Ubuhamya:Uburyo Kayitesi Domina yakize SIDA(...)

Kwamamaza

agakiza

Ubuhamya:Uburyo Kayitesi Domina yakize SIDA (igice cya 2)


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-11-26 05:08:54


Ubuhamya:Uburyo Kayitesi Domina yakize SIDA (igice cya 2)

Uyu mubyeyi yakomeje kuba mu gakiza no kwishimira umunezero wako ariko aza kugera aho ararwara araremba agiye kwisuzumisha basanga yaranduye virusi itera SIDA, akimara kubimenya yafashe umwanzuro wo gusenga Imana n’umwete wose maze Imana iramukiza asubiye kwipimisha asanga nta kibazo amaraso ye afite.

Mubyukuri nta kinanira Uwiteka kuko iyo ategetse byose biramwumvira nk’uko Kayitesi Domina abisobanura ati:

"Nakomeje kubana n’umugabo mu gihe nari ntwite umwana wa 5 nararwaye mererwa nabi cyane. Nagiye kwa muganga Dogiteri ambwira gupimisha amaraso bafata ibizamini byinshi byayo ndetse ibisubizo bimwe barabimpa ariko Dogiteri ambwira ko nzagaruka gufata ikizamini gisigaye nyuma y’iminsi 10.

Nyuma y’iminsi 10 nasubiyeyo nuko Dogiteri arambwira ati:"Madam, impamvu ukunda kurwaragurika ni uko ufite SIDA". Akimara kubimbwira nahise nubika umutwe imbere ye, cya gishakwe cy’ukuntu nakuze ndi imfubyi kiragaruka ntangira kubona uburyo abana banjye na bo bagiye gusigara ari imfubyi. Bitewe n’uko SIDA ari bwo yari icyaduka, warayirwaraga ukagira ngo uri umubembe abantu bakakwitaza pe!

Nkirimo gutekereza ibyo nunamye, numvise ijwi rimbwira ngo ariko Imana yakuremye ntifite n’ubushobozi bwo kugukuramo microbe ya SIDA? Iryo jwi ryazanye umunezero wari ubuze imbere ya Dogiteri, natangiye kurira imbere ye bitewe n’umunezero w’iryo jwi numvise nuko mpita mbwira Dogiteri nti:"Njyewe narakijijwe sinzi uburyo iyo SIDA yaje, ariko icyo nzi ni uko Imana yandemye ifite n’ubushobozi bwo kunkuramo microbe ya SIDA, ku bw’ibyo ngiye gusenga amezi atatu nzagaruka unsuzume kandi nzaba narakize".

Ngeze mu rugo nabibwiye umubyeyi w’incuti yanjye twasenganaga nuko atangira kurira, ariko mubwira ko numvise ijwi ndabimusobanurira detse musaba ko ku munsi ukurikiraho yaza tugasengana. Bukeye yaraje turasenga twese turangije mfata Bibiliya mbwira Imana nti:"Mana wambwiye mu ijwi ryawe none ndashaka ngo umbwire binyuze no mu ijambo ryawe, aho ndambura habe ari aho umpaye umbwire ko nzapfa cyangwa nzakira.

Narambuye muri Zefaniya 3:14 havuga ngo Umwami wa Isiraheli ari we Uwiteka ari muri wowe imbere ni intwari kandi irakiza. Twahise tubyina dushima Imana. Ikindi gihe na bwo narasenze mbwira Imana ngo wambwiye mu ijwi, umbwira mu ijambo none ndashaka umpe ikindi kimenyetso, ibyo nabivugaga ngiye kuryama ariko maze kuryama mbona ndi kurira igiti cy’urwego ariko utuntu buririragaho twari uturere tumeze nka esikariye aho kuba ibiti.

Naratwuriye maze najya kugwa nkavuga ngo Yesu mfasha ngere hejuru, twa turere natwuririyeho mbona ngeze hejuru mpasanga inzu z’ibitaro zifunze, mpasanga n’umugore w’umupasiteri twasenganaga ahagaze imbere y’ibyo bitaro afite imfunguzo, ambonye arambwira ati: Kayite! Ni wowe nari ntegereje akira izi mfunguzo ujye ukingurira abinjira muri ibi bitaro".

Nahise nkanguka mvuga ko nta kuntu umuntu ashobora kuririra ku birere bidashoboka ari nk’uko SIDA idakira. Kuba naruriye nkagera hejuru ni ubutsinzi bivuze ko Imana yari inkijije. Inzu z’ibitaro ziba zirimo abarwayi, umugore w’umupasiteri ni umumarayika naho imfunguzo ni ubushobozi, bivuze ko Imana yari inkijije kandi impaye n’ubushobozi bwo gusengera abarwayi, nahise nshima Imana mvuga ko ntazongera kuyirushya.

Nahise niyumvamo ko Yesu yankijije 100%. Bwarakeye njya kwa Dogiteri ndamubwira nti "Yesu yankijije SIDA ndashaka ko umpa agapapuro nkajya gukoresha controle". Yahise ambwira ngo uri umusazi? Sida se irakira? Naramubwiye nti:" Wowe mpa kuko Yesu yankijije" Yahise ambwira ko bidashoboka mpita ntaha. Ngeze mu rugo mbwira Imana nti "Mana wambwiye mu ijwi ryawe, mu ijambo no mu iyerekwa none ndashaka ikindi kimenyetso cya 4, ejo nzasubira kwa Dogiteri nanyima agapauro ko kwipimisha nzamenya ko utankijije, ariko nakampa nzamenya ko wankijije".

Bwarakeye nsubira kwa Dogiteri ngifungura urugi ahita ambaza ngo uragarutse na none? Uko yambazaga ibyo niko yafataga urupapuro yandika arambwira ngo kuko wapimishije hano noneho jya ku bitaro bikomeye kurutaho. Nahise ngenda ariko meze nk’umuyaga numva nuzuye iyishimo ntabona uko mvuga, nazamutse ndira gusa ariko amarira y’ibyishimo kuko iyo nishimye ndira n’iyo nuzuye Umwuka wera ndarira gusa.

Nageze kuri ibyo bitaro mbahereza urupapuro batangira kuvoma amaraso uko babikora nari nuzuye Umwuka Wera ndimo kuvuga ngo amaraso ya Yesu avanze n’amaraso yanjye kandi Yesu ntashobora kurwara SIDA. Barangije kuyavoma ndataha bampa iminsi 10 yo kuzagaruka gufata igisubizo, iyo minsi irangiye nasubiyeyo mpura na muganga mubwira ko nje gufata igisubizo maze ambaza amazina ndayamubwira.

Yamaze kureba arambwira ngo Mada! ugende ubwire umugabo wawe mwitonde kuko ibisubizo bigaragaza ko uri muzima nta SIDA irimo. Nahise nsimbuka imbere ye ntangira kuvuga mu ndimi n’amarira menshi, arambaza ngo ibyo ni ibiki? Ndamubwira ngo ntiwibuka ko ari njye wapimye SIDA nkakubwira ko Imana izankiza ukanga kubyemera! reba rero Yesu yankijije. Yahise avuga ngo ce n’est pas possible! (ntibishoboka!) ndamubwira nti byose byashobotse nzi ibyo twavuganye n’Imana, reba mu gitabo nudasangamo izina ryanjye ndwaye umenye ko atari byo. Yararebye asanga koko ndwaye, yahise ambwira ngo twongere dupimishe maze ndamubwira nti naba nambuye Imana yanjye ububasha.

Yakomeje kunyinginga ngo twongere dupimishe bigeze aho numva ndarakaye ndamubwira nti:"Dogiteri! Wowe Imana yarakuremye iguha ubwenge bwo kubaga umuntu ukongera ukamuteranya, iyo Mana yaguhaye ubwo bwenge wibwira ko idashobora gukura microbe mu muntu yiremeye? arambwira ngo ntibishoboka mada! Nahise mubwira nti njyewe byashobotse, nahise muva imbere ndataha".

Naratashye mpita njya mu rusengero kubwira ababyeyi twasenganaga ko Yesu yankijije, nagezeyo kuvuga birananira nari nabaye uwundi mvuga indimi n’amarira gusa nabaye nk’umuntu udafite ubwenge mbese byarabayobeye ntaha ntabivuze. Nageze mu rugo nsanga umugabo arahari icyakora we narabishoboye mubwira ko basanze ndi muzima. Yahise ambwira ngo uribuka ko nakubwiye ko ntazajya kwipimisha kuko nsanze naranduye nahita niyahura? abakizwa barakubeshya ukemera? Kuva uyu munsi sinzongere kukubona usenga".

Mubyukuri urwo rwari urundi rugamba Kayitesi yari atangiye rwo gutotezwa azira gusenga nyuma y’uko Imana imukijije SIDA. Mu gice cya 3 tuzareba uburyo Domina yakubiswe n’umugabo we azira gusenga, n’uburyo uwo mugabo yaje gukizwa agataha yejejwe n’ukuntu yasengeye abarwayi nk’uko yari yarababibonye mu iyerekwa.

source: SINAI TV

[email protected]

"

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?