UBUHAMYA Bwa Annociata: Umuhanuzi yampaye(...)

Kwamamaza

agakiza

UBUHAMYA Bwa Annociata: Umuhanuzi yampaye ibihumbi 5000, ndi umukene cyaneee !! Nyuma nza kubaka inzu , ngura n’Imodoka. (Igice 1)


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-01-28 04:51:40


UBUHAMYA Bwa Annociata: Umuhanuzi yampaye ibihumbi 5000, ndi umukene cyaneee !! Nyuma nza kubaka inzu , ngura n’Imodoka.  (Igice 1)

Nitwa NIBAGWIRE Annociata. Ubuhamya bwanjye bufite ibyiciro birenga bitatu (3) ariko ndatangira mbabwira icyiciro cya mbere cy’ubuzima bwanjye ntarakizwa. Ndababwira uko naje guhura na Yesu, na nyuma yo gukizwa ibigeragezo nahuye nabyo.

Ntabwo nagize umugisha wo gushaka umutware wanjye nihariye. Nari mfite umugabo ufite undi mugore ariko ndashima Imana yatumye ngera ku mu gambi wayo nkagira abana. Inzira yose byacamo buri ntabwo Imana biba biyireba kandi n’abana ntibiba bibareba, icya ngombwa ni uko Imana isohoza umugambi yakugambiriyeho, Imana yo mu ijuru nishimwe. Muri uko gushaka umugabo warufite undi mugore buriya ntabwo Imana yigeze ibyishimira cyane ko narindi mu byaha gusa njyewe numvaga ari ibyo nta kibazo mfite ariko Uwiteka arareba , abona ntabwo nkwiye kuguma muri ibyo bintu.

Igihe kimwe abarokore banyibeshye kubera ukuntu nambaraga nkabo, mfite imisatsi idasutse, nambaraga ibigera ku birenge, batekerezako nkijijwe ariko mu byukuri ntabwo narinkijijwe nubwo nendaga kugira indangagaciro z’abantu bakijijwe ariko ntabwo narinkijijwe, cyane ko umutima wanjye wabimpamirizagako ntakijijwe. Rero baje kunkurura bambwirako tuzajyana gusenga. Burya kugira inshuti nziza ni byiza, iyo ugize inshuti z’abantu basambana uba umusambanyi, iyo ugize inshuti z’abanyamasengesho nawe uba we, mbese aho ugeze usa naho.

Nagize amahirwe yo kugira inshuti nziza , zinyigisha gusenga. Twari duturanye n’umusozi wa Kinyamakara , tujyana gusenga. Numvise nezerewe, nemera kujya gusenga. Tugeze ku musozi !! Abarokore bawe rero !! Batangira gusenga bakiruka, biruka mumashyamba, bavuza induru !! Hari abagenda bikoreye amabuye !! Hari abagenda bikoreye ibiti !! Buri muntu wese afashwa ukwe kandi agasenga uko abyumva. Abo twajyanye bantaye aho twaritugeze mu ishyamba, barakomeza barirukanka baragenda, batora amabuye, baca ibiti bakubita, noneho njyewe kuberako yari ubwa mbere, narintaranavugana n’Imana. Bwari ubwa mbere nari ngiye mu ishyamba kandi bwari ubwa mbere narinsenganye n’abarokore noneho jyewe mbura ikintu mvuga, nguma hamwe kuko ntabwo narikwirukankana nabo ntanzi ibyo mvuga. Ariko umuririmbyi yaravuzengo ndetse n’umwana muto uzi gusenga Imana ntabwo azagira ubwoba ahubwo azafashwa no gusenga kandi nta munyagara wa masengesho. Nkiva mu rugo Imana yari izi ikintu kizambuye kuri uwo musozi. Ndashimira Imana yo imenya itangiriro ry’umuntu n’iherezo. Iman yo mu ijuru nishimwe.

Umuntu wundi yaturutse mu yindi gurupe, urumvako abandi baribantaye barimo birukanka. Noneho aturutse mu yindi gurupe arangije aca inkoni agenda akubita ibiti, akubita hasi , afata ibibuye abitogoza, ansanga ahantu narinicaye. Ngiye kumva numva afashe cya giti yarafite , numva aracyinkubise , asubizamo ku nshuro ya kabiri asubizamo ikindi, numva umujinya uranyishe cyane ko ntarinanakijijwe. Ankubise ibiti 2 numva umujinya uranyishe, numva nakuramo urukweto nkarumukibita. Kubera kamere yarije. Ntabwo Imana yigeze ibyemerako urwo rukweto ndumukubita ahubwo ikintu cyabayeho yagiye kubangura indi ndiruka, nirukanse anyirukaho araza aramfata.

Amfashe arambwirango, mwana wanjye, ubwo urumvako Imana yaritangiye kuvugana nanjye noneho. Irambwira ati "Mwana wanjye humura , ni njyewe wakuzanye hano , rero ntabwo nakuzanye kugirango nkubabaze ahubwo nakuzanye kugirango nkubwire umugambi ngufiteho" Ariko kubera ukuntu numvaga mbabara numva ndacyafite umujinya. Uwo muhanunzi arambwira ati " Ikintu ngubitiye yari ukugirango urekure" Noneho yambwira ndekure , ngatekereza ishakoshi kandi nayo narinayisize aho narinicaye, nta kintu nakimwe narimfite mu ntoki yambwiragango nindekure. Noneho yambwwira ngo ndekure nkumva simbyumva, nyuma arambwirango mwana wanjye ikintu nakubwiraga ngo urekure, nagiragango urekure umugabo wa bandi, Kuko nta mugisha uzabona. Numva umutima utangiye kujya hamwe kuberako ambwiye igituma ankubita. Icyo gihe ntangira kumvako mfite ibintu bitari ibyanjye. Arangije arabwirango nuramuka urekuye nzaguha umugisha kandi uwo mugisha uzagera ku rubyaro rwawe kandi uzanagusazisha, uzarinda ugira imvi ugifite uwo mugisha.

Nubwo kurekura atario ibintu byoroshye, Annociata yaje kurekura uwo mugabo babanaga. Aba mu buzima bubi cyanye. Ariko kuko Imana yariyavuganye nawe azakongera gukira nyuma yo gukizwa no kumaramaza no kunamba ku mana.

Ushobora kumva ubuhamya bugize igice cya 1 cy’ubuzima bwa Annociata bwose unyuze kuri ino link.

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?