UMUSOMYI WA BIBILIYA, Kuwa kabiri, taliki(...)

Kwamamaza

agakiza

UMUSOMYI WA BIBILIYA, Kuwa kabiri, taliki 11.Kamena.2019


Yanditswe na: Ubwanditsi     2019-06-11 05:22:36


UMUSOMYI WA BIBILIYA, Kuwa kabiri, taliki 11.Kamena.2019

UMUSOMYI WA BIBILIYA, ni igitabo gitegurwa n’UMURYANGO W’ABASOMA BIBILIYA MU RWANDA (Ligue Pour la Lecture de la Bible), kigamije gufasha abantu guhura n’Imana buri munsi mu ijambo ryayo. Kuri uyu wa kabiri, taliki ya 11, Ukwezi kwa gatandatu, turasoma muri Abaroma8:31-39

31. None ubwo bimeze bityo tuvuge iki? Ubwo Imana iri mu ruhande rwacu umubisha wacu ni nde?
32. Mbese ubwo itimanye Umwana wayo ikamutanga ku bwacu twese, izabura ite kumuduhana n’ibindi byose?
33. Ni nde uzarega intore z’Imana? Ni Imana kandi ari yo izitsindishiriza?
34. Ni nde uzazicira ho iteka? Ni Kristo Yesu kandi ari we wazipfiriye, ndetse akaba yarazutse ari iburyo bw’Imana adusabira?
35. Ni nde wadutandukanya n’urukundo rwa Kristo? Mbese ni amakuba, cyangwa ni ibyago, cyangwa ni ukurenganywa, cyangwa ni inzara, cyangwa ni ukwambara ubusa, cyangwa ni ukuba mu kaga, cyangwa ni inkota?
36. Nk’uko byanditswe ngo “Turicwa umunsi ukīra bakuduhōra, Twahwanijwe n’intama z’imbagwa.”
37. Oya, ahubwo muri ibyo byose turushishwaho kunesha n’uwadukunze,
38. Kuko menye neza yuko naho rwaba urupfu cyangwa ubugingo, cyangwa abamarayika cyangwa abategeka, cyangwa ibiriho cyangwa ibizaba, cyangwa abafite ubushobozi,
39. Cyangwa uburebure bw’igihagararo, cyangwa uburebure bw’ikijyepfo, cyangwa ikindi cyaremwe cyose, bitazabasha kudutandukanya n’urukundo rw’Imana ruri muri Kristo Yesu Umwami wacu.

Ibibazo bidufasha gusobanukirwa umusomyi

1.Ibyo nsomye birambwira ibya nde, kandi biranyigisha iki?
2.Ibyo nsomye biranyigisha iki
Ku Mana data wa twese?
Kuri Yesu kristo?
Ku mwuka wera?

Ubusobanuro bw’umusomyi

“Ubwo Imana iri mu ruhande rwacu, umubisha wacu ni nde?”(31). Mu bibazo birindwi abaza akanabisubiza, Pawulo aragaragaza ukuri k’ukuntu agakiza k’umukristo kari mu biganza by’lmana. Ubwo bimeze bityo tuvuge iki? Nta kindi uretse kurambura amaboko tukarangurura tuti “Haleluya!" Satani n’ingabo ze ni bo barwanya umuntu w’lmana; ariko Imana mu buntu bwayo yatanze umwana wayo ngo abe igitambo kidukiza ibyaha, kandi ku musaraba tuhakura intsinzi ihoraho. No mu rubanza Satani yadukururamo, nta teka tuzacirwaho (8.1), kuko Imana ari yo yakatureze, niyo idutsindishiriza. Yesu wakaduciriyeho iteka, ni we watwitangiye kandi ni we udusabira. “Ni nde wadutandukanya n’urukundo rwa Kristo? (35): Pawulo yatanze urutonde rw’ibintu birindwi abakristo bahura nabyo: amakuba, ibyago, akarengane, inzara, ubukene, akaga no kwicwa. N’uyu munsi turacyanyura mu bisa bityo. Ariko ibanga ryo kunesha ni ukumenya ko dufite Umucamanza kandi akaba n’Umuvugizi. (37). Inama: Mu gihe cy’ububyutse bwo muw’1935, abarokore b’i Gahini bari bafite ahantu bateraga igikumwe barahirira Yesu ko batazamuvaho. Nawe wifashishije imirongo 38-39, hamiriza abo mubana ko nta kizagutandukanya n’urukundo rwa Krisito.

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?