UMUSOMYI WA BIBILIYA, Kuwa kane, tariki ya 11(...)

Kwamamaza

agakiza

UMUSOMYI WA BIBILIYA, Kuwa kane, tariki ya 11 Nyakanga. 2019


Yanditswe na: Ubwanditsi     2019-07-11 04:19:56


UMUSOMYI WA BIBILIYA, Kuwa kane, tariki ya 11 Nyakanga. 2019

UMUSOMYI WA BIBILIYA, ni igitabo gitegurwa n’UMURYANGO W’ABASOMA BIBILIYA MU RWANDA (Ligue Pour la Lecture de la Bible), kigamije gufasha abantu guhura n’Imana buri munsi mu ijambo ryayo. Kuri uyu wa kane, taliki ya 11, Ukwezi kwa karindwi, turasoma mu gitabo cy’Abakorinto 6.12-20

12.Byose ndabyemererwa, nyamara ibingirira akamaro si byose. Byose ndabyemererwa ariko sinzategekwa n’ikintu cyose.
13.Ibyokurya ni iby’inda, n’inda na yo ni iy’ibyokurya, nyamara Imana izabitsemba byombi. Nuko rero umubiri si uwo gusambana ahubwo ni uw’Umwami, kandi Umwami na we ni uw’umubiri.
14.Kandi ubwo Imana yazuye Umwami Yesu, natwe izatuzurisha imbaraga zayo.
15.Ntimuzi yuko imibiri yanyu ari ingingo za Kristo? Mbese noneho ntore ingingo za Kristo, nkazihindura ingingo za maraya? Ntibikabeho!
16.Ntimuzi yuko uwifatanya na maraya aba abaye umubiri umwe na we? Kuko Imana yavuze iti “Bombi bazaba umubiri umwe.”
17.Ariko uwifatanya n’Umwami Yesu aba abaye umwuka umwe na we.
18.Muzibukīre gusambana. Ibindi byaha byose umuntu akora bikorerwa inyuma y’umubiri, ariko usambana aba akoze icyaha cyo mu mubiri we.
19.Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari insengero z’Umwuka Wera uri muri mwe, uwo mufite wavuye ku Mana? Kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge
20.kuko mwaguzwe igiciro. Nuko rero mutume imibiri yanyu ihimbaza Imana.

Ikibazo kidufasha gusobanukirwa umusomyi.

Mbese mu byo nsomye harimo:
Ijambo rimburira?

Ubusobanuro bw’umusomyi

Byose ndabyemererwa, nyamara ibingirira umumaro si byose! (12): Ab’i Korinto bari bafite imvugo zari zarasakaye no mu bakristo; nko kuvuga ngo” Byose ndabyemererwa”, cyangwa ngo” Ibyo kurya ni iby’inda, n’inda ni iy’ibyo kurya”. Pawulo yasobanuye ko afite umudendezo wo gukora ibyo ashaka. Ibyo kurya n’ibyo kunywa byose yashoboraga kubifata ariko si ko byose yemeraga ko bimugerera mu mubiri. Yasobanukiwe ko umubiri we ari urugingo rw’umubiri wa Kristo (15). Imibiri y’abizera ni ingingo za Kristo, kuko uwifatanya nawe baba umwuka umwe; biragatsindwa rero ko izo ngingo z’icyubahiro zahindukira zigafatanywa n’ibyaha. Muzibukire gusambana (18): Pawulo arasobanura ububi bwihariye bw’icyaha cy’ubusambanyi cyari cyarokamye ab’i Korinto. Mu gihe ibindi byaha bikorerwa inyuma y’umubiri, usambana aba akoze icyaha cyo mu mubiri we (18). Imibiri y’abera ntikoreshwa ibiteye isoni kuko ni insengero z’Umwuka Wera.
Imbuzi: Kandi ntimukiri abanyu ngo mwigenge kuko mwaguzwe amaraso y’igiciro. Nuko mutume imibiri yanyu ihimbaza Imana (19b, 20).

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?