo biramugora cyane ko najyaga nigaga igitondo n’ikigoroba najya kubwiriza mu isoko, naba nize ikigoroba mu gitondo nkajya kubwiriza mu isoko ibi byabaye ngisengera mu badive icyo gihe hari muri Segiteri ya Murinja. Nyuma kubera kubona bimugoye yaranyirukanye nakirwa n’umumama w’umudivantisite. Ijwi ryaragurutse rirambwirango hariya siho uzakorera umurimo(Mu badivantisite), Iryo jwi rinsabako ngomba kujya mu bapantikote kandi nabonag abapantikote ari abasazi, siniyumvishaga ko nzaba umupantikote. Ngarutse inyuma gato Kiriziya yo ibonye mpinduye idini yumviseko ahombeje intama, birumvikana kuko nibo bandeze,birumvikanako hari amabanga yabo narinzi. Babwira wa Mumama ngo agomba kungarura, uwo mumama yaje kunshaka ariko ijwi rimbwirako rizabana najye kandi nzahura n’urugamba rukomeye cyane ariko nzakurinda, nzakugirira neza kuko ngufiteho umugambi. Ntibyatinze wa mumama wantoye aba araje, anyaka uwo mumama aramunsubiza nsubira mu rugo hashize iminsi mike abapadiri baraza, icyo gihe nya burambe narimfite mu byo gusenga no gusoma bibiliya uretse kumva umwuka wera ambwira icyo nkora.

Nkizwa narinakijijwe n’agatekerezo umwigisha yariyatubwiye yaravuze ati “ Hari umugabo umugabo wari ufite abana babairi abaha bombo umwe arayimira undi arayijundika, wamugabo ahita arababwira ati mwabana mwe mumpe bombo zanjye, uwajindutse yaraciriye arayimusubiza, uwo mwisha yahise asaba abakirisito gutunga Yesu mu mutima. Mwe gutunga Yesu wo kururmi. Iyo umuntu afite kirisito wo kumutima ntabwo asambana, ntabwo agambirira ikibi kuri mugenzi we aba atandukanye n’imirimo ya kamere mbi numva avuze ibintu bindi mu mutima icyo nicyo cyatumye mfata umwanzuro ndakizwa. Uwo mwigisha yakomeje avugako iyo umuntu afite krisito wo mumutima anyurwa nuko ari, iyo ari im pfubyi aranyurwa yaba afite umuryango akanyurwa. Ako gatekerezo niko nabwiye babapadiri babona naramaramaje ariko bari baje banyereka ukuntu mbaye umubikira nakira nkagira ubuzima bwiza. Ndababwirango namenyeko mufite Yesu wo kururimi ariko njye namenye Yesu wo mu mutima kuko iminsin twabanye narimfite ubugome ntabwo mwigeze mubimenya, narin mfite Yesu wo kururimi.

Abo bapadiri baragiye, bukeye haza abandi bakomeje kuza basimburana nyuma haje umunsenyeri wo muri kabgayi ntabwo narinzi amazina ye, bakomeza kunyereka ukuntu nziga Kiriziya imfasha ariko ibyo byose ndabyirengagiza kuko numvaga mfite inzara n’inyota byo kumenya Kirisito. Hanyuma rero wamumama abona ko nanze gufata umwanzuro wo kugaruka muri kiriziya. Yambwiye amagambo akaomeye ntabwo njya nkunda kuyavuga, arambwirango yantoraguye aziko nzamugirira umumaro ariko abonye nta mumaro unturutsemo yahise anyirukana atambwiye ahantu yantoraguye. Nkuko umupfumu yabivuze twatandukanye atanshakiye umuryango. Anyirukana haciyemo iminsi mike menyanye n’umwana w’umukobwa warutuye ahantu hitwa ikigoma.

Murakoze Tuzakomeza ubutaha kugirango tumenye aho Esther yerekeje bamwirukanye bwa kabiri.

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?