Ibanga ryo kubaka urugo rwuzuye amahoro n’ubwumvikane
Uyu ni muryango wa Bwana RWEMARIKA Innocent n’Umufasha we Mama MUGENI, aba...
Nitwa BIZIMUNGU Gratien, nakuriye mu muryango w’abana batandatu nkura ndi imfubyi kuko data na mama simbazi nakuriye mu burushyi bwinshi nkura ntawe mfite ungira inama nza kujya kuba mayibobo I gikondo ariko mbere gato narezwe na nyogokuru niwe wampetse kuko mama yapfuye mfita amezi atandatu
Nakomeje kubaho mu buzima bwa kirara mbura amahirwe yo kwiga mbaho nk’ikirara mu isoko ry’I gikondo mbaho nywa itabi, inzoga n’imogi nyinshi cyane nkura ntyo ariko rimwe na rimwe najyanwaga mu bigo ngororamuco nko kwa kabuga kuko hari harabaye iwacu ndamenyekana muri icyo kigo
Kuko abarinzi baho bose bari banzi nta cyumweru cyashiraga ntagiye gufungirwayo, nakuriye muri ubwo buzima rero baza kunkura kwa kabuga banjyana iwawa bitewe no kwiba cyane ndetse no kuniga abantu tukamwambura ndibuka hari igihe twanyuze ahantu tuhasanga umugabi w’umukire wari wasinze yaparitse imodoka arasinzira, ubwo nari ndi kumwe n’inshuti yanjye
Ubwo imodoka twarayifunguye duturitsa urugi twinjirira mu miryango itandukanye tumwiba telephone tumwambura imyenda dukuramo amafaranga ariko turwanira amafaranga menshi twari tubonye polisi iradufata baradufunga, nibye ibintu byinshi cyane nanigaguye abantu mbaka ibyabo bakarara baboroga kubera kubaniga tukabiba tukabasiga ari intere
Nari umusore w’ibigango cyane nanyuraga ku muntu namwambura ntakurikire kubera ibigango nari mfite, ubwo rero baje kutujyana iwawa marayo umwaka n’igice ariko nari ngowe cyane kuko ntari mpamenyereye nahaboneye ubuzima bubi cyane ni njye wahisemo kwijyana iwawa kuko baduhitishijemo gutaha no kujya iwawa, ubwo twari kwa kabuga mpitamo kujya iwawa kubera gutinya abantu nahemukiye
Nabayeyo rero niga umuco mwiza niga ubwubatsi, igihe kigeze ndataha, ndi mu bwato ndahindukira ndeba iwawa ndavuga nti umunsi nongeye kwiba sinzabisubiramo, siko byagenze rero ahubwo naraje ndahinduka mba igikoko cyane abantu barantinya n’abo twibanaga barantinya kubera kumera nk’inyamaswa
Nargiye ndahindana burundu, nkajya mfumura amazu y’abantu, nkabakeba n’inzembe nkomeza kubanigagura nta gereza n’imwe ifunga mayibobo itaranyakiriye
Igihe kimwe twigeze kwiba umugabo ukomeye, tumwiba moto ebyiri turazigurisha amafaranga turayarya ariko ndakubwiza ukuri amafaranga nkayo nta kintu amarira umuntu
Uyu munsi wa none ndashima Imana yandokoye ikangirira neza ikampa agakiza kayo ku buntu, ubu ndi umukozi w’Imana isumbabyose kandi ndakomeje mu rugendo sinzasubira inyuma ukundi
Uyu ni muryango wa Bwana RWEMARIKA Innocent n’Umufasha we Mama MUGENI, aba...
Kuri ubu umuryango w’umuyobozi wa Korari Besaleli ndetse n’umuryango mugari...
Nitwa UMURERWA Olive, mvuka mu karere ka ruhango mu murenge wa kinazi,...
Nakuze nk’abandi bana mvuka mu muryango umeze neza usenga ariko mu miryango...
Ibitekerezo (2)
11-03-2018 00:19
Imana ishiwe cyane kuko yangukuye mubikomeye icyo nangusabira Niko. Imana yangukomereza mubaranga zayo kuko warungiye kuribuka utihanye imana. ISHIMWE cyene kandi jyusenga cyane imana ikorohereze
Gerard
18-02-2018 02:33
Uramenye ntuzasubire inyuma kuko uwo yari satani wakoreraga kandi agufitiye umujinya kuko wamennye amabanga ye.