Ubuhamya:Saverina wiyahuye kubera indeshyo ye(...)

Kwamamaza

agakiza

Ubuhamya:Saverina wiyahuye kubera indeshyo ye ariko ntapfe,Yesu yamuhaye agakiza n’agaciro


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-12-03 05:03:48


Ubuhamya:Saverina wiyahuye kubera indeshyo ye ariko ntapfe,Yesu yamuhaye agakiza n’agaciro

Nyirahabukwitonda Saverina (Mama Naome) ufite ubumuga bw’ubugufi wanyuze mu bwihebe bukomeye buturutse ku miterere y’umubiri we, bakamwita umuteramwaku, ingufuri y’urugo n’ibindi by’iteshagaciro. Yageze aho afata icyemezo cyo kwiyahura incuro ebyiri ntiyapfa ariko kuko Yesu yari amufiteho umugambi yamuhaye agakiza ndetse imwubakira urugo rw’umugisha agira igikundiro.

Uyu mubyeyi Saverina Nyirahabukwitonda uzwi ku izina rya mama Naome ni umuvugabutumwa ubarizwa mu itorero ADEPR, atuye i Karongi akaba yaravutse mu muryango w’abana barindwi ariko mu bavandimwe be ni we wenyine wabaye mugufi aribyo byaje kumuviramo kwangwa no guteshwa agaciro n’abahisi n’abagenzi ndetse na we akagera aho yitakariza icyizere yumva ko nta cyo azamara ariko umugambi w’Imana utandukanye n’uw’abantu nk’uko Saverina agiye kudusobanurira ubuzima yanyuzemo.

Aragira ati:"Navukanye n’abana barindwi ndi uwa kabiri ariko mba arijye uhinduka mugufi cyane, ibyo byateje impaka ku musozi dutuyeho ku buryo aho nacaga hose bamvumaguraga ndetse bakavuga ko mu muryango wacu havutse ikigoryi ngo mugihe batagikubise ishoka ngo bacyice, bazagira umwaku mu rugo rwabo, ariko abayeyi ntibakiriye uwo mugambi mubisha wo kunyica kuko Imana yari imfiteho umugambi.

Bitewe n’uko ntari nkijijwe nanywaga inzoga nkayihaga ngasinda koko! ugasanga bongorerana bati:"Uyu munsi muvuge gake gikuri yanyweye kuko naratambukaga bati muze murebe ikintu we!!, bati hariya hirya hari uruntu kwa Uzabakiriho mwokabyara mwe!, niba ari dendo, niba ari imbata, niba ari ingagi ntawamenya".
Wasangaga umwe abwira mugenzi we ati"Ko ndibujyane imyaka ku isoko, none nakubitana na cyo byaza kugurwa kandi nkeneye amafaranga?"

Mubyukuri mama Naome yahuye n’itotezwa rikomeye kuburyo yari yarahindutse urw’amenyo nk’uko abyivugira ati:"Umunsi umwe nagiye guca imigozi yera ibijumba ndayihambira neza ngambiriye kugira ngo mama aze kugaburira yishimye atavuga ko ndi umunyamuvumo,ahubwo ambonemo umumaro. Imigozi narayikoreye uko ngenda ikajya igenda yizunguza, nuko rero nahuye n’umugabo arikanga agwa ruhabo akoma akaruru ati nimuze murebe imigozi hano hirya iri kugenda, nyamara atari imigozi igenda ahubwo arijye uyirimo. Ndashima Imana ko nsigaye mpagarara imbere y’abantu mvuga gukomera kw’Imana".

Sinzibagirwa umunsi umwe murumuna wanjye yari arimo kurambagizwa maze mu rugo barambwira bati"Tuguhaye gasopo ntiwibeshye ngo usohoke utica ubukwe bwa mwene nyoko, wicare ucanire imyumbati n’ibishyimbo amazi n’inkwi turabikwegereza. Ngumaga mu nzu baraherekeza ariko Imana yari izi ko na njye nzagira cheri nkamabara impeta nk’abandi".

Igihe cyarageze Saverina yumva ubuzima buramurambiye yareba ukuntu bamuhinduye igicamuke akumva arihaze ndetse atekereza kwiyahura, ari bwo yafashe amabuye 2 ya radiyo arayasya arangije arayanywa ababyeyi batabizi. Aho kugira ngo apfe, inzoka nizo zapfuye kuko yarwaye diyare, maze urupfu arubura atyo. Ntibyarangiriye aho ahubwo umunsi ukurikiyeho yafashe ikiziriko arimanika nabyo biba iby’ubusa kiracika urupfu ararubura.

Uko Nyirahabukwitonda Saverina yakijijwe

Igihe cyarageze murumuna wa Saverina akajya ajya gusenga noneho agera igihe atinyuka Saverina aramubwira ngo na we ajye ajya gusenga. Saverina akimara kurita mu gutwi, yasabye nyina uruhushya rwo kujya gusenga maze nyina si uguseka arakwenkwenura ati "Ni ko se di! abandi ko basenga Imana ikabahemba abagabo, wowe urasenga ngo bigende bite? wowe uri ingufuri y’urugo, jya ungumira ku rugo undindire ikawa nicyo kintu nzaguhembera" Saverina yabaye ingufuri y’urugo ariko Yesu iyo yafunguye nta wufunga.

Mama Naomi aragira ati:"Umunsi umwe narazindutse mama atabizi ndamucika njya ku rusengero ariko mbere y’uko ngenda, nabanje gusenga ngo Imana imbabarire pasiteri ntansohore avuga ko naje kurangaza abantu. Nageze mu rusengero ntibanyirukana ariko bakajya bongorerana nakabihorera, natangiye kumva ndimo gufashwa umunezero uraza, ndihana ndeka inzoga maze Yesu arambwira ati"Mwana wanjye Saverina, ari abagufi n’abarebare bose mbabona kimwe kandi ngiye kugukorera igitangaza isi yose itangare. Nahise numva indirimbo ya 68 mu gakiza injemo ivuga ngo ntabwo nkwiye kujya niganyira".

Igihe rero cyarageze Saverina abengukwa n’umusore ari we mugabo we babana nuko amubwira ko amukunda, naho Saverina akeka ko amubesha ati: Ese unkundiye iki? indoro nziza, inzobe, indeshyo, unkundiye iki?" umusore yaramusubije ati"Imana yambwiye ko nzashaka umugore mwiza uruta abandi, none ni wowe ukwiye kumbere umugore kandi ndumva urukundo rugurumana mu njyewe. Nicinye icyara nti:"Birakampama" yarambwiye ati"Ndagukunda ahubwo bibwire ababyeyi".
Saverina ari kumwe n’umuryango we

Nabibwiye mama arara aseka yirirwa aseka ati"Watewe n’umuzimu wo gushaka abagabo?" Yaterekereye uwo muzimu kuko yari atarakizwa. Urukundo rwarakomeye ababyeyi banjye barabyemera ariko kwa databukwe ntibabyiyumvisha kuko nibuka ko umunsi umwe cheri wanjye yambwiye ko yanyujurije inzu ngo nzajye kuyireba maze ndagenda ngezeyo isoko rindemeraho abantu bakajya bahira ibyatsi ku mukingo bakamvuma ariko nta wavuma uwo Imana itavumye.

Igihe cyarageze Saverina ajya gusezerana mu murenge byari ibitangaza abantu bahuruye kurebank’uko Imana yambwiye ko izankorera igitangaza isi yose igatangara, imvaho nshya yanditse inkuru y’ubukwe bwacu bwo mu murenge ndetse itangaza ko tuzasezerana imbere y’Imana, icyo gihe amakuru yaracicicikanye n’umuyobozi w’igihugu arabimenya abwira abayobozi bo mu nzego zo hasi gukurikirana ubukwe bwacu no kuduha ibyo dukeneye byose. Imana iyo ivuze iba ivuze, ubukwe bwagenze neza n’ubwo bavugaga ko ntazabyara ariko ubu mfite abana 4 kandi tubanye neza n’umutware wanjye ndashima Imana ko yampaye agaciro.

Source: zaburi nshya

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?