UMUSOMYI WA BIBILIYA, Kuwa mbere, tariki ya(...)

Kwamamaza

agakiza

UMUSOMYI WA BIBILIYA, Kuwa mbere, tariki ya 10 Kamena 2019


Yanditswe na: Ubwanditsi     2019-06-10 05:04:19


UMUSOMYI WA BIBILIYA, Kuwa mbere, tariki ya 10 Kamena 2019

UMUSOMYI WA BIBILIYA, ni igitabo gitegurwa n’UMURYANGO W’ABASOMA BIBILIYA MU RWANDA (Ligue Pour la Lecture de la Bible), kigamije gufasha abantu guhura n’Imana buri munsi mu ijambo ryayo. Kuri uyu wambere, taliki ya 10,, Ukwezi kwa gatandatu, turasoma mu Abaroma 8.18-30

18. Mbonye yuko imibabaro y’iki gihe idakwiriye kugereranywa n’ubwiza tuzahishurirwa, 19.kuko ndetse n’ibyaremwe byose bitegerezanya amatsiko guhishurwa kw’abana b’Imana,
20. kuko ibyaremwe byashyizwe mu bubata bw’ibitagira umumaro. Icyakora si ku bw’ubushake bwabyo ahubwo ni ku bw’ubushake bw’Uwabubishyizemo,
21. yiringira yuko na byo bizabāturwa kuri ubwo bubata bwo kubora, bikinjira mu mudendezo w’ubwiza bw’abana b’Imana.
22. Tuzi yuko ibyaremwe byose binihira hamwe bikaramukirwa hamwe kugeza ubu,
23. ariko si byo bisa, ahubwo natwe abafite umuganura
w’Umwuka, natwe tunihira mu mitima yacu dutegereza guhindurwa abana b’Imana, ari ko gucungurwa kw’imibiri yacu,
24. kuko twakijijwe dufite ibyiringiro. Ariko rero ibyo umuntu yiringira iyo byabonetse, ntibiba bikiri ibyiringiro. Ni nde se wakwiringira kuzabona icyo amaze kubona?
25. Nyamara twebwe ubwo twiringira ibyo tutabonye, tubitegereza twihangana.
26. Uko ni ko n’Umwuka adufasha mu ntege nke zacu kuko tutazi uko dukwiriye gusenga, ariko Umwuka ubwe ni we udusabira aniha iminiho itavugwa,
27. kandi Irondora imitima izi ibyo Umwuka atekereza, kuko Umwuka asabira abera nk’uko Imana ishaka.
28. Kandi tuzi yuko ku bakunda Imana byose bifataniriza hamwe kubazanira ibyiza, ari bo bahamagawe nk’uko yabigambiriye,
29. kuko abo yamenye kera yabatoranirije kera gushushanywa n’ishusho y’Umwana wayo, kugira ngo abe imfura muri bene se benshi.
30. Abo yatoranije kera yarabahamagaye, kandi abo yahamagaye yarabatsindishirije, n’abo yatsindishirije yabahaye ubwiza. Ubwo Imana iri mu ruhande rwacu umubisha wacu ni nde?

Ibibazo bidufasha gusobanukirwa umusomyi

Ibyo nsomye biranyigisha iki
Ku Mana data wa twese?
Kuri Yesu kristo?
Ku mwuka wera?
Mbese mu byo nsomye harimo:
Icyo Imana yansezeranije?

Ubusobanuro bw’umusomyi

Mbonye yuko imibabaro y’iki gihe idakwiye kugereranywa n’ubwiza tuzahishurirwa (18): Pawulo yanyuze mu mibabaro myinshi, kandi ayivamo anesheje. Imibabaro ni inzira ducamo kugira ngo tuzahabwe ubwiza bwa Kristo. Ubwe ni we wasize avuze ko mu isi abamwizera bagira imibabaro ariko ko isi yayinesheje (Yoh.16.33). Ibyaremwe byose binihana natwe muri yo, ariko dufite ibyiringiro ko nyuma y’ibyo tuzahindurwa abana b’Imana (23). Abo ni bo bategereje imigisha irushaho kuba myinshi, ubwo igihe cy’isarura kizaba gisohoye (18-25). Ibi byiringiro ni byo bidutera kwihangana, kuko dutegereje ibyiza bihebuje (18). Umwuka w’Imana adufasha gusenga…nkuko Imana ishaka (27). Mu mibabaro no mu ntambara yo kunesha, ntituri twenyine, kuko Umwuka Wera abana natwe, akadusabira uko Imana ishaka. Iyo imibabaro igose umuntu haba ubwo ananirwa gusenga. Nugera mu bihe nk’ibyo, humura Umwuka Wera we ntananirwa.
Isezerano:Ku bakunda Imana, byose bifataniriza hamwe kutuzanira ibyiza (28). Hari ubuhamya bw’ibyakubayeho wakwifashisha mu guhamiriza abandi ko ibyo iri jambo rivuga ari ukuri?

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?