Umuhanzikazi Geraldine Muhindo agarukanye indirimbo nshya mu giswahili
Umuhanzikazi Geraldine ni umwe mu bahanzi Nyarwanda bakora umuziki
umuhanzi akaba n’umunyempano Innocent Nziza ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ubu akaba abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Yasohoye indirimbo nshya yise "Ibihumuriza".
Nziza Innocent yavukiye mu Rwanda mu Ntara y’i Burasirazuba ahitwa mu Mutara. Ubu uyu muhanzi aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Arizona. Nziza yakuriye mu itorero rya ADEPR kuva mu mwaka wa 2018 akiri mu Rwanda. Atangira umuziki yahereye ku ndirimbo yise "Ejo hanjye". Kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo ya kabiri ibumbatiye ubutumwa buhumuriza abantu ko hari inkuru nziza Imana ishaka kubabwira.
Umuhanzi Nzizaz Innocent
Mu kiganiro yagiranye n’INYARWANDA.COM, Innocent Nziza yasobanuye aho yakuye igitekerezo cyo kwandika iyi ndirimbo ye nshya. Ati "Iyi ndirimbo nayanditse ngiye ku kazi numva umutima urambwiye ngo begere umutima w’Uwiteka kuko bafite byinshi bashaka ariko nta handi bazabikura atari ukwicara bakaganira n’Umwami. Dore agakiza karabegereye kuruta igihe bizereye,.."
Uyu muhanzi yagize icyo avuga ku butumwa buri muri iyi ndirimbo ye, agira ati:" Hari icyo Imana yavuze kitarasohora none Imana ishaka kucyivuganaho n’ubwoko bwayo. Yakomeje agira ati:" Uwiteka ntiyaretse abo yaronse mu bise by’amaraso ye, Kuko abo yatoranije yabikoreye kubagira abatambyi b’ibihe byose kandi arashaka kuganira nabo."
Video y’indirimbo "Ibihumuriza" ni iyi ikurikira:
Source: Inyarwanda.com
Umuhanzikazi Geraldine ni umwe mu bahanzi Nyarwanda bakora umuziki
Nyuma y’igitaramo gikomeye yakoranye na mugenzi we Appolinaire
Iyo uganiriye n’abantu batandukanye, usanga hari uburyo batekereza
Liliane ni umuririmbyikazi akaba n’umwanditsi w’indirimbo zihimbaza Imana...
Ibitekerezo (0)