Ubuhamya: Nyuma yo kubura urubyaro imyaka 7,(...)

Kwamamaza

agakiza

Ubuhamya: Nyuma yo kubura urubyaro imyaka 7, ClaraYesu yaramusekeje


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-07-16 05:21:22


Ubuhamya: Nyuma yo kubura urubyaro imyaka 7, ClaraYesu yaramusekeje

Clara ni umugore wahuye n’ingorane zo kubura urubyaro kuburyo byamubereye inzitizi mu buzima bwo gukorera Imana akeka ko kutabyara byaba biterwa n’icyaha yaba yarakoze, ariko Uwiteka yaje kumugenderera amubwira ko azabona umwana kandi yasohoje icyo yamubwiye, ubu ni umubyeyi nk’abandi.

Mu buzima ikintu cyo kubura urubyaro kirababaza ku kigero cyo hejuru. Mu magambo ye, Clara aratunyuriramo inzira y’umusaraba yanyuzemo mbere y’uko Imana imutabara ikamuha urubyaro:

"Inzozi zanjye z’ibanze zari ukuba umubyeyi. Sinatekerezaga ko nshobora kubura urubyaro, mu mwaka wa 2001 nasezeranye n’umugabo wanjye ndetse mugihe gito nsama inda. Kubw’ibyago yavuyemo, kuva ubwo natangiye urugendo rukomeye kuburyo kwizera kwanjye kwageragejwe, aho nibazaga niba ari ikosa nakoze ritumye ibyo bimbaho. Hagati aho Umukiza yaransuye anganiriza inkuru z’umugore wo muri Bibiliya wari warabuze urubyaro, nyuma ararubona, nuko Yesu anyemeza ko umunsi umwe nzabona umwana.

Nakomeje guhura n’ingorane kuburyo nakuyemo inda eshanu mu gihe cy’imyaka itandatu. Mubyukuri abaganga ntibashoboye kumenya impamvu ntabashaga gutwita inda kugeza umwana avukiye igihe. Nabonaga abandi bagore batwite, nkabaza Imana impamvu byaboroheye nyamara njye bikangora, yansobanuriye ko buri wese agira icyo Imana yamuteguriye kunyuramo.

Mu mwaka wa2003, njye n’umugabo wanjye twagiye kumva umuvugabutumwa wo muri Nijeriya yigisha mu rusengero rwa Pensacola. Mu gihe yarimo abwiriza, yahamagaye ye abantu bifuza kubyara ngo baze abasengere.

Icyo gihe, nari narakomeretse umutima cyane, ku buryo ntashakaga kujya gusenga, maze mfata icyemezo cyo kuguma mu mwanya wanjye nsenga. Sinari nigezemenya ko yavuye kuri podiyumu kandi yagendaga azenguruka mu bakristo, kugeza ubwo numvise ikiganza cye ku rutugu rwanjye ambwira njye n’umugabo wanjye twembi aradusengera. Yatubwiye ko ibyacu Imana ibizi. Umurimo urangiye, na none, yaraduhamagaye ngo dusenge.

Mu mwaka wa 2007, nari maze gukuramo inda 6, mubyukuri ukwizera kwanjye kwarahungabanyijwe. Nibukije Imana inshuro nyinshi amasezerano yampaye muri 2003 imbwira ko nzaba umubyeyi, kandi ko ngomba kugira ukwizera kugirango Imana ikore ibyayo. Iyo Imana itangiye ikintu ntishobora kukireka , iruhuka irangije umurimo yatangiye. Imana ntabwo ari umubeshyi, ariko tugomba kumva ko ikora mugihe cyayo.

Umunsi umwe umukozi dukorana yampaye gitabo cyitwa "Super Natural Childbirth", cyanditswe na Jackie Mize. Icyo gitabo cyambereye umugisha kuko cyanyigishije gusengera umwana wanjye. Nasengeye umubiri we, kugirango uzabeho neza kandi ukore nk’uko Imana yabitegetse ; Nasengeye umutima wekugirango ukore nkuko Imana yabigennye. Nasengaga buri selile, na buri rugingo mu mubiri. Nibukije Imana ko yavuze ko uko yari ejo n’uyu munsi ariko iriko itigera ihinduka.

Nakomeje nyibutsa ko ibyo yakoreye undi muntu, yashobora kubinkorera nanjye kuko idukunda twese. Nahagaze ku masezerano yampaye ku giti cyanjye, binyuze mu ijambo ryayo.

Muri Gashyantare 2008, nakoresheje ibizamini kugirango menye uko umwana mu nda ahagaze, byaradutangaje ndetse twari twishimye cyane! duti :"Ni gute umuntu ashoboraga gutwita amezi 3 kandi atabizi?" Imana yangiriye neza cyane ntarinze guhangayikishwa n’ibizaba.

Muri icyo gihe cyo gutwita, nagombaga guhagurukira kurwanya Satani kugirango atanyiba umunezero wanjye. Kanama 2008, umwaka wa karindwi wari ushize dushyingiranywe, nibwo twabyaye umwana wa karindwi ariwe mukobwa wacu wa mbere kuko izindi nda zavagamo.

Nyuma y’igihe gito, nasenze dusaba ko twabyara umuhungu. Na none, muri Kanama 2010, Uwiteka yaduhaye umugisha aduha umwana w’umuhungu. kugeza ubu, umuryango wacu uruzuye kandi uwiteka ari kumwe natwe kandi ijambo yavuze arikurikirana igihe cyose akarisohoza. Yesu ni byose umufite ntacyo yabasha gukena" Amen!

Source: www.christianfaith.com

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?