Ubuhamya bwa Charlotte Yesu yomoye ibikomere(...)

Kwamamaza

agakiza

Ubuhamya bwa Charlotte Yesu yomoye ibikomere yagiriye mu bupfubyi


Yanditswe na: Ubwanditsi     2021-03-17 09:38:13


Ubuhamya bwa Charlotte Yesu yomoye ibikomere yagiriye mu bupfubyi

Murorunkwere Charlotte umukristo mu itorero ADEPR umudugudu wa Nyarugenge, muri genocide yabuze abayeyi be na bamwe mu bavandimwe be bimutera gufata inshingano zo kurera abo bavukana kandi na we ari umwana, ubuzima bwarabashaririye bikomeye nyamara yikomeje kuri Yesu arinda agakiza ke kandi Imana yabaye mu ruhande rwe kuburyo ayishima ndetse akibutsa abafite icyo kibazo ko Yesu ari w’imfubyi.

Charlotte yavutse asanga umuryango we usengera muri Kiliziya Gatolika ariko umuryango wa mama we harimo ba nyirarume basengeraga muri ADEPR. Uko yagendaga ajya kubasura i Bugesera byatumye akunda abarokore kuko yabonga basenga bitandukanye, ariko yagiraga se wanga ko ajya gusengera mu barokore ariko ntibyamuciye intege ahubwo yageze aho arakizwa nk’uko abisobanura ati:

“Igihe kimwe niga mu wa kane w’amashuri abanza narose inzozi mbona impanda iravuze mbona abantu bamwe bagiye mu ijuru naho abandi bajya mu muriro ngira ubwoba nuko mbona umugabo uteye ubwoba anje iruhande arambaza ngo kuki utakijijwe? Ndamusubiza ngo ni papa wambujije, arambwira ngo kuko wanze gukizwa rero ndaguhanana n’abanyabyaha. Nakangutse mfite ubwoa mpita njya kureba umurokore abimfashamo ntangira kujya njya gusenga.

Umunsi umwe nakubitanye na papa mvuye gusengera Nyakabanda ngeze mu rugo arankubita ambwira ngo sinzasubire mu basazi. Mama nawe yangiriye inama yo kutazasubirayo kuko papa abyanga cyane ariko nagiye kwa marraine wa batisimu mpasanga igitabo cy’indirimbo ndakimusaba arakimpa nkajya nicara mu nzu nkagisoma ariko ngafashwa cyane n’indirimbo ya 21 mu z’agakiza “Nimuze turebe imbere” Narayiririmbaga ngafashwa maze nkarira.

Bidatinze genocide yarabaye ariko mu gipangu cyacu hari umusore witwaga John wahakodeshaga ariko yari umupantecote wuzuye Umwuka Wera, twarasenganaga ndibuka umunsi umwe yarasenze kuva saa mbili ageza saa munani avuga ururimi rushya, njyewe kuko ntari mbimenyereye narasinziriye, yarankanguye arambwira ati “Imana irambwiye ngo izakurinda uzabaho nyuma y’iyi ntambara , ariko njyewe ngiye gutaha mu ijuru. John rero baramwishe, ababyeyi n’abavandimwe bamwe barapfa ariko abandi turasigarana ari njye mukuru muri bo mu buzima bugoye ariko Imana yarandinze nk’uko yari yabivuze.

Genocide irangiye nari mfite imyaka 15 kandi ngomba kurera barumuna banjye, byari ubuzima bugoye cyane nta byo kurya, twaje guhura na nyogokuru turabana ariko na we yari ashaje cyane ngomba kubitaho bose ariko ikintu cyamfashije ni uko nashakashatse Imana ndakizwa biremera nkajya njya mu butayu ngasenga ibibazo byose nkabibwira Yesu kandi arumva. Hashize iminsi micye arapfa, kuko ari njye wari mukuru nagombaga kumushyinguza ariko Yesu yaradutabaye abaturanyi baradufasha turamushyingura mu cyubahiro.

Igihe cyarageze ubuzima buratugora kuko twari abana kandi nta mikoro byarangoraga kubashakira ibyo kurya, kwambara, kumenya ko bakarabye n’ibindi. Aha ni ho naboneye ko Yesu ari se w’imfubyi kuko yaratureze muri ubwo buzima bugoye. Hamwe no gukizwa nagize inshuti zo mu nzu y’Imana bakajya baza kudusura, bakadusengera bakatuba hafi ariko mubyukuri ubuzima bwari bugoye.

Inzara yaraturiye bikubitiraho n’uburawayi bwa barumuna banjye, bararwaraga nkajya mu bitaro abasigaye mu rugo nabo nshinzwe kubamenya nuko bikankomerera. Twigeze gusonza inzara iratwica tumara iminsi 7 tutarateka hari ku Cyumweru njya gusenga mu Nyakabanda nigira inama yo kujya gusaba ibiryo ndagenda ngezeyo bati “Urabona ukuntu amasengesho yakugize utarya koko? Nyamara yari inzara, bahise bankorera icyayi cya NIDO barakimpaye nanga kukinywa nibutse ko abana nasize murugo naba mbahemukiye, naratashye ndihangana ngeze mu rugo ndapfukama ndasenga mbwira Yesu ngo ababyeyi n’abavandimwe banjye warabishe nonenatwe ugiye kutwicisha inzara? Nasengaga nk’umwana .

Iryo joro twararyamye bigeze nka saa kumi z’igitondo twumva umuntu arakomanze nkinguye ampa ibihumbi icumi arambwira ati “Nta mahoro nari mfite kuko numvaga papa wanyu aho ari angaya ko ntaje kubasura kuko twari incuti magara”. Narishimye ndagenda mpahira abana turarya turishima mpita mbona ko Yesu atinda gusubiza ariko yumvise.

Igihe cyarageze tubona umuzungu w’umuterankunga akajya aduhahira, akatwishyurira amashuri, akatwambika ndtse bigeze aho atwubakira inzu y’ibyumba bibiri na salon, atugurira intebe ,akabati n’ibindi bikoresho bitandukanye. Kuva ubwo nta nzara yongeye kutwica”.

Asoza ubuhamya bwe, Charlotte arashima Imana yamufashije kurera barumuna be kandi ikamuha ubwenge bwayo, aributsa kandi abantu bari mu bupfubyi ko Yesu ari Se w’imfubyi akaba umugabo w’abapfakazi bityo bamwikomezeho azabarengera.

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?