Mu ishure Yesu aratwigisha kandi akadutegurira n’ ameza ariho ibyokurya n’amazi yo kunywa.
Wa mwigisha wacu (YESU) twaganiriyeho mu cyumweru gishize , aratwigisha...
UMUSOMYI WA BIBILIYA, ni igitabo gitegurwa n’UMURYANGO W’ABASOMA BIBILIYA MU RWANDA (Ligue Pour la Lecture de la Bible), kigamije gufasha abantu guhura n’Imana buri munsi mu ijambo ryayo. Kuri uyu wa gatanu, taliki ya 10, Ukwezi kwa gatanu, turasoma mu Abaroma 1:8-17
8.Irya mbere mwese mbashimiye Imana yanjye muri Yesu Kristo, kuko kwizera kwanyu kwamamaye mu isi yose.
9.Imana nkorera mu mutima wanjye mvuga ubutumwa bwiza bw’Umwana wayo, ni yo ntanze ho umugabo yuko mbasabira urudaca uko nsenze,
10.kugira ngo naho byamera bite, Imana yemere kungendesha amahoro ubu ikangeza iwanyu,
11.kuko nifuza kubonana namwe kugira ngo mbahe impano y’Umwuka ngo ibakomeze,
12.tubone uko duhumurizanya mwebwe nanjye, mpumurizwe no kwizera kwanyu namwe mube muhumurijwe n’ukwanjye.
13. Ariko bene Data, sinshaka ko mutamenya yuko kenshi nagambiriraga kuza iwanyu, ngo mbone imbuto muri mwe namwe nko mu yandi mahanga, ariko ngira ibisībya kugeza na n’ubu.
14.Abagiriki n’abatari Abagiriki, abanyabwenge n’abaswa mbafiteho umwenda,
15.ni cyo gituma ku bwanjye nshaka kubabwira ubutumwa bwiza namwe abari i Roma.
16. Erega ubutumwa bwiza ntibunkoza isoni: kuko ari imbaraga y’Imana ihesha uwizera wese gukizwa, uhereye ku Muyuda ukageza ku Mugiriki,
17. kuko muri bwo ari na mo gukiranuka kuva ku Mana guhishurirwa, guheshwa no kwizera kugakomezwa na ko, nk’uko byanditswe ngo “Ukiranuka azabeshwaho no kwizera!
Ikibazo kidufasha gusobanukirwa umusomyi
1. Ibyo nsomye birambwira ibya nde, kandi biranyigisha iki?
2.Mbese mu byo nsomye harimo itegeko nkwiriye kumvira?
Ubusobanuro bw’umusomyi
Niyo ntanzeho umugabo (9): Pawulo ahamanya n’umutima we imbere y’Imana ko atabeshya. .Hari igihe abantu bivuga ibyo batari byo cyane cyane iyo bashaka kunezeza abandi. Zirikana ko Imana ireba ibiri mu mitima y’abantu, bigutere kuyikorera utaryarya (1Sam.16.7). Mbese ujya ufata umwanya wo gusengera bene data muri Kristo Yesu ? *Ubutumwa bwiza ni imbaraga y’Imana (16):* Pawulo afite ishema n’ishyaka byo kuvuga ubutumwa bwa Yesu Kristo, kuko kumva ijambo ry’Imana ari byo bituma abantu bizera bagakizwa (10.17). Kubwiriza ubutumwa abifata nk’inshingano ikomeye ndetse nk’umwenda abereyemo abantu bose (14). Mbese ujya ugira umwete wo kubwira abandi ibya Yesu Kristo? Zirikana ko ibi atari inshingano z’abashumba gusa, ahubwo ko ari ibya buri wese wamaze kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza. Indir.285 Gushimisha
Wa mwigisha wacu (YESU) twaganiriyeho mu cyumweru gishize , aratwigisha...
Zaburi 30:5b Ahari kurira ko ararira umuntu nijoro ariko mu gitondo impundu...
Bibliya ivuga neza ko ntacyo Imana izajya gukora itabanje kugihishurira...
Kuva kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Ukuboza kugeza kuri iki Cyumweru, kuri...
Ibitekerezo (0)