Ubuhamya:Uko Chet Hanks yahuye n’Imana ubwo(...)

Kwamamaza

agakiza

Ubuhamya:Uko Chet Hanks yahuye n’Imana ubwo yari mu nkambi azira imyitwarire mibi.


Yanditswe na: Ubwanditsi     2021-03-05 03:04:44


Ubuhamya:Uko Chet Hanks yahuye n’Imana ubwo yari mu nkambi azira imyitwarire mibi.

Umuhungu wa Tom Hanks yagize icyo avuga ku mibereho ye yahinduwe n’ Imana igihe yari mu nkambi yo mu butayu kubera imyitwarire mibi yamuranze mu myaka ye y’ubugimbi.

Umuhanzi, umunyamuziki akaba n’umukinnyi wa filime Chet Hanks yabwiye Clips IMPAULSIVE ko mu gihe yari afite imyaka 17 yoherejwe mu nkambi mu gice cya kure cya Utah bitewe n’imyitwarire ye idahwitse.

Chet Hanks yasbanuye uko yiyitaga umuhakanamana wuzuye uburakari n’inzangano muri kiriya gihe, ariko ibyo byose kuri we byataye agaciro mugihe yahuraga n’Imana ubwo yari mu nkambi.

Igihe gitunguranye cyaje kubaho ubwo bari bageze hejuru y’umusozi maze yicara ku gasongero k’umusozi yitegereza ahantu hose.

Chet Hanks arasobanura uko Imana yamwiyeretse ikamuha agakiza ati:"Ubwo narimo ndeba nitegereza mubyukuri narimo nibaza uburyo nageze muri ubwo butayu kuko nari mazemo ibyumweru 12 kandi byasaga n’aho ari bibi kandi birambiranye, yewe nta kintu na kimwe cyo kurebaho nari mfite”.

Yakomeje agira ati:"Narimo ndeba hirya no hino, nahise numva ntsinzwe cyane n’amarangamutima. Numvaga bisa nk’aho nakozweho n’ikiganza cy’Imana. Muri ako kanya ni bwo Imana yanyiretse ubwayo.

Uburakari bwose, urwango n’inzika byanshizemo.Uwiteka yabimpinduriyemo ibyiringiro bitagira akagero, amashimwe, amahoro n’urukundo.

"Uwo munsi wambereye uw’igiciro gikomeye. Mubyukuri natsinzwe cyane n’amarangamutima, nicara iruhande rw’urwo rutare ndarira. Namaze isaha yose ndira, narize amarira atagira gitangira. Ntabwo byahagaze kurira , ariko yari amarira y’ibyishimo, amarira yambereye byose, numvise amarangamutima yanjye abaye mazima ndetse n’ububabare bwose bwahindutse ibyishimo ".

Kugeza ubu, Chet yishimiye umunezero w’agakiza.Yajyanywe mu nkambi kubera imyitwarire ye mibi afite imyaka 17, ariko ubu afite imyaka 30 kandi arashima Imana yamubohoye ingoyi z’ibiyobyabwenge akaba ari umugabo wo guhamya umunezero ubonwa n’umuntu wakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwe.

Source: www.christiantoday.com

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?