Menya ibitangaza Imana yakoreye Abanyamurenge (Igice ca mbere).
1). Umugabo witwa Sebukubo yakoreshejwe n’umwuka akoreshwa ikintu...
Nyuma yo kubyara umwana ufite ubumuga ubu akaba agejeje imyaka cumi n’umwe atarahaguruka, Mama Keza yahuye n’ibigeragezo bikomeye umugabo amutana abana 3 ubuzima buramuyobera atekereza kwiyahura ariko Imana ikinga akaboko.
Keza wavukanye ubumuga, afite impanga ye ariko umurebye ntiwamenya ko bose bangana. Mama Keza avuga ko uyu mwana wavukanye ubumuga abaganga bamubwiye ko yabugize avuka. Kugeza ubu imyaka ibaye 11 ariko ikibabaje ntashobora kuva aho ari, ntashobora no kuvuga. Ibintu byose ni ukubimukorera.
Keza umaze imyaka 11 atarabyuka
Mu kiganiro Mama Keza yahaye inyaRwanda TV yavuze ko uyu mwana wavukanye ubumuga yabaye intandaro yo gutandukana n’umugabo kugeza ubwo byamubereye ikigeragezo abuzima bugasharira agatekereza kwiyahura. Ati ”Umugabo yantaye mu 2013, mu 2015 ubuzima bwaranze pe! Abana inzara irabica, hamwe twamaraga iminsi itatu tutarya kandi nta masengesho twakoze.
Yaturitse ararira ubwo yatubwiraga uko ibibazo byamubanye uruhuri agatekereza kwiyahura. Ati ”Impanga y’uyu mwana yansabaga igikoma kandi nta n’ifu mfite. Kuba uri wenyine urera abana wenyine harimo n’uyu urwaye imyaka ingana gutya, nigeze kumva nshaka kwiyahura mbona byanze!”.
Mama Keza yaturitse ararira avuze uko yashatse kwiyahura
Namarira atemba ku maso imbere y’amarinete yakomeje avuga ko yumvaga yiyahuye akava ku Isi ari byo byari kumworohereza, gusa ngo yaje kwigira inama yumva ko n’ubwo ababaye hari igihe Imana yazamukura muri ibi bigeragezo. Ugereranije n’inkuru twabagejejeho ubushize ubwo twabasuraga, ubu ubuzima busa n’aho butakigoye cyane Mama Keza kuko abona abamufasha Keza akabasha kubona amata.
kuko uyu mubyeyi adakora bitewe n’uko atabona aho asiga umwana we Keza, yasabye abanyarwanda n’abandi bagira umutima utabara gukomeza kumufsha. Wamuhamagara kuri 0783151285
REBA HANO UBUHAMYA BWA MAMA KEZA
Source: Inyarwanda.com
1). Umugabo witwa Sebukubo yakoreshejwe n’umwuka akoreshwa ikintu...
Nitwa Habyarimana Desire ndi umugabo wubatse urugo hamwe na Kiyange Adda-...
Angelica Zambrano yeretswe ubwami bw’ijuru, ikuzimu ndetse no kugaruka kwa...
Angelica Zambrano wo mu gihugu ca Ecuador igihugu
Ibitekerezo (0)