UMUSOMYI WA BIBILIYA, Kuwa mbere,taliki ya 7(...)

Kwamamaza

agakiza

UMUSOMYI WA BIBILIYA, Kuwa mbere,taliki ya 7 Mutarama 2019


Yanditswe na: Ubwanditsi     2019-01-07 03:46:23


UMUSOMYI WA BIBILIYA, Kuwa mbere,taliki ya 7 Mutarama 2019

UMUSOMYI WA BIBILIYA, ni igitabo gitegurwa n’UMURYANGO W’ABASOMA BIBILIYA MU RWANDA (Ligue Pour la Lecture de la Bible), kigamije gufasha abantu guhura n’Imana buri munsi mu ijambo ryayo. Kuri uyu wa mbere taliki ya 7Mutarama 2018, turasoma muri Mariko 2.23-3.1-6

2.23. Nuko ubwo yari i Yerusalemu mu minsi mikuru ya Pasika, abantu benshi babonye ibimenyetso akora bizera izina rye.

3.1 Hariho umuntu wo mu Bafarisayo witwaga Nikodemo, umutware wo mu Bayuda.
2. Uwo yasanze Yesu nijoro aramubwira ati “Mwigisha, tuzi yuko uri umwigisha wavuye ku Mana, kuko ari nta wubasha gukora ibimenyetso ujya ukora, keretse Imana iri kumwe na we.”
3. Yesu aramusubiza ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko umuntu utabyawe ubwa kabiri, atabasha kubona ubwami bw’Imana.”
4. Nikodemo aramubaza ati “Mbese umuntu yabasha ate kubyarwa akuze? Yakongera agasubira mu nda ya nyina akabyarwa?”
5. Yesu aramusubiza ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko umuntu utabyawe n’amazi n’Umwuka atabasha kwinjira mu bwami bw’Imana.
6. Ikibyarwa n’umubiri na cyo ni umubiri, n’ikibyarwa n’Umwuka na cyo ni umwuka
Ibibazo bidufasha kurushaho gusobanukirwa ni icya 2 n’icya3.

2. Ibyo nsomye biranyigisha iki
- ku Mana Data wa twese?
- kuri Yesu Kristo?
- ku mwuka wera?

3. Mbese mu byo nsomye harimo:
- Urugero rwiza nakurikiza?
- Urugero rubi nakwirinda?

Isabato yabayeho kubw’abantu, abantu si bo babayeho kubw’isabato (27): Isabato wari umunsi w’ikiruhuko washyizweho n’Imana ku nyungu z’abantu, kugira ngo basubizwemo intege nshya mu Mwuka, mu bwenge no mu mubiri (Kuva 34.21).
Kuri Yesu, uyu munsi ntiwari ukwiye kubera abantu umutwaro, ahubwo ukwiriye kugirira abantu umumaro bakaruhuka imitwaro, abarwayi bagakira, abihebye bakabona ihumure.

Yashatse kubasobanurira agaciro umuntu arusha umunsi no kubasobanurira ko ari we mwami ugenga ibihe n’imyaka. Gusa bo bakomeje gutsimbarara ku myumvire yabo ya kera, dore ko bibwiraga ko kubaha uwo munsi ari byo bibagira abakiranutsi.

Uwo mwanya abafarisayo barasohoka bigira inama n’abaherode ngo babone uko bazamwica (6): Ubusanzwe aba bantu ntibumvikanaga. Urwango banga Yesu rwarabahuje, maze barema agaco k’abagambanyi, bagamije kwikiza uwo batabona ibintu kimwe. Bene abo birengagiza nkana ko ijambo ry’Imana ribuza umuntu kwica mugenzi we cyangwa kumugirira indi nabi yose (Kuva 20.13-16).

GUSENGA: Sengera abayobozi bajya bitwaza imihango y’itorero, bagakumira imigisha Imana ishaka gusuka ku bayoboke babo.

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?