Menya ibitangaza Imana yakoreye Abanyamurenge (Igice ca mbere).
1). Umugabo witwa Sebukubo yakoreshejwe n’umwuka akoreshwa ikintu...
Karen ni umukobwa wavukiye mu gihugu cy’ubuhinde, akimara kuvuka umuryango we wahise ukizwa bose bakira Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwabo. Mu gihe Karen yari umwangavu mu gace bari batuyemo habaye imivurungano ishingiye ku moko nuko biba ngombwa ko bahunga, nyuma yo kubona ingaruka z’ubuhunzi yiyemeje kujya asengera impunzi buri munsi.
Mu magambo ye, Karen aradusobanurira inzira y’umusaraba yanyuzemo mu gihe yahunganaga n’umuryango we bugarijwe n’urusaku rw’amasasu ariko Imana yabanye nabo irabatabara ntihagira n’umwe muri bo uhasiga ubuzima.
“Nagenze iminsi icyenda mu ishyamba ry’inzitane. Papa wanjye atwaye ibyo kurya naho mama wanjye at ahetse musaza wanjye w’umwaka umwe. Njyewe nari ntwaye ibikoresho byo gutekamo, ibyo kwiyorosa ndetse n’imyenda yacu.
Nyuma y’iminsi irindwi, twageze ku mugezi witwa Tenasserim twambukira mu bwato bunini tumaze kugera hakurya dutangira kuzamuka umusozi muremure twihuta dutangira kumva urusaku rw’amasasu ibyo bikadutera imbaraga zo guhunga ngo bataturasa, mu gihe twari tumaze kuzamuka umusozi, nashyize hasi ibyo nari ntwaye byose ndiruhutsa kuko amasasu yari arangiye muby’ukuri nashimye Imana cyane yaturinze n’umuryango wanjye.
Mbere y’uko mvuka, ababyeyi banjye ntibari abakristo. Bakijijwe nyuma y’uko mvutse papa wanjye yabanje kuba umunyamabanga ariko kugeza ubu ni pasteri naho mama wanjye ni umuyobozi w’abagore mu itorero ryacu, ababyeyi banjye bombi baririmba muri korale imwe.
Mfite impamvu nyinshi zo gushima Imana kuko yadukuye mu bukene bukabije, ahantu navukiye ndetse nakuriye ni agace k’icyaro katagira amashanyarazi n’amavuriro twavomaga amazi y’ikiyaga akaba ariyo dukoresha imirimo yo mu rugo. Kubijyanye no kurya twatungwaga n’imbuto twasoromaga ariko uwiteka yagiye atugirira neza.
Ndibuka umunsi wa mbere nabonye filime naratangaye cyane kuko nabonaga ari ibintu bitangaje cyane kuko aribwo bwa mbere nabonye amashanyarazi n’ibikoreshwa nayo, nabonye mudasobwa ndetse niga kuyikoresha mbese muri macye byarandenze kubona itermbere ryo kuri urwo rwego kandi mpora nshimira Imana yabingejejeho.
Kugeza ubu nizera ko isengesho ari ibyo kurya by’abakristo ndetse n’umwuka bahumeka, mama wanjye yanyigishije uko basenga mbere yo kurya, mbere yo kuryama na nyuma yo kubyuka si ibyo gusa ahubwo yanyigishije gusoma Bibiliya mbasha kubonamo imirongo imfasha kuzamuka nkatera intambwe mu bijyanye no gukizwa.
Mu gihe duhura n’imibabaro nk’abana b’Imana, tujye tumenya ko tutari twenyine. Yesu ahorana natwe muri we tubonamo incuti n’abavandimwe dufatanya gusenga bityo bigatuma tudaheranwa n’ubwigunge kuko iyo Imana iri mu ruhande rwacu umubisha wacu ntawe.”
Mu gusoza ubuhamya bwe, Karen arashishikariza abantu bose kugira umutima wo gusengera imbabare nk’uko nawe yabigize umuhigo gusengera impunzi bitewe n’uko nawe yabaye mu buhungiro ariko Imana ikamurindana n’umuryango we bakagaruka imuhira ari bazima.
1). Umugabo witwa Sebukubo yakoreshejwe n’umwuka akoreshwa ikintu...
Nitwa Habyarimana Desire ndi umugabo wubatse urugo hamwe na Kiyange Adda-...
Angelica Zambrano yeretswe ubwami bw’ijuru, ikuzimu ndetse no kugaruka kwa...
Angelica Zambrano wo mu gihugu ca Ecuador igihugu
Ibitekerezo (0)