Menya neza ibiranga umugore mwiza n’umugore mubi, usobanukirwe n’ ubwiza bw’umugore ubwari bwo!
Burya umugore ni we rufunguzo rw’umubano, mu bavandimwe n’abaturanyi. N’ubwo...
Uyu munsi ntanze ijuru n’isi ho abahamya bazabashinja, yuko ngushyize imbere ubugingo n’urupfu, n’umugisha n’umuvumo. Nuko uhitemo ubugingo, ubone kubaho wowe n’urubyaro rwawe. Gutegeka kwa kabiri 30:19
Umunezero n’ibyishimo ntibituruka hanze, bituruka imbere. Ni icyemezo umuntu afata, akagihitamo abyishakiye, kandi tukabihitamo mu buzima bwacu bwa buri munsi.
Mu murimo wacu w’ivugabutumwa dufite umugore umwe ukiri muto udukorera, wumva afite ibibazo byinshi byo gukemura mu bugingo bwe. Ariko n’ubwo afite ibyo yifuza kugeraho, arishimye kandi afite amahoro. Uwo mugore afite umunezero n’ibyishimo, bidatewe n’uko nta kibazo afite, ahubwo bitewe n’icyemezo yafashe cyo kunezerwa ubuzima bwe n’akazi ke n’ubwo ari mu ntambara.
Buri munsi aba afite amahitamo: Kuzura agahinda, cyangwa kuzura umunezero w’Umwami. Aya mahitamo ni yo buri wese aba afite buri munsi. Iyo duhisemo kwituramira tukumvira umwanzi, aturimburira ubugingo. Duhitemo guhagarara kigabo no kugira umwete mukumurwanya kubw’ibyo tuzabaho mu bugingo bwuzuye Imana, bubonerwa muri Kristo Yesu.
Uko byamera kose tuzajya mu i Juru. None se turashaka kubanza kugera mu iJuru kugira ngo turebe uburyo twashoboraga kunezerwa mu isi? Reka duhitemo ubugingo nonaha kandi tubunezererwe nk’uko Imana ibyifuza.
Iyi nyigisho twayikuye mu gitabo kitwa “Help me- I am discouraged!”, cya Joyce Meyer, cyahinduwe mu Kinyarwanda gihabwa inyito “ Tuvuge tutaziguye ku gucika intege”
Burya umugore ni we rufunguzo rw’umubano, mu bavandimwe n’abaturanyi. N’ubwo...
“Umuntu niyibwira ko ari ikintu kandi ari nta cyo ari cyo, aba yibeshye....
« Ibintu 4 Yabesi yasabye Imana» 1 Ngoma 4:10 Yabesi yari afite igikomere...
Iyo tuvuze ijambo “umugisha” buri wese hari icyo ahita yumva kuko umugisha...
Ibitekerezo (0)