Ibanga ryo kubaka urugo rwuzuye amahoro n’ubwumvikane
Uyu ni muryango wa Bwana RWEMARIKA Innocent n’Umufasha we Mama MUGENI, aba...
Nitwa Florence navutse mu mwaka w’1976 ahitwa I shyorongi, tuvuka turi abana babiri mama yatubyaye ashaje kuko yari yarabuze urubyaro
Njya gukizwa nakiriye agakiza nkabonera mu burwayi mu mwaka w’1996 ubwo nari narakuze naranashatse ariko umutware wanjye ntiyashakaga ko nkizwa habe na gato ndashima Imana yambaye bugufi nguma kuri kristo bingoye
Umugabo yajyaga aza kunkubitira mu rusengero abantu bakiruka ariko ndashima Imana ko yambaye bugufi’ igihe cyaje kugera umutware atwika bbiliya arambwira ngo Imana yanjye arayitwitse
Umutware yashakaga ko dutandukana ariko ndwana intambara bucece birangora igihe kigeze umutware yakira agakiza, ubu arakijijwe neza
Benedata muzarwane intambara yo kunesha nimugera mu bikomeye uyu munsi wa none Imana yadukuye ahakomeye nihimbazwe
Umugabo ajya gukizwa rero yari umucuruzi ukomeye cyane kuko twabagaho neza cyane tuba munzu y’ibihumbi 70, Imana yaje kumuhombya rero bwa butunzi bwose burayoyoka tujya gukodesha inzu y’ibihumbi 10 tubaho nabi cyane n’abana barindwi bose tuba mu buzima bubi cyane
Ariko muri ubwo buzima bubi nakomezaga gusenga Imana ari nako umugabo angenza cyane ankubita ibyuma kuko nagiye gusenga ariko igihe kiza kugera arakizwa, agikizwa rero inzara yaratwishe cyane inzu bayidusohoramo
Tujya inama yo gutanga inzu y’abandi tukajya kuba mu gihuru n’abana, ubwo nagiye ku musozi gusenga ngezeyo mpura n’abakozi b’Imana bampa telephone n’ibihumbi bibiri ndataha ngeze kwa mutangana numva ihoni riravuze ndakebuka ndebya nsanga ni umuntu tuziranye turaganira arangije arambwira ati nkeneye umuntu wanshakira ivu ry’amakara kandi umufuka nzajya nguha ibihumbi bibiri
Ubwo mugitondo natangiye akazi ko gushaka ivu hirya no hino umunsi wa mbere natahanye ibihumbi 80 bigera aho ku munsi nkorera ibihumbi 180, mu cyumweru kimwe naguze ikibanza cya miliyoni, icya kabirindubaka, ukwezi kwashize inzu yuzuye noneho na rya soko ry’ivu rihita rihagarara
Mba mbonye inzu mu mujyi wa Kigali, ifite umuriro n’amazi, ndashima Imana yadukuye mu bukode ikadukiza inzara ubundi ikampera umutware agakiza
Ntuzacikwe n’igice cya kabiri cy’ubu buhamya
Uwashaka kureba ubuhamya bwose yanyura kuri iyi link, igice cya 1 cy’ubu buhamya
Uyu ni muryango wa Bwana RWEMARIKA Innocent n’Umufasha we Mama MUGENI, aba...
Kuri ubu umuryango w’umuyobozi wa Korari Besaleli ndetse n’umuryango mugari...
Nitwa UMURERWA Olive, mvuka mu karere ka ruhango mu murenge wa kinazi,...
Nitwa MWIRAGIYE Francois navutse mu mwaka wa 1975, mvukira muri KIBIRIRA ku...
Ibitekerezo (2)
Julie
24-03-2018 12:02
Imana irantangaje nukuri,ndayis
himiye cyanee,ariko uzajye uzenguruka insengero utange ubwo buhamya kuko abantu benshi batajya kumbuga nkoranya mbaga.dutegereje igice cya2.uhabwe umugisha
20-03-2018 15:28
Imana ishimwe cyane ububuhamya buranyubatse cyane gusa ndibaza iryovu barikoreshaga icy I.