
Byenda gusetsa: umwana w’imyaka itatu yabwiye nyina ati mama, ubwo ndibwa mu nda ngiye kubona umugore!!
1.Rimwe ababyeyi bakijijwe bari bibereye mu rugo baganira bavuye ku meza...
Pastor Emmanuel Amani Ganza ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya ’Uri Uwera’ nyuma y’iminsi micye asohoye ’Ni wowe’ ikubiyemo ishimwe ku Mana ku bwa byinshi yakoze. Izi ndirimbo zombi zagiye hanze ziri kumwe n’amashusho yazo yatunganyijwe n’aba Producers b’abahaga.
Pastor Emmanuel A. Ganza yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akurira mu Rwanda no muri Kenya. Ni umugabo ucishije macye, ukunda Imana n’abantu. Ni umuramyi wagize izina rikomeye mu karere mu muziki wa Gospel, akaba abifatanya n’inshingano za Gipasitori. Ni we watangije akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Itorero House of Grace International Church Worldwide rifite icyicaro muri Amerika. Ni ’Worship Leader’, akaba umuhanzi ubarizwa muri label ye bwite yitwa Grace Centre (GC) ibarizwa muri New-York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Umuhanzi akaba na Pasteri Emmanuel A. Ganza yiyemeje kwamamaza Ubwami bw’Imana binyuze mu ndirimbo
’Ni wowe’ indirimbo uyu muramyi aherutse gushyira hanze, ifite iminota 4 n’amasegonda 9. Amajwi yayo yatunganyijwe na Boris (Kigali-Rwanda) ndetse na Matthew Adams (Los Angeles-CA, USA). Amashusho yayo yatunganyijwe na Jijo Drumbeats (Nairobi-Kenya). Pastor Emmanuel A. Ganza yabwiye InyaRwanda.com ko muri iyi ndirimbo ye ’Ni wowe’ ubutumwa nyamukuru burimo ari ububwira abantu ko ntawuhwanye n’Imana ndetse ko nta kintu na kimwe cyagereranywa n’Imana.
Nyuma y’iyi ndirimbo, kuri ubu Pastor Emmanuel A. Ganza yamaze gushyira hanze indi nshya yise ’Uri Uwera’ aririmbamo ko nta kindi afite yaha Imana uretse kuyiramya. ku ndirimbo ’Ni wowe’ ni nabo babirambitse kuri iyi ngiyi yasohoye ’Uri uwera’. Izi ndirimbo zombi zije zisanga izindi ze zinyuranye zakunzwe bikomeye, zihembura imitima ya benshi hirya no hino ku Isi. Uyu muramyi yadutangarije ko ari mu gihe cyo gukora cyane, akaba yariyemeje kugeza ku ku bakunzi be indirimbo zinyuranye azagenda ashyira hanze mu minsi iri imbere.
Vudeo y’indirimbo "Ni WOWE" waireba hano:
Video y’indirimbo"URUWERA" wayisanga hano:
Source: inyarwanda.com
1.Rimwe ababyeyi bakijijwe bari bibereye mu rugo baganira bavuye ku meza...
Kwiyicisha inzara, kwigomwa amafunguro cyangwa Kwiyiriza ubusa
Ikuzo gospel Concert ni igitaramo gikomeye kiri gutegurwa na Moriah...
UMUVUGO: MUKUNDANE MUJYE INAMA RUKUNDO MBUTO ITARUMBA NZIRA Y’ IBYEZA...
Ibitekerezo (0)