Ubuhamya:Eddie Imana yamubohoye ingoyi y’ ubusambanyi

Eddy ni umusore wari warabaswe n’ubusambanyi ubuzima bwe bwose, yahoraga yiruka ku bakobwa beza n’ubwo yari azi ko ubusambanyi ari icyaha ariko yaburaga imbaraga zo kubireka haza kwikubitiraho umwe mu bayobozi b’idini wamwoheje gukomeza gusambana, ariko nyuma uwiteka yaramugendereye arihana arababarirwa kandi ahabwa imbaraga z’umwuka wera.

Mu gihe yari afite imyaka 21, Eddie yatangiye kugira igitekerezo cyo kwegera Imana. Yari yarakuriye muri itorero Gatulika, muri icyo gihe yari afite umukobwa bakundanaga ariko bahoraga basambana. n’ubwo yari azi ko byangwa n’Imana ariko Eddie yaburaga imbaraga zo kubireka. Umunsi umwe yabwiye uwo mukobwa ko atazongera gukora icyo cyaha kuva ubwo umukobwa ahita amwanga.

Eddie aragira ati: “nyuma yo kubwira uwo mukobwa ko ntazongera guhemukira Imana numvise umutima wanjye uguwe neza, ariko nari nkeneye gusaba Imana imbabazi kubwo gukora ubusambanyi, Nafashe umwanzuro njya mu kiriziya mbwira umwe mu batambyi ibyaha nakoze byose hanyuma ambaza niba narakoze imibonano mpuzabitsina nkoresheje agakingirizo, nuko ndamwikiriza arangije arambwira ati ibyo ntacyo bitwaye.

Nyuma yo kuva mu kiriziya numvaga nishimye ariko nyuma ntangira guhangayika numva ko gukoresha agakingirizo bidakuyeho ko ari ubusambanyi nkora, nabyibajijeho igihe kirekire ndangije mfata umwanzuro wo guhagarika ubusambanyi kugeza igihe nzashyingiranwa n’umugore.

Umunsi umwe, incuti yanjye yarantumiye ngo tujyane gusenga aho bita Horizon Christian Fellowship mu gace kitwa San Diego. Mu by’ukuri sinari naramenye uburyo basoma Bibiliya numvise nishimiye ijambo ry’Imana ndetse n’indirimbo zaharirimbiwe ariko numvaga ntashobora kureka ingeso mbi zanjye nagenderagamo. Nyuma batubwiye amagambo meza atubwira ko ubusambanyi ari kizira imbere y’uwiteka, kuva ubwo naretse ubusambanyi ariko birananira kureka kwiruka inyuma y’abakobwa ariko nkajya nibuka ko nasezeranye ko ntazongeara gusambana kugeza nubatse urugo.

Nakomeje kujya kwiga Bibiliya, nuko nigishwa imbaraga z’umwuka wera. Imana yavuze ko ishobora kuguha imbaraga zo kwihanganira ibigeragezo(Abakorinto 10:13) ibigeragezo ni rusange ku bantu bose,ariko Imana ni iyo kwiringirwa, kandi ntizemera ko ugeragezwa ibirenze ubushobozi bwawe,ariko ibigeragezo bikwegeza hafi y’Imana kandi kuko nta kintu kinanira Imana nahise nizera ko izanshoboza kureka ubusambanyi.

Nyuma y’amezi abiri nkurikirana inyigisho za Bibiliya, narasenze nsaba Yesu kumbabarira ibyaha byanjye byose. Nasabye umwuka wera kuza mu bugingo bwanjye no kumpa imbaraga zo kubaho uko Imana ishaka ko mbaho.

Kugeza ubu narabohowe nkurwa mu busambanyi, iyo ntekereje guteshuka, umwuka wera aranyigisha akamfasha kwibuza inzira mbi ku bw’ubuntu bw’Imana. Nakijijwe mfite imyaka 21 ariko nyuma y’imyaka itandatu nashyingiranwe n’umukobwa mwiza kandi mu gihe twamaranye dukundana ntitwigeze tugwa mu cyaha cy’ubusambanyi, ndashima yesu ko yambohoye Amen!”

Source: www.truthsaves.org
Vestine agakiza.org