Ubuhamya:Uko Nagesh yakijijwe n’imigisha(...)

Kwamamaza

agakiza

Ubuhamya:Uko Nagesh yakijijwe n’imigisha yaboneye muri Yesu


Yanditswe na: Ubwanditsi     2021-08-01 04:17:39


Ubuhamya:Uko Nagesh yakijijwe n’imigisha yaboneye muri Yesu

Njyewe Nagesh Shanbhag, navukiye kandi nkurira mu muryango wa Brahmin ufite imyizerere y’Idini ya Hindu. Navutse nyuma y’imyaka 12 ababyeyi banjye bashakanye bamurikira imana yabo.

Nyuma yo kurangiza amashuri yanjye, umunsi umwe nari ndi mu nzira njya mu rugo rw’abaturanyi hari saa 3:30 z’ijoro, umuntu yaje buhoro buhoro anyegera. Natewe ubwoba n’ibyo bintu biri kumbaho bikambangamira. Uwo mugabo yambajije niba nzi Yesu.

Byarambabaje musaba ko yamva iruhande inshuro nyinshi. Ariko yakomeje kuguma hafi yanjye hafi igihe kingana n’isaha. Hashize umwanya yansangije Ijambo ry’Imana riboneka mu Butumwa Bwiza bwanditswe na Matayo 11:28 hanyuma ampereza urupapuro arigendera.

Ku munsi wakurikiyeho maze kugera mu rugo rw’abaturanyi, nibuka ko wa mugabo yampaye urwandiko. Ariko bitewe no kurumesera mu myenda nari nambaye ntirwasomekaga neza, ariko nyuma y’iminsi micye, nabonye numero za telephone kuri urwo rupapuro. Mpamagaye uwo muntu, nasanze ari Pasiteri. Kugera aho yari atuye byasabaga kugenda ibirometero 25.

Nagiyeyo kugira ngo numve ibijyanye na Matayo 11:28. Uwo mupasiteri yaranyegereye. Uwo munsi ntiyigeze agira icyo ansangiza, ariko yarasenze, nagarutse mu rugo. Natangiye kumusura inshuro nyinshi, nawe atangira kunsangiza Ijambo ry’Imana ku buryo burambuye.

Nahise nakira Kristo ahongaho ndetse maze ngaruka mu mujyi w’iwacu. Umuryango wanjye warandwanyije cyane aho bamariye kumenya ko nahinduye imyizerere ntakizera nk’ibyo bizera kandi ntagikora imigenzo y’idini yabo.

Bmwe mu bagize itorero ryacu bampaye amafaranga barambwira ngo ibyiza ni uko najya ahitwa New Delhi (mu Buhinde). Banyoherejeyo kwiga mu ishuri rya Bibiliya mu 1992 ubwo nari mfite imyaka 23. Narangije ishuri rya Bibiliya bansaba kumpa ahantu ho kuba.

Nabaye aho nk’amezi 6 mfasha umukozi wakoraga mu gikoni nkora n’akazi ko kurara izamu ku iduka ryari hafi aho.

Umunsi umwe ndimo gutekereza kuva aho hantu, umukozi waho yarampamagaye arambwira ati “Nagesh akira ibyo kurya ugende”. Mubyukuri narishimye kuko nta mafaranga nari mfite yo kugura ibyo kurya.

Mugihe nari nicaye mu nguni ya Bible Bhawan, Numvise ijwi rimbwira ngo mpaguruke ngende, iryo jwi ryakomeje kubimbwira kenshi, hanyuma nkora icyo rimbwiye njya aho rinsabye kujya. Ngezeyo nabonye agapapuro gato kanditseho ngo “Vacancy in Faith Academy” bisobanuye “Itangazo ry’akazi mu ishuri Faith Academy”.

Nabajije umukozi twari twegeranye, arambwira ngo ni Ishuri rya Gikristo rikomeye.

Mubyukuri nahise mpura n’urujijo nibaza aho riherereye, uko nzarigeramo n’ibindi byinshi. Natangiye gusenga ariko nya gufata urupapuro (vacancy form) yo kuzuza. Narasabye ndangije njya mu kizamini (interview).

Abandi bantu 5, bize cyane kandi bambaye neza, baje muri interview, ni Ubuntu bw’Imana butangaje bwamfashije kubona akazi ku itariki ya 1 Ugushyingo 1993. Mubyukuri ni Ubuntu bwayo gusa hashize imyaka 26 kandi kugeza ubu ndacyakora muri Faith Academy ndetse kugeza ubu mfitemo umwanya mwiza.

Nashakanye na Reathi Kulkarni, kandi yakiriye Kristo nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwe. Mfite abahungu babiri: Aashish Abraham na Samuel Abraham.

Ndi Pasteri w’Itorero “Grace Church of God” ahitwa New Delhi, aho abantu benshi baraza bakakira Kristo. Umugore wanjye ayobora minisiteri y’abagore, naho abana bacu bombi bari muri Korali y’Itorero.

Murakoze kumpa umwanya wo kubasangiza ubuhamya bwanjye bw’uko nakijijwe n’imigisha naboneye muri Kristo Yesu.

Source: www.trusting-in-jesus.com

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?