Ubuhamya bw’umugore Yesu yakijije ibikomere(...)

Kwamamaza

agakiza

Ubuhamya bw’umugore Yesu yakijije ibikomere by’ahahise


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-07-02 09:41:39


Ubuhamya bw’umugore Yesu yakijije ibikomere by’ahahise

Mu buzima hari byinshi abantu bahura nabyo bikabakomeretsa harimo:kwangwa, kugira ubwoba, kubura umutekano, kubura ibikenewe by’ibanze, guhozwa kunkenke, gutandukana n’incuti y’ingirakamaro n’ibindi. Uyu mugore nawe yahuye n’ikibazo cyo kwangwa na Se umubyara ndetse bimuviramo igikomere ariko nyuma Yesu yaje kumukiza ndetse abasha kubabarira abamuhemukiye.

Gukira ibikomere umuntu abifashwamo n’Imana kuko ariyo yonyine ifite ububasha bwo guhindura imitima. Bibiliya iragira iti: Mumenye n’urukundo rwa Kristo kuruta uko mumenywa, ngo mwuzuzwe kugeza ku kuzura kw’Imana (Abefeso 3:19)

Mu magambo ye, uyu mubyeyi aratubwira uburyo Yesu yamukijije ibikomere yatewe n’umuryango we:

"Tukimara gushakana n’umugabo wanjye Dave, twanyuze mu bihe bikomeye imyaka myinshi bitewe n’ahahise hanjye kuko nari narangiritse mu buryo bw’amarangamutima, naratukwaga ndetse ngatotezwa ku buryo bukomeye. Ibyo byose nabikorerwaga na Data umbyara.

Muri icyo gihe nashakaga ko Imana iza ikankiza, mubyukuri Imana yanyujije mu nzira yo gukira amarira n’ibihe bikomeye ariko byansabye kubanza kubabarira abampemukiye aho kugirango nihorere. Imana yampaye ubu buhamya kugirango mbashe gukiza abandi bantu bafite ibikomere byo mu buzima".

Mugihe Imana igukijije ibikomere by’ahahise hawe, ntiba ishaka gusa ko ubisohokamo, ahubwo iba ishaka kukwereka uburyo wahinduka umuyoboro wo kubwiriza abandi bagakira biturutse mu buhamya bwawe.

Mbere yo gushobora kubabarira abandi, ugomba kumenya mbere na mbere urukundo rw’Imana:

Uyu mugore yakomeje agira ati:" Nageze ku rwego njye n’umugabo wanjye Dave dufasha ababyeyi banjye tubagurira inzu, mugihe mbere y’uko Imana inkiza ibikomere byari ibintu bitanyoroheye na gato kuba nagirira neza abayeyi banjye kuko Data yari yarambabaje bikabije.

Kubw’amahirwe atangwa n’Imana, Data umbyara yaje kunsaba imbabazi ku bibi byose yankoreye kuva nkiri muto kugeza nubatse urugo, yangaragarije agahinda gakomeye yicuza ko yakoze nabi agateshuka ku nshingano za kibyeyi.
Mubyukuri ntibyarangiriye aho Data yafashe umwanzuro uhamye wo kuva mu byaha bityo yakira Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwe, abona impinduka nziza zo kuba umukristo.

Muri macye nabashije kuba mu buzima bushya ndetse ndi ku kigero cyiza cyo gukira, amarangamutima yanjye yari yarangiritse kuko Imana yinjiye mu buzima bwanjye ikampindura icyaremwe gishya.

Mu gusoza ubuhamya bwe, uyu mugore aragira inama abantu bahuye n’ibikomere byo mu buzima, ko bakwiye gusenga Imana ikabakiza kuko niyo ifite imitima y’abantu bose mu biganza byayo.

Source: www.topchretien.com

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?