UMUSOMYI WA BIBILIYA, Kuwa Kane, taliki ya(...)

Kwamamaza

agakiza

UMUSOMYI WA BIBILIYA, Kuwa Kane, taliki ya 27.Kamena.2019


Yanditswe na: Ubwanditsi     2019-06-27 04:13:54


UMUSOMYI WA BIBILIYA, Kuwa Kane, taliki ya 27.Kamena.2019

UMUSOMYI WA BIBILIYA, ni igitabo gitegurwa n’UMURYANGO W’ABASOMA BIBILIYA MU RWANDA (Ligue Pour la Lecture de la Bible), kigamije gufasha abantu guhura n’Imana buri munsi mu ijambo ryayo. Kuri uyu wa gatanu, taliki ya 26, Ukwezi kwa gatandatu, turasoma muri Zaburi 78:1-20

1.Indirimbo ya Asafu yahimbishijwe ubwenge.Bwoko bwanjye, nimwumve amategeko yanjye,Nimutegere amatwi amagambo yo mu kanwa kanjye.
2.Ndabumbura akanwa mbacire imigani,Ndavuga amagambo aruhije ya kera.
3.Ibyo twumvise tukamenya,Ibyo ba sogokuruza batubwiye,
4.Ntituzabihisha abuzukuruza babo,Tubwire ab’igihe kizaza ishimwe ry’Uwiteka,N’imbaraga ze n’imirimo itangaza yakoze.
5.Kuko yakomeje guhamya mu Bayakobo,Yashyizeho itegeko mu Bisirayeli,Iryo yategetse ba sogokuruza,Ngo babibwire abana babo,
6.Kugira ngo ab’igihe kizaza bazabimenye,Ni bo bana bazavuka,Ngo na bo bazahaguruke,Babibwire abana babo,
7.Kugira ngo biringire Imana,Kandi batibagirwa ibyo Imana yakoze,Ahubwo bitondere amategeko yayo.
8.Be kuba nka ba sekuruza,Ab’igihe cy’ibigande cy’abagome,Batiboneza imitima,Imitima yabo idakiranukira Imana.
9.Abefurayimu batwaye intwaro n’imiheto,Basubiye inyuma ku munsi w’intambara.
10.Ntibitondeye isezerano ry’Imana,Banze kugendera mu mategeko yayo.
11.Bibagiwe ibyo yakoze,N’imirimo yayo itangaza yaberetse.
12.Yakoreye ibitangaza mu maso ya ba sekuruza,Mu gihugu cya Egiputa, mu kigarama cy’i Zowani.
13.Yatandukanije inyanja ibacisha hagati yayo,Ihagarika amazi nk’ikirundo.
14.Kandi ku manywa yabayobozaga igicu,Ijoro ryose ikabayoboza kumurika k’umuriro.
15.Yasaturiye ibitare mu butayu,Ibanywesha amazi menshi ava ikuzimu.
16.Kandi yavushije amasōko mu gitare,Itembesha amazi nk’imigezi.
17.Ariko bagumya kuyicumuraho,Kugomerera Isumbabyose mu gihugu gikakaye.
18.Bagerageresha Imana imitima yabo,Bayigerageresha gusaba ibyokurya byo guhaza kwifuza kwabo.
19.Bagaya Imana bati“Mbese Imana ibasha gutunganiriza ameza mu butayu?
20.Dore yakubise cya gitare amazi aradudubiza,Imigezi iratemba.Mbese yabasha kuduha n’umutsima?Izabonera ubwoko bwayo inyama?”

Ibibazo bidufasha gusobanukirwa umusomyi:

Ibyo nsomye biranyigisha iki
Ku Mana Data wa twese?
Kuri Yesu Kristo?
Ku Mwuka Wera?

Mbese mu byo nsomye harimo:
Urugero rwiza nakurikiza?
Urugero rubi nakwirinda?

Ubusobanuro bw’umusomyi

Ibyo twumvise tukamenya ntituzabihisha abuzukuruza babo (3,4). Asafu yibutse ibyiza Imana yakoreye ubwoko bwe mu gihe cyo kuva muri Egiputa (11-16). Igitare cyavuyemo amazi ni yo

Yesu (35, 1Kor.10.4). Arashishikariza bene wabo guhora babizirikana, bakabyigisha abana n’abuzukuru, igisekuru ku gisekuru, ntibabiceceke, bityo ayo mateka ntazibagirane (6). Abana bacu bakwiye kwigishwa imirimo y’Imana, bagatozwa gukunda no gusoma ijambo ry’Imana. Bizatuma bamenya neza urukundo rwayo (7), imbaraga zayo n’ibitangaza ikorera abayizera (3,4,7,8). Bizabakundisha umurimo wayo bawugirire ishyaka, kuko bayisobanukiwe. Nanone bizabarinda kuyoba no kuva mu byizerwa (8). Bagerageza Imana (18). Irari ry’inda ryateye Abisirayeli kugaya Imana no gushidikanya ko yababonera ibyo kurya mu butayu. Burya irari rirakura rikabyara icyaha (Yak.1.15). Hari byinshi byiza Yesu yagukoreye. Ikigeragezo cyose uhuye na cyo ntukemere ko kigutera gushidikanya ubutware n’imbaraga ze.

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?