Menya neza ibiranga umugore mwiza n’umugore mubi, usobanukirwe n’ ubwiza bw’umugore ubwari bwo!
Burya umugore ni we rufunguzo rw’umubano, mu bavandimwe n’abaturanyi. N’ubwo...
Nuko mpa mwene data Hanani, na Hananiya umutware w’igihome ubutware bw’i Yerusalemu, kuko yari umuntu wo kwizerwa arusha benshi kubaha Imana. Ndabategeka nti “Inzugi z’i Yerusalemu ntizigakingurwe hataraba ku gasusuruko, kandi nibahagarara bagikumiriye bajye bakinga inzugi, muzikomereshe ibihindizo kandi mujye mushyiraho abarinzi bo mu b’i Yerusalemu, umuntu wese mu gihe cye kandi umuntu wese yitegeye inzu ye.” Nehemiya:7:2-3
Yesu ashimwe.
Dukomeje inyigisho yacu mugitabo cya Nehemiya.
Uyumunsi turareba intego ivuga: Kubera maso umurimo w’Imana.
Nehemiya amaze kuzuza inkike no guteraho inzugi ashyiraho abakumirizi, abaririmbyi n’abalewi nuko afata abatambyi Hananiya na Hanani abarindisha umurimo kandi abasaba kubera maso umurimo.
Maze abantu bose bateranira icyarimwe kw’irembo ry’amazi Ezira umwanditsi abasomera igitabo cy’amategeko ya Mose Uwiteka yategetse Abisiraheli ahera mu gitondo ayasoma ageza kamanywa y’ihangu.
Hakurikiraho kwatura ibyaha basaba Imana imbabazi, Nehemiya ababwira ko uwo munsi ari uminsi werejwe Uwiteka kandi ntawukwiye kugira agahinda ahubwo ko kwishimana Uwiteka arizo ntege zabo.
Nuko abantu bajya guhana amafunguro bishimira Uwiteka buri wese asubira ku murimo we iminsi mikuru y’ingando irongera irasubukurwa.
Mbese abakumirizi baracyahari muri twe? Abaririmbyi baracyakora umurimo nkuko bikwiye abalewi baracyari mu mwanya wabo? Turacyabera maso inzu y’Imana ntabwo twatumye ba Tobiya binjira? Imana idufashe.
Wumvise abo Nehemiya yahaye umurimo? Uwitwa Hananiya kuko yari umuntu wo kwizerwa arusha benshi kubaha Imana, iki nicyo bashingiragaho batoranya abakozi bitandukanye n’ubu!!!!
Umurimo bahawe: inzugi z’i Yerusalemu ntizigakingurwe, ibi byari bivuze ibanga ry’umurimo nta munyamahanga warukwiye kwinjira ngo amenye iby’itorero ariko ubu siko biri.
Bajye bashyiraho ibihindizo: ibihindizo byavugaga gusengera umurimo w’Imana n’ibibazo bihari bigakemukira muri bo ku bw’amasengesho. Ibi bitandukanye cyane nubu kuko usanga amakuru y’umurimo yageze mubinyamakuru ajyanywe na bamwe mubagize itorero.
Bashyiragaho abarinzi cyangwa abakumirizi ku marembo aba ni abanyamasengesho babaga bafite itorero barisengera Kandi bakagira ibanga ndetse Imana ikabaha amakuru y’umurimo bakayamenyesha abatambyi. Mbese aba bo turacyabafite?
Imana iturengere kandi twifuze gusubira mu mwanya twavuyemo.
Ev Innocent.
Burya umugore ni we rufunguzo rw’umubano, mu bavandimwe n’abaturanyi. N’ubwo...
“Umuntu niyibwira ko ari ikintu kandi ari nta cyo ari cyo, aba yibeshye....
« Ibintu 4 Yabesi yasabye Imana» 1 Ngoma 4:10 Yabesi yari afite igikomere...
Iyo tuvuze ijambo “umugisha” buri wese hari icyo ahita yumva kuko umugisha...
Ibitekerezo (0)