Menya ibitangaza Imana yakoreye Abanyamurenge (Igice ca mbere).
1). Umugabo witwa Sebukubo yakoreshejwe n’umwuka akoreshwa ikintu...
Nigeze kurota urugendo rwanjye rwo mu isi uko rumeze, mbona n’uko ruzasohoza. Ndibuka ko nageze ahantu numva ibirenge bivuye ku butaka, numva ikirere cyose kiririmba ngo“Mumureka atambuke aranesheje”. Nkunda gukurikira amajwi meza y’Abazuru bo muri Southern Africa, nkunda gukurikira amajwi y’abantu bo muri Aziya sindumva amajwi nk’ayo ngayo. Bihora bimbera igitsikamutima!
Mu 1996, narapfuye! Nari maze amezi nka 6 mu bitaro, akenshi nabaga ndi muri koma. Ngiye kubona mbona Abamalayika 2, baraza barambwira ngo“Tujyende”, mbona ngiyemo hagati ndabakurikira. Sinari nzi ko ariko basohoka mu mubiri, kumbe nyine ndagiye! Turazamuka duca ahantu mu kirere tugera ahantu hari urugi rw’ikirahure rurikingura. Rwikinguye mpagarara hagati muri urwo rugi. Hari ibintu 2 byambayeho nabyo bihora bimbera igitsikamutima: Numvise umubiri umeze nk’igikote nari nambaye usigaye inyuma (ndi mu bantu nzi ko bababaye ku rwego rwanjye), numvise nduhutse numva mbaye undi muntu mushyashaya utari nk’uwinaha!
Nagira ngo mbwire abantu ngo bahumure ntituzabyinjirana, bizasigara inyuma! Icya kabiri ndi muri urwo rugi, numvise ngize ubwenge. Muri kaminuza buriya ntabwo biga ubwenge, biga amaco y’inda(biga uko bazatunga igifu), ariko ubwenge butangwa n’Imana. Ubu abantu benshi bafite ibibazo bazabaza Imana bati ‘Uwayimpa nayibaza impamvu ndi imfubyi, impamvu nkennye, impamvu nize nkabura akazi, impamvu urugo rungoye, n’ibindi!’.
Ariko ntacyo tuzabona tuyibaza: Uzabona Aburahamu usange wari umuzi, uzabona Mose usange umuzi, inkuru ya Nowa wumvaga uzaba umureba, muzaba muziranye nk’aho mwaturanye! Nabonyeyo ibibaya byiza, iteka iyo ngiye kuri Google njya gushakisha niba nabona ahantu hasa nk’aho nabonye, ariko narahabuze. Icyambabaje ni uko bangaruye!
Mu isi ntimureba ko dusiga amarange tugakora utuntu twiza, ariko inaha nta kintu kiza kihaba! Nabonaga isi ari umwijima mubi, abantu bivuruguta mu bintu bisa nabi bimeze nk’isayo, barambwira ngo jyenda uhindure bariya bantu. Ndavuga nti “Njyewe?, nti wapi!”. Nabonaga umubiri wanjye umeze nk’igihu kibi babaze cyumye gisa nabi! Ndababwira nti” Ntabwo namanuka muri biriya bintu!” Ndangije bangarura ku ngufu! [Ikindi nagira ngo mbwire abantu, nubwo mu itorero dufite amatorero menshi, nkurikije ibyo banyeretse mu isi abo kwizerwa si benshi!] turacyafite umurimo wo guhindura abantu.
Barangaruye bambwira icyo nje gukora, nkanguka ndimo kwambara ikintu kimeze nk’igisarubeti, kumbe narimo kwambara umubiri! Nsanga bari baje gupfunya bazi ngo byarangiye. Iteka iyo nkangutse mu gitondo ngasanga ndacyari inaha, numva mbabaye! Kuko inaha umuntu arahatinda bikaba bitari byiza cyane.
Wareba hano ikiganiro cyose n’ubuhamya bwa Pasiteri Desire Habyarimana, byatabukijwe kuri Agakiza Tv
1). Umugabo witwa Sebukubo yakoreshejwe n’umwuka akoreshwa ikintu...
Nitwa Habyarimana Desire ndi umugabo wubatse urugo hamwe na Kiyange Adda-...
Angelica Zambrano yeretswe ubwami bw’ijuru, ikuzimu ndetse no kugaruka kwa...
Angelica Zambrano wo mu gihugu ca Ecuador igihugu
Ibitekerezo (0)