Ubuhamya bwa Angelique washakanye n’umugabo(...)

Kwamamaza

agakiza

Ubuhamya bwa Angelique washakanye n’umugabo ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-12-16 07:49:30


Ubuhamya bwa Angelique washakanye n’umugabo ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga

Mbere yuko Angelique ashyingirwa yabanje kuba mu buzima bushaririye, ariko muri byose arashima Imana ko yakomeje kugenda imwiyereka. Uwahindutse umugabo we yabanje kumusaba ko yamushakira umukobwa bazarushinga ngo ariko yagombaga kuba ari inzobe, gusa kubw’umugambi w’Imana birangira ari we bashakanye.

Nyiransengimana Angelique ni umukristo mu itorero rya ADEPR, ateranira muri paruwase ya Ruyaga ku mudugudu wa Rusheshe. Naho umugabo we Uwiragiye Bosco ateranira muri paruwase ya Kinyinya ku mudugudu wa Kami.

“Uzandinde kubyarira mu rugo, uzandinde kwishyingira”, Ni isengesho Angelique yahoranaga imbere y’Imana.

Mu kiganiro yagiranye na Sinai Tv ari naho yatangiye ubuhamya bwe, Angelique yavuze uko yashakanye n’umugabo we biciye mu mugambi w’Imana nubwo abenshi baba bumva ko urukundo rubyara urushako nk’uru rutashoboka.

Kuri we anyuzwe no kuba umugabo we afite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ngo kuko yamusabye Imana, dore ko nta n’ikibazo agira mu bijyanye no gushyikirana (Communication), kuko Imana yabanje kumutegura kera akiri umukobwa. Ati” Aho yabaga kwa nyina wabo yari incuti no mu rugo tuziranye bakantuma yo nkajyayo, rimwe nsubiyeyo nsanga arahari mpageze ambwira ko ashaka umugore.

Njyewe ntabwo yankundaga! yavugaga ko ashaka umukobwa w’inzobe, ubwo uwo mukobwa w’inzobe ndamushakisha. Hari umukobwa w’inshuti yanjye twari duturanye iwacu ndamubwira arabyemera, mbibwira uyu (umugabo we) ati ‘nisawa’ baza kumureba bavugana inkwano, ibintu bigera kure tuza kwiyerekana.

Hashize iminsi uwo mukobwa ahita abireka, ambwira ko imiryango ye yamwanze, ko yamusetse ubwo ndaza mbibwira uyu (umugabo we) kubyakira biramugora. Uwo mukobwa twari inshuti cyane aho twajyaga gusengera twese baduhanuriraga ko dukoresheje ubukwe.

Ubwo rero abonye iby’inzobe byanze aza kunsaba ko twakwibanira, mu mutima wanjye ndibwira nti’ ubu mwangire, mwemerere?’ kubera ko rero nari nafite undi musore uvuga twakundanaga, ibyo gukunda uyu sinabyiyumvishaga.

Naramubwiye nti ‘ngaho tuza, icecekere’ ubwo ndataha mbitekerezaho, najyaga gusenga nkavuga nti ‘Mana niba koko uriya mugabo ari uwanjye nzajye gusengera ahantu babimbwire bwa mbere. Ubwo njya gusengera ahantu barambwira bati ‘itegure ubukwe buraje bambwira ko babonye n’umugabo wanjye aca amarenga.

Ntangira kuvuga nti ‘noneho bya bintu ni sawa! nibuka ijambo nasengeragamo mvuga nti “ Mana uzandinde kubyarira mu rugo, uzandinde kwishyingira kandi uzampe umugabo mwiza utazankubita, uzampe uwo tuzabana mu mahoro yaba ikimuga, yaba ikiragi."

Ubwo rero naratashye mvuye mu masengesho, ariko numvaga nta rukundo mufitiye ku buryo twabana. Byansabye ku bisengera, kubera ko najyaga aho yabaga nkahamara nk’icyumweru naramurebaga ibyo yakoraga, yakoraga amasuku akukira amatungo. Yaranyegeraga nkumva ari kunukira kubera ako kazi akora, nkumva rwose kubana nawe ntibishoboka.

Nakomeje kubisengera rero tubibwira imiryango imyiteguro iratangira, dutangira gutumira ariko najyaga njya gutanga ubutumire (envitation) nkagira isoni, rimwe na rimwe nkazisubiza mu rugo ntazitanze ngeze aho nziha mama akaba ari we uzitanga.

Ubukwe bwabo ngo ni Imana yonyine yabwikoreye

“Mama nta n’igihumbi na kimwe yari afite, najyaga nsenga mvuga nti’ Mana dore turi abakene, turaca incuro nta by’ubukwe dushaka’. Kurya byari bigoranye noneho abantu bakajya banaduserereza ngo tugiye kwishyira mu by’ubukwe, dufite ibibanza tuzagurisha!, mbese mama nawe akababara.

Najya gusenga Imana ikambwira ko izabyikorera nta nakimwe cyacu ishaka, "Nzabyikorera ku murongo kandi nzanararika". Bagiye kutwerekana ubwo abadiyakoni b’iwacu ku rusengero baraterana haboneka amafaranga barahaha, abadakijijwe bari bamaze kubyumva baraza baratwerera bashaka amatente, baratwerekanye tugira ngo ubukwe n’ibwo bwabaye!,

Abantu barahurura baza kureba Angelique nkuko Imana yari yaravuze ko izanyamamaza ikararika yarabikoze. Ubwo rero tuvuye mu rukiko abantu bo hanze barampamagaye bati ‘ twabonye ubuhamya bwawe’ bati rwose twumvise ko nta nzu mufite, Ubwo banyoherereza amafaranga n’ubaka inzu. Umuntu wo hanze yarampapagaye ngira ngo ni Imana impamagaye, ati’ ndi umuntu wo muri Amerika, numva ni igitangaza cy’Imana.

Ubukwe babumpanuriye 2018, 2020 burasohora. Urumva ko nta jambo Imana ivuga ngo rihere”.

Muri ubu buhamya Angelique yavuze ko gushyikirana n’umugabo we( Communication) nta kibazo kibirimo nubwo ngo mbere atahise amenya byose bijyanye n’ururimi rw’amarenga, ariko ngo ntibyigeze bimutonda cyane dore ko n’Imana yabanje gusa n’aho imutoza, yakuranye n’umukobwa w’incuti ye nawe ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga waje no kumwambarira mu bukwe bwe.

Reba hano ubuhamya bwose

Source: Sinai Tv

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?