Menya ibitangaza Imana yakoreye Abanyamurenge (Igice ca mbere).
1). Umugabo witwa Sebukubo yakoreshejwe n’umwuka akoreshwa ikintu...
Umugabo w’umunyamerika ufite umugore n’abana batatu, akaba yaragarutse mu buzima busanzwe nyuma yo gufungwa imyaka 15 azize guhitamo nabi. Mu gihe yamaze muri gereza yahigiye byinshi bijyanye no kuba umubyeyi mwiza, ndetse yatahanye impamyabumenyi itangwa n’umuryango munini w’abakirisitu udaharanira inyungu ukorera imfungwa, abahoze ari imfungwa, n’imiryango yabo (Prison Fellowship)
Mubyukuri, umuryango utekanye ni isoko y’ibyishimo mu buzima bwa muntu. Ibi nibyo umugabo utarashatse kwivuga izina, yagarutseho ubwo yamaraga imyaka 15 muri gereza aho yari yaratandukanye n;umuryango we mu buryo butunguranye.
Mu magambo ye aragira ati: " Namaze imyaka 15 muri gereza nzira gukora amahitamo mabi.
Gufungwa birababaza cyane, ariko nta kintu na kimwe wagereranya no kwicuza gutandukana n’abana bawe bityo umunsi w’abapapa ukaba mutari kumwe.
Mugihe nari mfunze, natandukanye n’umukobwa w’imfura yanjye, umuhungu wanjye, ndetse sinahabaye ngo nakire bucura bwacu w’umukobwa. Mubyukuri nahombye ibintu byinshi ntabasha kurondora.
Ubwo nari muri gereza, Nafashe umwanzuro wo guhinduka umubyeyi mwiza umuryango wanjye ukeneye. Kandi nabigezeho, ndashimira Ishuri Rikuru rya Gereza (Prison Fellowship Academy) aho nigiye ibijyanye no kurera, uko naba umugabo n’uburyo nakora mu gihe cy’ibibazo. Gukurikirana ibiganiro nk’ibi ni ingenzi ku bantu bashaka guhinduka.
Mubyukuri sinshobora kugarura ibyo nabuze, kugeza ubu, kubw’ubuntu bw’Imana, narafunguwe mbanye neza n’abana banjye, mfite akazi keza, umugore dukundana ndetse umuryango wacu ugaragara neza. Gufungwa nzahora mbivuga mu nkuru mvuga ariko kubwo gushyira hamwe, turi mu buzima bushya.
Icyakora imiryango myinshi iracyari mubihe twahuye nabyo. Abana bagera kuri 1 kuri 28 b’Abanyamerika , benshi muribo bari munsi yimyaka 10 bafite umubyeyi muri gereza. Aba bana bahura n’ingaruka z’ubutabera mpanabyaha muburyo butabarika: amikoro make yo kubona ibiribwa nibindi bikenerwa, impinduka mubuzima, igitutu n’ibindi byinshi.
N’ubwo umubyeyi aba afunguwe, ingaruka zo gukurikiranwa n’ubutabera mpanabyaha zirakomeza.
Mu mezi ya mbere, ntabwo nashoboraga kujya kure y’urugo rwanjye, kandi sinashoboraga gusohoka igihe kirekire cyangwa gusohokana n’umugore wanjye n’umukobwa wanjye. Ntabwo nashoboraga gusohoka ngo nshake akazi, ntabwo nashoboraga kubona umushahara wikirenga ukenewe bityo bikagora mu mibanire".
Mu gusoza ubuhamya bwe, arasengera umubyeyi wese wagezweho n’ingaruka zo gufungwa ko yazirikana ibyo yigiye muri gereza ndetse agatera inkunga ishuri ryigishiriza muri gereza kuko rifite umumaro ukomeye ku muntu ku giti cye ndetse n’umuryango mugari muri rusange hagamijwe kunoza imibanire myiza.
source: www.christianpost.com
1). Umugabo witwa Sebukubo yakoreshejwe n’umwuka akoreshwa ikintu...
Nitwa Habyarimana Desire ndi umugabo wubatse urugo hamwe na Kiyange Adda-...
Angelica Zambrano yeretswe ubwami bw’ijuru, ikuzimu ndetse no kugaruka kwa...
Angelica Zambrano wo mu gihugu ca Ecuador igihugu
Ibitekerezo (0)