Ubuhamya: Uko umutware wa Emerita yatashye(...)

Kwamamaza

agakiza

Ubuhamya: Uko umutware wa Emerita yatashye Ijuru biturutse ku muhigo yahigiye Imana


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-08-11 06:47:02


Ubuhamya: Uko umutware wa Emerita yatashye Ijuru biturutse ku muhigo yahigiye Imana

Umutware wa Emerita yitabye Imana ataha nk’abakiranutsi biturutse ku muhigo yahize ubwo umufasha we yari arembye cyane nyuma yo guterwa umuti udakorana n’umubiri we hanyuma akinginga Imana ngo imugarure arere abana hanyume abe ariwe ugenda. Niko byagenze ariko Emerita yamufashije kwezwa ku gato n’akanini, ari nawo muco ukwiye kuranga abashakanye.

Satani yarakariye bikomeye Emerita n’umutware we Garasiyane kuburyo babonaga bikomeye. Nizeyimana arabisobanura ati:" Mbere nari nsanzwe mbyarira mu rugo nk’abaheburayokazi , ariko ubwo nari ngiye kubyara umwana wa 11 Satani yaritambitse iyo nda nyimaraho iminsi itatu biba ngombwa ko mbagwa, kwa muganga banteye umuti witwa pene udakorana n’umubiri wanjye nari narabibabwiye ariko barabyibagirwa barawuntera nuko mererwa nabi cyane mpita njya muri koma.

Mugihe nari ndi muri koma mbere gato ninginze Imana ngo inyeze mpfe nejejwe, ariko umutware wanjye yasenze isengesho ndetse ahiga umuhigo ukomeye abwira Imana ngo ingarurure ndere abana maze abe ariwe ugenda. Burya icyifuzo cy’umugabo ni itegeko, bakimara kuntera umuti wa pene ngahita ngwa muri koma, abaganga bakoze kuri stock y’imiti ngo bamvure barayibura hanyuma batyituma drone ku Bitaro byitiriwe Umwami Fayisali (King Faisal Hospital) mu kanya gato yari ihageze nuko bantera imiti ndazanzamuka.

Mubyukuri muri ubwo burwayi nahakuye isomo rikomeye nabwira abakristo ko umuntu ugeze kure badakwiye kumuvugira iruhande amagambo amuca intege kuko aba yumva ariko adashoboye gusubiza, nasanze umuntu yarimbukira aho hantu kandi atari uwo kurimbuka akomerekejwe na mwene Se akarakara agahita arimbuka. Narindimo kuvurwa n’abaganga b’abarokore barimo kuririmba hanyuma undi muganga udakijijwe araza aravuga ngo ndebera ibyo abarokore barimo, umuntu arapfa naho mwe muri kuririmba?

Urwo rwari urucantege ariko nakangutse numva umuganga umwe arimo gusenga ati"Aba bana Mana bagomba kurerwa n’uyu mubyeyi" aba ahuje na rya rindi umutware yari yasenze, ibyo narabyumvaga nkumva niremyemo kugaruka ariko nkumva nta mbaraga mfite zo kugaruka mu mubiri, kandi ahantu hose nari nabyimbye, ururimi, intoki n’amaso bari byabyimbye ariko bamaze kuntera urushinge rwa 6 naratatse nti "Murambabaje" bo numva bashimiye rimwe na bamwe babacaga intege bati: "Amena koko Imana yanyu iramuzuye n’imiti iramukijije. Namaze iminsi 2 mu bitaro nyuma ndataha nkize.

Mugihe nari ndi ku kiriri, umutware wanjye Imana yaramusanze mu buryo bwose bwihuse imwereka ibimenyetso byinshi ko ari umugeni ugiye atinya kubimbwira nkiri ku kiriri. Noneho umunsi umwe arambwira ati ngiye gusenga nzagaruka ari uko Imana insubije ikintu ngiye gusengera, ndamwinginga nti wambwiye icyo aricyo nanjye ngasigara ngusegera arambwira ati sinkivuga umwuka aze kukikubwira, yagombaga gusenga iminsi itatu ariko ku wa kabiri iramusubiza imubwira ko atashye hanyuma nawe arayibwira ngo ize ibimbwire.

Koko yahise iza kubimbwira, nari ndimo kumesa numva ijwi rirambwiye ngo niba udasenze urasengereye, ako kanya telephone yarasonnye umugabo wanjye ampamagaye ahita nawe ambwira ngo niba udasenze urasengereye uko niko ijuru ribwiye mpita numva ndacanganyikiwe. Ariko nijoro ndyamye ijwi ryarambwiye ngo njye gusengera mu mwembe, bwarakeye nterera umusozi njya gusengera mu mwembe nahagiriye ibihe byiza narasenze ndaririmba numva birahagije, mu gihe nari ndimo guheka umwana ngo ntahe numva ijwi rimbwiye ngo ibuka.

Nahise mvuga ngo aba ni abadayimoni banteye, ryahise ryongera riragaruka ngo ibuka Pasiteri Sakindi w’i Bugesera mpita nditega amatwi nti nta mudayimoni uje kumbwira atya kuko nari nzi ubuhamya bwa Pasiteri Sakindi ko atarimbutse ahubwo yatshye ijuru, ijwi ryakomeje rimbwira ko ubwo Sakindi yatahaga nibwo umuryango we waremewe inzu yo kubamo kuko wari uri mu bukode. Mpita mbisanisha n’icyifuzo nari nasengeye cy’uko Imana yaduha inzu nuko ijwi rirambwira ngo umunsi umutware azataha, bazakuremera aho kuba, mpita numva ko apfuye.

Naramanutse ngera mu rugo amarira ari yose nzi ko umugabo nsanga yapfuye ariko nasanze ari muzima ahishije nuko arambwira ngo ndye kubera amarira birananira nuko arambwira ngo wanze kurya ibiryo nagutekeye bwa nyuma? akimbwira iryo jambo nahise numva ari nka kashe ateye ku rupfu rwe, ndibwira nti ashobora gupfa iri joro reka mbirye muheshe umugisha, nabiriye mbitamo amarira ariko ndihangana, naraye ndira ijoro ryose ariko aransengera ngo nkomere.

Bwarakeye ajya mu materaniro kuri Shell hanyuma umuvugabutumwa aramuhagurutsa aramubwira ati: "Nta muntu uzongera kukwishyuza inzu, ikindi Imana yakwishimiye kandi ikimenyimenyi ku Cyumweru uzarara ubonye ubwiza bw’Imana" bahise bashima Imana bumva ko Garasiyane avuye mu bukode batazi ko ari ugutaha ijuru. Na Garasiyane ubwe yari ataramenya ko ari ugutaha ijuru nuko ageze mu rugo tubiganiriyeho ahita abisobanukirwa kuko namubwiye nti niba Imana yakubwiye ubwiza bwayo ni ugutaha kuko ubwiza bwayo ntitujya tububonera mu Isi.

Mubyukuri yari yatangiye guhinduka yari umusaza w’inzobe ariko inzobe ye yari yatangiye kwaka, ubwo hari mu ijoro ryo ku wa 5 rishyira kuwa 6 ubwo twari kujya mu bukwe bw’umusore yasengeye. Ubwo twari mu nzira tujya mu bukwe Garasiyane yagize crise ya asima kuko yari asanzwe ayirwara, kuko yari afite imiti ndetse na pompe nshyashya yahise atubwira ko agiye gutega moto tukamusangayo. Nagezeyo ndamubura ubwonko bwanjye buhita bunyumvisha ko yapfuye ariko ndikomeza.

Mugihe barimo batwakira numvise telephone isonnye mbona ni umugabo wanjye ndamubwira nti:"Cher kuki twatahanye ubukwe bwa nyuma none ukaba watinze kuza?" hafi yanjye hari umudiyakoni arambaza ngo ubukwe bwa nyuma? numva ntangiye kwivamo niko guhaguruka njya hirya ku ruhande arambwira ngo simurakarire yagiye kuri Shell kurwana urugamba kuko hari abari bateze umugeni ngo nahagera apfe yarabikoze ubukwe bugenda neza.

Ariko atashye yaje ishusho ye yahindutse yari yagiye yambaye costime ya kaki ariko yagarutse mbona ari umweru ndetse mu maso he hakayangana ku buryo ntashoboraga gutobora kumureba nkeka ko mbyamviriyemo ubuhumyi njya ngira kuko imboni zanjye zabaye nk’izishirira.

Iryo joro umutware yarambwiye ati:"Uziko nageze ku marembo y’Ijuru? Nabonye urugi runini ntabasha guheza, ndakomanga numva umuntu ambwira ngo witwa nde? Nuko mvuga amazina yanjye, arambwira ngo reka njye kukurebera mu gitabo ko urimo", yaragiye arareba asanga isaha itaragera niko guhita amubwira ngo atahe aze abibwire umugore wawe ko ugeze ku marembo y’ijuru ariko ko atazongera gukomanga ati: "Hano ntibakomanga kuko urugi ni automatique" Ibyo yaragarutse arabimbwira ati:"Urugi rw’Ijuru ni automatique isaha nigera ruzakinguka ninjire"
Garasiyane yongeyeho ati:" Ubwo wumvise ko urugi ari automatique isaha nigera nimba ntanari kumwe nawe ruzakinguka ninjire"

Muri iryo joro yatangiye kumbwira ati:"Ndumva ijuru rimpumuriye ubu wandirimbira" ndamubwira nti buretse kunyicisha amatsiko nugera mu Ijuru uzansuhurize Mose na Abrahamu ndabakunda cyane. Nkibimubwira ati:"Harya Imana izaturirimbira? dutangira kwibukiranya indirimbo zivuga kuri Mose na Abrahamu turaziririmba"

Bwarakeye ari ku Cyumweru aritegura ngo ajye gusenga mwambika imyenda myiza n’inkweto atega moto ageze mu nzira yumira kuri moto umwuka urahera bivuze ko isaha yari igeze rwa rugi ruri automatique rwifunguye akinjira. Ni uko umutware wanjye yatashye".

Mu gusoza ubuhamya bwe Emerita avuga ko ubuhamya bwe bufite inyigisho ku bashakanye ko umwe akwiye gufasha mugenzi we kwezwa ntamubere ikigusha cyamubuza gutaha Ijuru. Ikindi ni ukumvira ijwi ry’Imana kuko iyo ukorana nayo iguha amakuru yose y’ibizakubaho ntibigutungure. Ubu uyu mubyeyi arakomeye mu gakiza kandi arera neza abana be kuko yasobanukiwe ko gutaha k’umutware we ari umugambi w’Imana kandi byaturutse ku muhigo yahize.

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?