UMUSOMYI WA BIBILIYA, Kuwa kabiri, taliki ya(...)

Kwamamaza

agakiza

UMUSOMYI WA BIBILIYA, Kuwa kabiri, taliki ya 8 Mutarama 2019


Yanditswe na: Ubwanditsi     2019-01-08 02:22:38


UMUSOMYI WA BIBILIYA, Kuwa kabiri, taliki ya 8 Mutarama 2019

UMUSOMYI WA BIBILIYA, ni igitabo gitegurwa n’UMURYANGO W’ABASOMA BIBILIYA MU RWANDA (Ligue Pour la Lecture de la Bible), kigamije gufasha abantu guhura n’Imana buri munsi mu ijambo ryayo. Kuri uyu wa kabiri, taliki ya 8 Mutarama 2018, turasoma muri Mariko 3.7-19

7. Maze Yesu n’abigishwa be barahava bajya ku nyanja, abantu benshi baramukurikira bavuye i Galilaya, n’abandi benshi b’i Yudaya
8.n’i Yerusalemu, na Idumaya no hakurya ya Yorodani, n’ab’ahahereranye n’i Tiro n’i Sidoni, bumvise ibyo yakoze baza aho ari
9.Abwira abigishwa be kugumisha ubwato butoya hafi, ngo abantu batamubyiga
10.Kuko yakijije benshi, ni cyo cyatumye abari bafite ibyago bose bamugwira ngo bamukoreho.
11.Abadayimoni na bo bamubonye bamwikubita imbere, barataka cyane bati"Uri Umwana w’Imana."
12.Arabihanangiriza cyane ngo batamwamamaza.
13.Bukeye azamuka umusozi, ahamagara abo ashaka baza aho ari.
14.Atoranyamo cumi na babiri bo kubana na we, ngo abone uko ajya abatuma kubwiriza abantu ubutumwa
15.abaha ubutware bwo kwirukana abadayimoni.
16.Nuko atoranya abo cumi na babiri, Simoni amwita Petero
17.na Yakobo mwene Zebedayo na Yohana mwene se wa Yakobo na bo abita Bowanerige, risobanurwa ngo"Abana b’inkuba",
18. na Andereya na Filipo, na Barutolomayo na Matayo, na Toma na Yakobo mwene Alufayo, na Tadayo na Simoni Zeloti
19.naYuda Isikariyota ari we wamugambaniye.

Ibibazo bidufasha kurushaho gusobanukirwa:Ikibazo cya 2 n’icya3
2.Ibyo nsomye biranyigisha iki?

- ku Mana Data wa twese?
- kuri Yesu kristo?
- ku mwuka wera?

3.Mbese mu byo nsomye harimo:
- Urugero rwiza nakurikiza?
- Urugero rubi nakwirinda?

Abantu benshi baramukurikira (7): abumvise ibitangaza Yesu yakoze, baturutse impande zitandukanye maze baramukurikira. Atitaye ku bugambanyi bw’abanyedini, yavuze ubutumwa kandi yirukana abadayimoni. Gutinda cyane kw’igiti mu ruzi ntikugihindura ingona. No kuvuga ko Yesu ari umwana w’Imana, ntikwahindura abadayimoni abarokore. Abo Yesu akeneye si abamuvuga cyane, ni abafite imitima imenetse (Zab. 51.19). Atoranyamo cumi na babiri ngo babane na we ajye abatuma kubwiriza abantu ubutumwa (14): Intumwa ni ukuvuga uguhagarariye mu buryo bwemewe. Umubare 12 ufitanye isano n’imiryango 12 ya Isirayeli (Mat. 19.28); bigaragaza ugukomeza uruhererekane hagati y’isezerano rya kera n’irishya rishingiye ku butumwa bwa Yesu no kuza kwa Mesiya. Bari bahagarariye imiryango ya Isirayeli mu mugambi w’Imana w’agakiza. Bagombaga kubana na Yesu ngo bamwigireho, nyuma bakazakomeza umurimo we bamaze guhabwa Umwuka Wera. Ko nawe uri umwe mu bahamagariwe gukomeza uwo murimo, ujya wemera kumvira Umwuka Wera?
Indirimbo ya 22 Agakiza.

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?