Ubuhamya:Ubuzima bukomeye Uwitonze yanyuzemo n’uburyo Yesu yamukijije ibikomere.

UWITONZE Hosiane uvuka mu muryango w’abana umunani abahungu 5 n’abakobwa 3, mbere yo gukizwa yabaye mu buzima butanezeza Imana ndetse yahuye n’imibabaro myinshi aho yapfushije umuryango agasigara ari imfubyi ariko nyuma Yaje gukizwa ndetse Imana imwomora ibikomere n’ubwo yakoze Impanuka agakurizamo ubumuga, ariko Yesu yamukomeje umutima.

Mu magambo ye HOSIANE aragira ati: “ Mu kumenya ubwenge nisanze naravukiye mu muryango wa gikristo nasanze maman ayobora itorero ry ‘Anglican ari naryo torero nakuriyemo. Mbese nari umwana wo mw’itorero. Mama yakundaga Imana cyanee! mubyo yatwigishaga byose yatubwiraga gukunda Imana ndetse no kuyikorera, akatwibutsa ukuntu Imana yabanye natwe mu bihe bikomeye.

Rero nk’uko twese tuzi amateka yaranze igihugu cyacu (Genocide yakorewe abatutsi mu 1994) naje kwisanga nsigaranye na Mama na mukuru wanjye, abandi bavandimwe ndetse na papa barapfuye.

Nyuma ya genocide twabayeho mu buzima butari bworoshye ubuzima bw’ubupfubyi mbese twabanaga n’ibikomere byo mu mutima ku ruhande rwa mama ndetse no kuruhande rwacu ntago byari byoroshye. Ariko ndashima Yesu ujya ubasha komora ibikomere byo mu mitima.

Rero naje kujya kwiga secondaire, nakomeje nk’uko nari narabitojwe na maman ariko ngeze mu wa kabiri gusenga no kuba muri korali ndabireka, mbese nasubiraga ku murongo ari uko ngeze mu rugo mu biruhuko, kubera igitsure cya maman, nasubira ku ishuri nkabireka ariko umutima ukandya nakwibuka amagambo mama yabaga yambwiye njya ku ishuri nkasubira muri korali ariko nkongera nkabireka. Impamvu y’ibyo byose nari ntarasobanukirwa neza, ariko ndashima Yesu ko yampaye ku musobanukirwa neza bitandukanye n’uko nari muzi.

Naje kurangiza nkimeze gutyo, nubwo narinaravutse mu muryango w’abakristo ariko numvaga ntazi ibyo ndimo, narakomeje mba muri cya kinyenga cyuko iwacu turi abakristo n’uwambonaga wese yabonaga ndi umukristo kuko naritondaga ariko mu byukuri sinari we.

Nakomeje superieur ndiga neza nta kibazo. Ariko maman yakomezaga kunyibutsa ya magambo ko ngomba gukunda Imana cyane kuko ariyo yabanye natwe mu bihe bikomeye twanyuzemo. Ntakindi kintu yambwiraga mbere y’uko mva murugo njya ku ishuri.

Ngeze mu wagatanu naje guhura n’ubuzima bwangoye ku bwakira, Maman wanje nabonagamo byose yaje kurwara uburwayi bukomeye aza kwitaba Imana, kubura mama biri mu bintu bya babaje umutima wanjye kuko namukundaga cyane, Kuko ariwe nakuze mbona namubonagamo byose. Rero kwakira ubuzima nari ngiye kubaho nta maman byarangoye cyane kuko nari umutesi bikabije.

Mukuru wanjye ntiyari akiba murugo, yari yarashatse umugabo murumva nari nsigaye njyenyine.Ubuzima burambihana, ibikomere rero biriyongera. Natekereza ubuzima ngiye kubamo nkumva si mbushyikira birangora kubwakira kuko numvaga ntabaho nta maman. Numvaga byanze bikunze ishuri ngomba kurivamo kuko numvaga ntazabishobora.

Natekereza kuba munzu ya njyenyine nkumva sinzabishora kandi nkumva nta handi hantu najya kuba nkumva iwacu sinahasiga. Ariko n’ubwo nabanaga nibyo bikomere nta muntu wabashaga kubimenya kuko narenzagaho ntihagire ubimenya.

Naje gufata yuko nta famille ngomba kujya kubamo , ntangira kuba murugo njyenyine ndabimenyera rwose. Nkomeza no kwiga nubwo byari bigoye ndiga ndarangiza Imana impa na diplome.Nasoje secondaire njya mubuzima busanzwe nubwo nabwo butari bworoshye nagato ariko Imana ikomeza kubana nanjye.

Nsubiye inyuma gato mama amaze gupfa nkasigara njyenyine. Naje kubona ntaho nsigaye natangiye gusenga Imana bimvuye ku mutima mbwiza Imana ukuri kumutima wanjye ari nabwo naje kwakira Yesu nk’umwami nu mukiza wanjye.kdi kuva namwakira numva numva umutima wanjye unezerewe ".

Hosiane Uwitonze yahuye n’ubuzima bukomeye ndetse byabanje kumugora kubyakira arikomYesu yaramushoboje, aragira ati:

"Naje kurangiza amashuri yisumbuye njya mu buzima busanzwe mba umushomeri nk’abandi bose, ariko nyuma nagezaho mbona ikiraka hari 2013 mpakora igihe gito cyane nka mezi 2 aribwo nahise nkora accident (Impanuka).

Ndabyibuka byari tariki 27/04 ndabyuka njya mukazi nkuko byari bisanzwe ariko mbyuka numva ntameze neza, ngeze ku kazi nsanga abakozi bose bari kujya mu muganda nanjye njyana nabo.Umuganda urangiye ndihangana nsubira ku kazi, rero mugusubira ku kazi nibwo nahuye na moto nakoreyeho impanuka. Moto nayigiyeho tugeze mu nzira dukora impanuka kubera nari mpetse machine (laptop) ndayigwira mvunika umugongo.

Bahise banjyana kwa muganga ntazi aho ndi nagiye muri coma. Nyuma rero naje kugarura ubwenge nyuma y’amasaha macye nsanga navunitse umugongo ndetse hari ibice bitari gukora (igice cyo hasi cyose). Naje kwisanga mu buzima numvaga noneho ntabashije kwihanganira murabyumva amarira yari menshi, nari mfite umubabaro ntashobora kubasobanurira ngo mubyumve, nta byiringiro byo kubaho nari mfite na mba, no gusenga sinari nkibishoboye. Ariko Imana ijya yemera ko bitugeraho atari uko itwanze.

Nakomeje kuba kwa muganga ariko nkumva hari igihe nzakira ngataha nkakomeza ubuzima ariko siko byagenze kuko nabaye mu bitaro igihe kinini kandi mbona nta mpinduka kuko nta kintu nakimwe nabashaga kwikorera, sinabashaga kwicara no kwihindukiza njye ubwanjye sinabaga nabishobora. Mubyukuri bwari ubuzima bugoye ku ruhande rwanjye ndetse n’abo twari kumwe.

Ariko n’ubwo byari bimeze bityo numvaga nko mu mezi macye nshobora gukira ngataha ariko siko byagenze kuko uko iminsi yashiraga niko byarushagaho gukomera kandi na none nagendaga numva andi makuru menshi ajyanye n’ikibazo nari nagize.

Bamwe bakambwira ko umuntu ugize icyo kibazo atajy akira n’ibindi byinshi. Noneho umubabaro uriyongera natekereza ubwo buzima kuzabubamo ubuzima bwange bwose nkumva isi ndayanze, nkumva sinshaka kubaho.

Nasenze inshuro nyinshi mbwira Imana ko yareka nkava mu mubiri kuko nabona imbere hanjye ntaho ahubwo ngiye kwanduranya. Na none natekereza ubuzima nanyuzemo nkumva simbashije kwihangana. Nakomeje kwivuza nta bitaro ntagezemo ariko ngenda mbwirwa amagambo akomeye n’abanganga.

Umunsi nagiye kubonana na Doctor wa CHUK hari hashize amezi 6. Nari ngifitiye icyizere abaganga ko hari icyo bashobora kunkorera nkakira, ariko uwo munsi nakiriye igisubizo ntari niteguye. Doctor namugeze imbere ambaza byose ndamusobanurira arangije ambwirako ntakindi bankorera ahubwo ko ngomba kwakira ubuzima ngiye kubamo. Nahise numva ntazi uko mbaye ndaturika ndarira amarira ntigeze ndira mu buzima bwanjye.

Nkimara kuva CHUK nageraje kwakira ibyo bari bambwiye birananira rwose. Navuzeko nivuje mubitaro byose bishoboka byo mu rwanda ariko ntibyagira icyo bitanga.

Rero maze kuzenguruka mu bitaro byose bishoboka (CHUK, KANOMBE, KING FAISAL HOSPITAL) ntibigire icyo bitanga nasenze isengesho mbwira Imana nti: “Sinshoboye kwakira ubu buzima sinzi n’uburyo nkwiye kubwitwaramo none rero nyigisha uko nkwiye kwitwara kuko numvaga ntazi icyo ngomba gukora. Kandi koko Imana yumvise gusenga n’ubwo ntakize hari byinshi yakoze ku buzima bwanjye kandi byari bikomeye cyane.Yankijije ibikomere byo mu mutima nabanaga nabyo undi muntu atari gushobora kunkiza, numva Imana impaye umunezero undi muntu wese atari kumpa.

Mbere yo gusoza, hari ijambo rijya rimfasha 1ABAKORINTO :10:13 haravuga ngo: “Nt kigeragezo kibasha kubageraho kitari rusange mu bantu, kandi Imana n’iyo kwizerwa kuko itazabakundira kugeragezwa ibiruta ibyo mushobora, ahubwo hamwe n’ikibagerageza izabacira akanzu kugira ngo mubone uko mubasha kucyihanganira. Iri jambo iyo ndisomye buri gihe numva mbonye izindi mbaraga.

Maze guhura n’iki kibazo nabazaga Imana inshuro nyinshi impamvu yemeye ko bimbaho namaze igihe ntarabona igisubizo ariko naje kumenya neza ko hari ikintu Imana igambiriye kubuzima bwanjye ndetse n’ubugingo bwanjye.

Asoza ubuhamya bwe, Uwitonze Hosiane arashima Imana cyane kubwa byinshi yakoze ku buzima bwe, aho igejeje ikora arayishimye kandi n’ibyo itarakora izabikora kuko irabishoboye cyane kandi aracyayifitiye icyizere.

Source: amasezerano.com

[email protected]