UMUSOMYI WA BIBILIYA, Kuwa kane, tariki ya 6(...)

Kwamamaza

agakiza

UMUSOMYI WA BIBILIYA, Kuwa kane, tariki ya 6 Kamena 2019


Yanditswe na: Ubwanditsi     2019-06-06 04:16:18


UMUSOMYI WA BIBILIYA, Kuwa kane, tariki ya 6 Kamena 2019

UMUSOMYI WA BIBILIYA, ni igitabo gitegurwa n’UMURYANGO W’ABASOMA BIBILIYA MU RWANDA (Ligue Pour la Lecture de la Bible), kigamije gufasha abantu guhura n’Imana buri munsi mu ijambo ryayo. Kuri uyu wa kane, taliki ya 23, Ukwezi kwa gatanu, turasoma muri Abaroma 7.1-13

1. Mbese bene Data muzi amategeko, ntimuzi yuko amategeko atwara umuntu gusa akiriho?
2. Ni cyo gituma amategeko ahambira umugore ku mugabo we akiriho, ariko iyo umugabo amaze gupfa, umugore aba ahambuwe ku mategeko y’umugabo we.
3. Nuko rero, ni cyo gituma iyo umugabo we akiriho, niba abaye uw’undi mugabo yitwa umusambanyikazi, ariko iyo umugabo we apfuye, ntaba agitegekwa n’ayo mategeko, ni cyo gituma atāba umusambanyikazi naho yacyurwa n’undi mugabo.
4. Nuko rero bene Data, ni ko namwe mwapfuye ku mategeko ku bw’umubiri wa Kristo, kugira ngo mubone uko muba ab’undi ari we wa wundi wazutse, mubone no kwerera Imana imbuto. 5. Ubwo twari tukiri abantu ba kamere, irari ry’ibibi ryabyukijwe n’amategeko ryakoreraga mu ngingo zacu, kugira ngo ryere imbuto z’urupfu.
6. Ariko noneho ntitugitwarwa n’amategeko, kuko twapfuye ku mategeko yari atuboshye. Ni cyo gituma turi imbata mu bubata bushya bw’Umwuka, butari bwa bundi bwa kera bw’inyuguti.
7. Nuko rero tuvuge iki? Amategeko ni icyaha? Ntibikabeho! Icyakora simba naramenye icyaha iyo ntakimenyeshwa n’amategeko, kuko ntaba naramenye kwifuza iyaba amategeko atavuze ngo “Ntukīfuze.”
8. Ariko icyaha kibonye akīto mu mategeko ni ko gukorera muri jye kwifuza kose, kuko aho amategeko atari icyaha kiba gipfuye.
9. Nanjye kera nari muzima ntafite amategeko, maze itegeko rije icyaha kirahembuka mperako ndapfa.
10. Nuko iryo tegeko ryagenewe kuzana ubugingo mbona rinzanira urupfu, 11 kuko icyaha kibonye ako kīto mu mategeko, kiranyoshya kirayanyicisha.
12. Noneho amategeko ni ayera, ndetse n’itegeko ryose ni iryera, rirakiranuka kandi ni ryiza. 13. Mbese none icyo cyiza cyampindukiye urupfu? Ntibikabeho! Ahubwo icyaha ni cyo cyaruhindutse, kugira ngo kigaragare ko ari icyaha koko, kuko cyakoresheje icyiza kunzanira urupfu ngo amategeko agaragaze uburyo icyaha ari kibi bikabije.

Ikibazo kidufasha gusobanukirwa umusomyi

Ibyo nsomye birambwira ibya nde kandi biranyigisha iki?

Ubusobanuro bw’umusomyi

Turi imbata mu bubata bushya bw’Umwuka_ (6) : Iyo umwe mu bashaka apfuye, usigaye yemerewe kongera gushaka. Pawulo yifashishije uru rugero ashaka kugaragariza Abakristo cyane cyane abafite inkomoko yay kiyahudi ko batagitwarwa n’amategeko ya Mose (4). Gusa ibi ntabwo bisobanura ko Abakristo ari ibyigenge. Ahubwo iyo umuntu akijijwe aba yiyeguriye uwamupfiriye ku musaraba maze agatangira guhirimbanira gukora ibyo umwuka wera amutegeka (Rom 8.15-16).
Itegeko ryose ni iryera, rirakiranuka kandi ni ryiza (12): Amategeko ubwayo siyo sôko y’ibibi kuko yatanzwe n’Imana. Icyaha nicyo sôko y’urupfu n’umuzi w’umuzi w’ibibi. Amategeko yatumye abantu basobanukirwa ububi bw’icyaha (7), nyamara ntiyafasha abantu kugera ku rugero rutuma bemerwa n’Imana.Urupfu rwa Yesu Kristo ni rwo rwatwunze n’Imana (4).
Senga ushmira Imana ku bwa Yesu Kristo wabaye umuhuza w’Imana n’abantu (1Tim. 2.5)

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?