UMUSOMYI WA BIBILIYA, Kuwa gatanu, taliki ya(...)

Kwamamaza

agakiza

UMUSOMYI WA BIBILIYA, Kuwa gatanu, taliki ya 28/12/2018


Yanditswe na: Ubwanditsi     2018-12-28 05:41:51


UMUSOMYI WA BIBILIYA, Kuwa gatanu, taliki ya 28/12/2018


UMUSOMYI WA BIBILIYA, ni igitabo gitegurwa n’UMURYANGO W’ABASOMA BIBILIYA MU RWANDA (Ligue Pour la Lecture de la Bible), kigamije gufasha abantu guhura n’Imana buri munsi mu ijambo ryayo. Kuri uyu wa gatanu tariki ya 28/12/2018, turasoma muri Yohana 1.43-51

43.Bukeye bwaho Yesu ashaka kujya i Galilaya. Abona Filipo aramubwira ati “Nkurikira.”
44.Filipo uwo yari uw’i Betsayida, umudugudu w’iwabo wa Andereya na Petero.
45.Filipo abona Natanayeli aramubwira ati “Uwo Mose yanditse mu mategeko, n’abahanuzi bakamwandika twamubonye. Ni Yesu mwene Yosefu w’i Nazareti.”

46.Natanayeli aramubaza ati “Mbese i Nazareti hari icyiza cyahaturuka?” Filipo aramusubiza ati “Ngwino urebe.”
47.Yesu abona Natanayeli aza aho ari amuvugaho ati “Dore Umwisirayeli nyakuri, udafite uburiganya.”
48.Natanayeli aramubaza ati “Wamenyeye he?” Yesu aramusubiza ati “Filipo ataraguhamagara, ubwo wari munsi y’umutini nakubonye.”
49.Natanayeli aramusubiza ati “Rabi, uri Umwana w’Imana koko. Ni wowe Mwami w’Abisirayeli.”
50.Yesu aramusubiza ati “Mbese wijejwe n’uko nkubwiye yuko nakubonye uri munsi y’umutini? Uzabona ibiruta ibyo.”
51. Kandi arongera aramubwira ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko muzabona ijuru rikingutse, abamarayika b’Imana bazamuka bavuye ku Mwana w’umuntu, bakamumanukiraho

Ikibazo kidufasha kurushaho gusobanukirwa:

1.Ibyo nsomye birambwira ibya nde, kandi biranyigisha iki?

2.Ibyo nsomye biranyigisha iki?ku Mana data wa twese?,Kuri Yesu Kristo? ku Mwuka Wera?
Ubusobanuro bw’umusomyi:

Nkurikira (43): Ibyo Filipo yasobanukiwe kuri Yesu yumvise atabyihererana, ni ko kujya kubibwira Natanayeli.
Yesu yasaga n’abandi bantu bose bari mu gihugu yari arimo. Icyo yari atandukaniyeho n’abandi ni icyo abamukurikiye bamubonyemo (45). Icyo ni cyo nawe usabwa guhamiriza abataramumenya. Mbese i Nazareti hari icyiza cyahaturuka ? (46). Kumva ko Mesiya yaturuka i Nazareti byatunguye Natanayeli cyane.
Nazareti wari umujyi usuzugurwa cyane n’Abayuda, kuko icyicaro cy’ingabo z’Abaroma zarindaga umujyi ari ho cyabaga, ndetse imico y’abantu baho no kubahiriza idini byaranengwaga cyane.
Natanayeli yahuye na Yesu kandi ahinduka intumwa ye. Hari benshi bameze nkawe bakunda guhinyura tugomba kugeza kuri Yesu. Muzabona ijuru rikingutse... (51): Aya magambo aratwibutsa inzozi za Yakobo (ltang.28.12 ): Yesu ni we wagombaga kuba urwego hagati y’ijuru n’isi. Ese kuba muri Yesu wumva byaraguhuje n’ijuru koko? Indir.84 Agakiza.

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?