UBUHAMYA: Imana yambwiyeko igiye kungira(...)

Kwamamaza

agakiza

UBUHAMYA: Imana yambwiyeko igiye kungira akarabyo kayo nyuma nkora impanuka Iteye ubwoba ngera mu rupfu (Igice 2)


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-01-28 08:26:24


UBUHAMYA:  Imana yambwiyeko igiye kungira akarabyo kayo  nyuma nkora impanuka  Iteye ubwoba ngera mu rupfu (Igice 2)

Mu gice cya mbere cy’ubuhamya bwanjye nababwiye uburyo nabayeho ndi umukobwa , ntakijijwe, mbyara abana bane. Mbabwira uburyo ki nabivuyemo noneho Uwiteka akangabiza umurimo we. Nababwiye uburyo natangiye gukora ngafata ku mafaranga, Imana igenda inyobora muri izo nzira zose. Ntangira gukorakora ku mafaranga, ntangira gushaka umugabo, umugabo ndamubura. Imana itangira kumbwira uko ishakako ngendana nayo.

Ngiye kubabwira icyiciro cya gatatu. Aricyo cya rya jambo nababwiye riboneka muri 1petero 1:22-25 " Haravugango kuko abafite umubiri bose bahwanye n’ubwatsi, ubwiza bwabo , bwose bumeze nk’uburabyo bw’ibyatsi. Ubwatsi buruma uburabyo bwabwo bugahunguka ariko ijambo ry’Uwiteka ryo rihoraho iteka ryose kandi iri niryo jambo ry’ubutumwa bwiza mwabwirijwe. Imana yo mu ijuru nihabwe icyubahiro.

Igihe cyaje kugera njya gusenga. Ubwa mbere narasenze imbwirako igiye kungira nka karabyo gateye ku muhanda uwariwe wese azajya yifuza kugaca kubera ubwiza bwako. Ubwa kabiri nsenga andi masengesho y’iminsi itatu, imbwira yuko igiye kunyuza mu kayira gafunganye kazambabaza ariko izaba irikumwe nanjye. Nyuma ntangira andi masengesho y’iminsi itatu nabwo yariyantegetse, nayo ndayasenga.

Muri ayo masengesho y’Iminsi itatu nyatangiye nibwo, najyanye n’abakobwa babiri bo mu iriba. Ndababwirango nimuze mbahe Linye (Ligne) tujye gusenga. Ubwo narinambaye ijipo nziza rwose maze iminsi ndodesheje n’igitambaro ngiteze neza rwose. Nafashe iyo myenda ndavugango ngiye kuyereka Imana ko yandodeshereje neza, ndagenda. Tugeze ahantu kuri Volcano express dusanga imodoka zashize, ama agency yose dusanga imodoka zashize, tujya kuri station ya essance ya gikongoro. Tugeze kuri station ya gikongoro ukuntu byaje kugenda, kubera narinambaye neza, abakobwa twari turikumwe barambwira ngo nambaye neza jye imbere , ntege imodoka. Nanjye nabyiyumvagamo ko nambaye neza njya imbere ndatega. Noneho ngize amahirwe haza umuntu twari tuziranye ari mu modoka uwo muntu yakoraga mu mushinga Nyamagabe , yari umugande. Bari bavuye kuzana mafaranga yo guhemba abantu bo mu mishinga. Muteze yarambonye, abona aranzi , arambaza ati sha ugiye hehe muri iri joro ? Ntabwo namubwiye aho ngiye ahubwo namubwiye aho angeza.

Twahise tujya mu mwanya w’inyuma twese, uko turi batatu (3) imbere hari babiri. Hashize akanya gato arandeba arambwirango ngwino tugurane umwanya, njyende niyandikira utuntu kuri machine, wicare aho narinicaye. Ubwo tuguranye umwanya gutyo tukimara kugurana umwanya, ubwo imodoka yahise itsimbura iragenda. Tugeze ahantu bita i gihindamuyaga uvuye kuri station nta minota itanu irimo. Imodoka imaze gutsimbura, Chef yambwiye uwo mushoferi ngo agende gahoro, shoferi nawe ati burije chef ndashaka kuva mu nzira. Tugeze i gihindamuyaga, shoferi aragenda ahita akubita umugina. Uwo mushefu yaragendaga akazana muri za miliyoni 80 zo guhemba abantu mu mishinga. Twe twatekerejeko ibyo bintu shoferi yabikoze ku bushake, cyane ko yamaze kudukubita ku mugina imiryango y’imodoka yahise ipondekana rwa ruhande twari twicayemo njye na shefu. Yamiryango yahise ifunguka, muri uko gufunguka twahise dutakara hasi ari njyewe ari na shefu. Dutakaye hasi iragaruka ihita ituryama hejuru.

Shefu we ako kanya yahise aturika ku buryo nta mutsi wongeye gutera ariko njyewe rwa rugi rwafungutse rwahise ruza runyishingamo. Ubwo guhera munda kugera hasi, amaguru yahise asa natandukana. Base iraturika, uruhago ruraturika, amara aracika. Wa mushoferi yahise avamo, ahita afata cya gikapu cyarimo amafaranga, afata ibya ngombwa byacu byose, amatelefone, Byose aba arabitwaye, aracika arigendera kugeza uyu munsi uwo mu shoferi ntabwo araboneka.

Ibi byose byabaye mu mwaka wa 2015. Ushobora gukomeza gukurikira ubuhamya bwose, ukumva icyakurikiyeho. Uko byagenzi, uko yavuwe, kugeza uyu munsi uko abayeho, unyuze kuri iyi Link.

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?