Ubuhamya: Gusenga no kwiyiriza ubusa byakijije

Kwamamaza

agakiza

Ubuhamya: Gusenga no kwiyiriza ubusa byakijije John uburwayi bukomeye


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-07-23 09:59:05


Ubuhamya: Gusenga no kwiyiriza ubusa byakijije John uburwayi bukomeye

John yamaze imyaka igera kuri ine afite ububabare bukabije mu bice bitandukanye bigize umubiri we. Hamwe no kwiyiriza ubusa agasenga John ububabare bwe bwagiye bugabanuka ndetse ageraho arakira kandi mbere atarashoboraga gusohoka mu nzu.

Mu magambo ye, John arasobanura uburyo yahuye na Yesu akamuvura ubu akaba ashima Imana yamugiriye neza:

"Nagiye mu bitaro kwisuzumisha, maze ibisubizo bije bambwira ko mfite ikibazo mu ngingo kimwe no mu nda, aho nari mfite ikibazo cy’umwijima, nakomeje kwivuza kubera igitutu cy’umuryango ariko imiti ntacyo yamariye.

Nyuma naje kujya ku bitaro byo mu mugi wa Mokpo, umujyi wo mu majyepfo ya Korea Mokpo. Icyo gihe, abaganga ntacyo bashoboye gukora kugirango bamfashe. Indwara yarushijeho kuba mbi, amaherezo nahisemo kujya i Seoul. Muri Kamena 1973, ninjiye mu bitaro bya Croix-Rouge aho ibisubizo bampaga byari bimwe n’ibya mbere, nakomeje kugubwa nabi bigera aho ndataha njya mu rugo.

Nyuma yo kugera mu rugo, narihebye cyane kandi sinashakaga kuba njyenyine. Sinifuzaga kubona abanyamuryango cyangwa abaturanyi. Nari narivuje ahantu heza hashoboka hose ariko biranga ubuzima bwanjye burushaho kumererwa nabi.

Muri Gashyantare 1975, numvise kubyerekeye Ubutumwa Bwiza ndetse ko haba isengesho rikomeye ku musozi witwa Prayer Mountain .Kuri uwo musozi indwara z’ubwoko bwose zirakira binyuze mu kwiyiriza no gusenga. Igihe numvaga ibi nuzuye umunezero mwinshi.

Ntabwo nategereje, ahubwo kuva uwo mwanya nafashe Bibiliya hamwe n’igitab cy’indirimbo nuko njya ku musozi w’amasengesho aho natangiye kwiyiriza ubusa kandi nsenga iminsi icumi. Nakomeje kwiyiriza ubusa indi minsi umunani, Imana yaramanutse irankiza.

Icyo gihe nashimye cyane imbabazi za Kristo yangiriye kandi nakomejekwiyiriza ubusa. Hanyuma nuzuye Umwuka Wera. Mubyukuri sinabona uko nshimira Umukiza wanjye, icyakora umutima wanjye uranezerewe kandi ndashima izina rya Yesu rikiza.

source: www.christianfaith.com

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?