Ubuhamya: Rona Rossely yahuye n’Imana, nyuma(...)

Kwamamaza

agakiza

Ubuhamya: Rona Rossely yahuye n’Imana, nyuma y’igihe kinini yiyobora yishingikirije ubutunzi n’ibyishimo yakuraga muri siporo


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-06-26 10:04:15


Ubuhamya: Rona Rossely yahuye n’Imana, nyuma y’igihe kinini yiyobora yishingikirije ubutunzi n’ibyishimo yakuraga muri siporo

Rona Rossely ni um umukobwa wabaye mu buzima bwo kwinezeza akoresheje ubutunzi bwe no gukora siporo cyane ko ababyeyi be babimuteragamo inkunga. Nyuma yaje guhura n’Imana arahinduka yakira Yesu nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwe.

Mu magambo ye, Rona Rossel aratubwira uko byamugendekeye kugirango akizwe:

“Mbere yuko noherezwa mu ishuri ry’ababikira, papa yicaye iruhande rwanjye ndikumwe na barumuna banjye batatu. Nuko areba hasi arambwira ati: "Ufite amaboko abiri, amaguru abiri n’ubwonko. Niba ushaka gutsinda mu buzima, birakureba byose. Ntuzigere wishingikiriza ku wundi muntu usibye wowe wenyine. Nzakwishyurira amashuri yawe,nyuma yibyo menyako uri wenyine. " Aceceka gato maze atureba neza,arongera ati: "Wibuke ko ufite inshingano zo kuyobora ahazaza hawe."

Aya magambo yinjiye muri ADN yanjye! Nubwo akenshi mu ishuri natsindwaga cyane, ariko muri siporo niho amagambo ya papa yanteye hejuru. Nakomeje kumenya ko ubuzima bwanjye buri mu bushobozi bw’impano yanjye muri siporo gusa. Naretse kuba umukobwa ufite amasonisoni , njya mu rubyiruko ruhatana cyane, kandi rwiyizeye,intego yanjye yari iyo gutsinda nkaba ikirangirire muri siporo. Igihe navaga mu kigo cy’ababikira, nari nyotewe cyane no kuba mu kintu icyo aricyo cyose cyampungisha idini. Ninjiye mu bwisanzure, maze nyobora ubuzima bwanjye uko mbyifuza nizera ko ubutunzi n’ibyishimo bitagomba kumba kure.

Rona yabaye icyamamare muri siporo ndetse atsinda amarushanwa atandukanye

Nyuma y’imyaka irindwi, nubwo natsinzwe muri byinshi, nageze ku bintu byose nari mfite mu ndoto zanjye. Nari mfite izina rikomeye mu bitangazamakuru, amafaranga n’itsinzi ikomeye muri siporo. Natewe inkunga na Alfa Romeo na Smirnoff Vodka; Nari Nyampinga w’Abongereza, mu mukino witwa speed Skiing champion, nanabaye kandi Nyampinga wa Nouvelle-Zélande muri uwo mukino. Ariko nubwo byari bimeze bityo,sinaburaga guhora numva hari byinshi bigomba guhinduka mu buzima bwanjye.

Kuki nabyutse mugitondo nyuma yo gutsinda isiganwa nkumva mbabaye? Nifuzaga impinduka muri njye ariko ntazo nabonye .Ntitaye ku nshuro ibi byabaye, narikomeje ngerageza kubyiyibagiza, nita kukazi kanjye ko kwitegura isiganwa rizakurikira .Niba wibaza ikintu kibi kigeze kumbaho, nicyo cyakurikiyeho! Naje gukora impanuka ndi mu isiganwa, kuri jye nabonaga ko nkwiye gupfa. ubuzima nabonaga bwarangiye ntakizere cyo kuzongera kuba ku isi y’abazima nari mfite. Nyamara nubwo byari bimeze bityo, naje kurokoka mu buryo bw’igitangaza.

Nyuma yo kubagwa n’abaganga amasaha umunani, icyo nabonaga aho ni isahani y’icyuma hamwe n’imigozi 28 mu kuguru kwanjye kwi buryo.Bambwiye ko ibihe byanjye bya siporo byarangiranye n’umunsi nakoraga impanuka. Isi niberagamo yarangiye ubwo, ibintu byose nabonaga nk’ibyingenzi byari byamvuyeho mu masegonda abiri gusa.

Mugihe cyo gukira no kwiga kongera kugenda, nabaye nk’ ucanganyikiwe muri njyewe, nagize imyumvire yimbitse ntari narigze ngira. Namenya rwose neza, Yesu uwo ari we. Gusa nari ntaraniyumvamo kureka kwiyizera mubyo nagezeho muri siporo. Byongeye kandi, ntabwo byanyoroheye kumva ko nareka Imana ikaba ariyo iyobora ubuzima bwanjye. Numvaga bigoye kunyinjiza mu mibereho ya gikristo, kuko atariyo nifuzaga kubamo.

Nyuma yimyaka 13, nahuye na byinshi ngira iterambere rivanze n’ibihombo. Harimo ubwoba bwa kanseri, gutakaza amafaranga yanjye yose no kwitandukanya n’ibyo nibwiraga.
Naje kujya mu marushanwa n’ikipe ya Irlande (long distance endurance racing). Byari nkaho nongeye gusubirana ibihe byanjye kubera nongeye gutsinda no gusiganwa.

Naje rero gushakana n’umugabo utangaje, Jeff, uba mubufaransa, utunze amafarashi 19,aha niho nageze kubyishimo nyakuri. Naje guhura n’umuryango w’abakristu, waje guhindura ubuzima bwanjye. Nongeye guhura n’ukwizera kwanjye kuburyo namaze imyaka ibiri niga Bibiliya, ndasenga kandi mbasha kwinjira mu busabane bwanjye na Kristo. Naje kumenya ko Yesu yari igice cy’ingenzi mubuzima bwanjye.

Nubwo nageze aho mba ku isonga mu guhora nsinda amarushanwa muri Irilande, yewe nkagera naho mba ikirangirire mu mikino yo kugendera ku mafarasi muri Shampiyona y’isi ndetse n’Abanyaburayi. N’ubwo ubuzima bwari bwiza, ariko numvaga ko hari ikintu mbuze muri njyewe, kandi nkumva ikintu kitari cyiza muri njye.

Rimwe na rimwe hari aho biba ngombwa ko Imana yinjira mu buzima bwawe, igakuraho urwishingikirizo n’ibyingenzi byose wari ufite . Hari ubwo Imana ihagarika ibyo urimo byose kugirango nibura ubashe kwisubiraho .Nibwiraga rwose ko mfitanye umubano wimbitse na Yesu, ariko Imana iza kunyereka ko ndi kure yayo. Yakuyeho iby’ubutunzi nakundaga kandi nishingikirizagaho cyane. Nisanze ndi mubwigunge.

Numvaga bisa nkaho hari umuntu wapfuye mu muryango wanjye. Byari nko gusibanganya burundu umwirondoro wanjye wose. Ntabwo nari nkiri njye!
Icyakora mu mwijima havamo umucyo! nabonye ko ntakibasha kuyobora ubuzima bwanjye. Naje gusobanukirwa ko kuri buri ntambwe y’urugendo rwanjye no kuri buri cyemezo gikomeye nafataga , ni njye wiyoboraga, ntabushake bw’Imwna bwarimo. Imana yari kumwe nanjye kirya gihe, ariko nakoze amakosa nihamagarira ubujiji.

Igihe rero cyo kureka Yesu agafata ubuyobozi muri njye cyaje kugera. Kuva uwo mwanya numvishe mpinduka imbere muri njye. Numvaga ntandukanye n’uwo nari ndi mbere nkigenga. Byari nkaho uburemere bukomeye bwakuwe mubitugu byanjye. Numvise umudendezo ntari narigeze numva. Uwo mudendezo wo muri Yesu niwo wanyemereye kuba njye, byari umudendezo ubwo nageragezaga kwiyambura umuntu nari ndiwe. Mu kanya nk’ako guhumbya, ubuzima bwanjye bwarahindutse!
Ni umudezo ndimo, kandi nsangije buri wese byinshi mu gitabo cyange gishya kitwa “Racing on Empty” kandi ndifuza ko buri muntu abibona.

Ubuzima bushobora guhindurwaa n’ibintu bitunguranye, ariko biba mugihe twize kureka Imana ikatuyobora muri byose nibwo tuzatahura ko tutabasha kugira uburenganzira k’ubuzima bwacu, kandi nibyo by’ingenzi. Birasobanura ko Imana ifite ububasha bwo gukoresha umuntu wese ibyo yamuremeye gukora, ifite n’ububasha bwo gushyira buri muntu wese mu buzima yamuremeye kubamo, naho yaba yarinangiye cyane.

Ibi birenze ibyo twe twakwifuza ko tuba byo, dukwiye kwiga kureka Imana ikatuyobora".

Source: www.christiantoday.com
[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?